Ba Ofisiye Bakuru mu ngabo za Uganda bakurikiranyweho kunyereza Lisanzi y’Igisirikare

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye ruherereye i Kampala rwatangiye kuburanisha dosiye iremereye iregwamo abasirikare bakuru bane bo mu Ngabo za Uganda (UPDF), bashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta, by’umwihariko lisansi yagenewe ibikorwa bya gisirikare.

Muri uru rubanza, Brig. Gen. James Barigye Ruheesi ari kumwe na Col. David Ocitti Kidega, Maj. Innocent Kikongo Mugumya ndetse na Capt. Kenneth Labwon Kinyera bashinjwa kunyereza litiro zigera ku 270.000 za mazutu zari zaragenewe ibikorwa bya UPDF, bakazikoresha mu nyungu zabo bwite.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibi bikorwa byabaye hagati ya Nyakanga 2022 n’Ukuboza 2023, aho ayo mavuta yari agenewe ibikorwa bitandukanye by’igisirikare cyane cyane mu mijyi ya Kampala na Jinja.

By’umwihariko, ayo mavuta yari yarateganyirijwe ikigo cya Uganda Rapid Deployment Capability Centre (URDCC) ndetse n’ibindi bikorwa bya gisirikare bisanzwe.

Perezida w’Urukiko, Brig Gen Richard Tukacungurwa, yavuze ko ibyaha baregwa bifite uburemere bukomeye kuko bigira ingaruka ku mikorere y’igisirikare.

Yagize ati: “byahungabanyije imikorere binyuranyije n’ingingo ya 1 n’iya 2 (b) z’amategeko agenga UPDF.”

Iperereza ryagaragaje ko buri wese mu baregwa yari afite inshingano zikomeye zijyanye n’imicungire y’ibikoresho bya gisirikare.

Igihe ibi byakorwaga, Brig. Gen. Barigye yari Komanda wa URDCC mu kigo cya gisirikare cyitiriwe Kadhafi giherereye i Jinja. Col. Kidega we yari ashinzwe ibikomoka kuri peteroli muri Joint Staff Logistics, mu gihe Maj. Mugumya yari umuyobozi ushinzwe gutwara abantu muri URDCC. Capt. Kinyera na we yari ashinzwe amasoko muri serivisi z’ubuzima za UPDF.

Nubwo bashinjwa ibi byaha bikomeye, abo basirikare bose uko ari bane bahakanye ibyaha baregwa, bavuga ko nta ruhare bagize mu kunyereza ayo mavuta. Ibi byatumye urubanza rukomeza gukurikiranwa mu buryo burambuye, hategerejwe ibisobanuro birambuye bizatangwa n’impande zombi.

Ubushinjacyaha buyobowe na Col. Raphael Mugisha bufatanyije na Capt Alex Lasto Mukwana na Lt Phillip Olupot wa 2, bwabwiye urukiko ko iperereza rigeze ku musozo, bityo hakaba hitezwe ko mu minsi iri imbere hazatangwa ibimenyetso bifatika bishimangira ibyo barega.

Ibi birego byakuruye impaka nyinshi haba mu gisirikare cya Uganda ndetse no mu baturage, cyane ko bireba abayobozi bakuru bagombaga kuba indakemwa mu micungire y’umutungo wa Leta.

Ku ruhande rw’urukiko, hatangajwe ko uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa, aho ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Gicurasi 2026, hakazibandwa ku kumva impande zombi no gusesengura ibimenyetso byatanzwe.

Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa n’abatari bake, by’umwihariko abashaka kureba uko ubutabera bwa gisirikare buzakemura ibibazo by’iyezandonke n’imicungire mibi y’umutungo mu nzego z’umutekano.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui