Ntibivuguruza ikoranabuhanga mu mashuri? U Rwanda rushaka gukumira ku mbuga nkoranyambaga abatarengeje imyaka 16

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gushyiraho amategeko agena uko abana bari munsi y’imyaka 16 batemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kubarinda ingaruka mbi zikomeje kugaragara zituruka ku ikoreshwa ry’izo mbuga.

Iyi gahunda iri gutegurwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igamije gukumira abana bato kugira konti cyangwa no kugera ku mbuga zirimo Facebook, TikTok, Instagram, YouTube n’izindi, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko ari ho bahurira n’ibibazo byinshi bibangamira ubuzima bwabo bwo mu mutwe n’imyitwarire.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubushakashatsi bakoze bugaragaza ko abana benshi mu Rwanda basigaye bakoresha ikoranabuhanga hakoreshejwe telefone z’ababyeyi cyangwa izabo bwite, aho bangana na 46%. Muri abo, hagati ya 30% na 35% bahura n’ibintu bibahungabanya.

Ati “Twasanze iyo bari kuri internet cyangwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izagaragaye ni TikTok na YouTube aho bahuriraho n’ibibazo. Yaba ari ibyo bashyiraho byangiza, ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibibazo mbese bibahungabanya mu buzima bwabo nk’abana.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo gikomeye ari uko abana benshi bafite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga kurusha ababyeyi n’abarimu babo, bigatuma kubagenzura no kubarinda ibyo bahura na byo ku mbuga nkoranyambaga bigorana.

Ati “Icyo turimo kurebera hamwe ni ugushyiraho uburyo kandi tumaze kubibona mu bindi bihugu bimaze gufata izo ngamba aho abana bafite imyaka 16 kumanura batemerewe kujya ku mbuga nkorambaga.”

“Ni ibintu tumaze kubona mu bindi bihugu bikorwa kandi bikorwa neza, kandi tukabijyanamo neza n’ibigo bitanga internet, tukabijyanamo n’ibigo bishinzwe izo mbuga nkoranyambaga bizitunze, tukabijyanamo n’ababyeyi b’abana ku buryo umwana wese ufite imyaka 16 atemerewe gutunga konti kuri izo mbuga nkoranyambaga, atanemerewe no kuzijyaho.”

Yongeyeho ko u Rwanda rurimo gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo harebwe uburyo iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa neza, rifatanyije n’ibigo bitanga serivisi za internet ndetse n’abafite mu nshingano imiyoborere y’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ni byo turimo gukoraho ubu dufatanyije n’inzego zitandukanye kugira ngo turebe nidushyiraho iryo tegeko tuzaherekezanya dute n’abo bose…kugira ngo nk’uko bikora mu bindi bihugu natwe bishobore gukora mu Rwanda, dushobore kubungabunga uwo mutekano w’abana bacu nibura umwana w’imyaka 16 tube tuzi ngo izo mbuga nkoranyambaga ntashobora kuba yazijyaho.”

Iyi gahunda ije ikurikira ingamba zimaze gufatwa n’ibindi bihugu birimo Australia, aho mu mpera za 2025 hafashwe umwanzuro wo gukumira abana bari munsi y’imyaka 16 ku mbuga nkoranyambaga, ndetse umuntu wese wafasha umwana kuzigeraho ashobora guhanishwa ihazabu igera kuri miliyoni 34.4 z’amadolari. Indonesia na yo muri Werurwe 2026 yashyizeho amategeko akakaye ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko gushyiraho iri tegeko bizafasha kugabanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ndetse bikanarinda abana kujya mu bikorwa bidafite umumaro, harimo n’ibijyanye n’urukozasoni.

Ati “Turashaka kubikora mu buryo bwiza butarangiza abana, burabafasha kuzamura ireme ry’uburezi ariko bukanakumira bya bitero byifashishije ikoranabuhanga bigenda byibasira abana bacu, bigatuma barangara, bigatuma bajya mu bintu bitari byiza, harimo no gukora ibintu by’urukozasoni usanga babikuye kuri izi mbuga nkoranyambaga.”

Ku bijyanye n’ingaruka iri tegeko rishobora kugira ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasobanuye ko amashuri asanzwe afite amabwiriza abuza abanyeshuri kujyana telefone ku ishuri kuko zibarangaza.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, rigomba gukorwa mu buryo burengera abana.

Ati “Turashaka kubikora mu buryo bwiza butarangiza abana, burabafasha kuzamura ireme ry’uburezi ariko bukanakumira bya bitero byifashishije ikoranabuhanga.”

Mu rwego rwo kurushaho kurinda abana, muri Nzeri 2025 u Rwanda rwashyizeho politiki igamije kurengera umwana mu ikoranabuhanga, iteganya ko inzego za Leta n’ibigo bitanga serivisi za internet bizakorera hamwe mu gutahura no gukumira amakuru ashobora guteza ihohoterwa rikorerwa abana.

Iyi politiki inateganya gushyiraho amategeko n’amabwiriza asaba ibigo bitanga serivisi za murandasi gukuraho amakuru abangamira abana, ndetse n’uburyo bwo guhagarika imbuga zitabyubahiriza.

Hanateganywa gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’imyitwarire ku batanga serivisi z’ikoranabuhanga kugira ngo bubahirize indangagaciro nyarwanda, birinda ibyatuma abana bangizwa n’ibyo bareba kuri internet.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko ikoreshwa ry’indangamuntu y’ikoranabuhanga rizafasha gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuko bizatuma hamenyekana imyaka y’umukoresha mbere yo kwemererwa kugera kuri serivisi zimwe.

Ati “Igihe indangamuntu koranabuhanga izaba yamaze gutangira gukoreshwa bizaba byoroshye ko hagenderwa ku mwirondoro w’umuntu kugira ngo ashobora gukoresha zimwe mu mbuga bityo abana bazaba batemerewe kujya kuri zimwe cyangwa kureba ibiziriho.”

Mu gihe iri tegeko ritaratangira gushyirwa mu bikorwa, ababyeyi barasabwa gukomeza kugenzura ibyo abana babo bakora ku bikoresho by’ikoranabuhanga, no kubagenera amasaha ntarengwa yo kubikoresha, mu rwego rwo kubarinda ingaruka zishobora kubageraho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui