Ibibazo by’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho nubwo amaso menshi ahanzwe ku ntambara yo mu burasirazuba, raporo nshya zigaragaza ko hari n’andi makimbirane akomeye ku mipaka yayo n’ibihugu bitandukanye.
Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yakiriwe n’itangazamakuru mpuzamahanga, igaragaza ko hari uduce tubiri two mu Ntara ya Tanganyika aritwo Muliro na Moba, twigaruriwe n’Ingabo za Zambia.
Iyi raporo yashyikirijwe abadepite nyuma y’uko Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Jacquemain Shabani, abigarutseho mu buryo burambuye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu Kuboza gushize.
Jacquemain Shabani yavuze ko “ingabo za Zambia zigaruriye utu duce tubiri twa Congo,” agaragaza ko ikibazo atari icy’ako kanya ahubwo kimaze igihe.
Amakuru agaragaza ko atari ubwa mbere ibi bibaye. Mu mwaka wa 2020, abasirikare ba Zambia bari bamaze kugera ku butaka bwa Congo mu gace ka Muliro ndetse banazamura ibendera ry’igihugu cyabo.
Icyo gihe, Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) warabimenyeshejwe, maze ubuyobozi bwa Kinshasa butangaza ko abo basirikare basubiye iwabo. Gusa, imyaka ishize ikibazo cyongeye kugaruka, bikaba bigaragaza ko kidakemutse burundu.
Iyi raporo ivuga ko kugeza ubu nta gisubizo gifatika cyatanzwe kuri iki kibazo, nubwo gikomeje kugarukwaho n’inzego zitandukanye za leta.
Uretse ku mupaka wa Zambia, raporo ya Sena yo muri Gicurasi 2025 nayo igaragaza ko ibibazo by’umutekano ku mipaka ya RDC bifite ubukana bukomeye. Ku ruhande rwa Angola, haravugwa ibikorwa byo gufata ubwato bw’abarobyi b’Abanyekongo n’Ingabo zirwanira mu mazi za Angola, bikomeje guteza impagarara hagati y’impande zombi.
Iyo raporo inagaragaza ko inyeshyamba zo mu mutwe wa FLEC, uharanira ubwigenge bw’Intara ya Cabinda, zikunze kwinjira ku butaka bwa Congo, cyane cyane mu Ntara ya Congo Central.
Mu majyaruguru y’igihugu, ku mupaka na Repubulika ya Centrafrica, inyeshyamba za Seleka na Anti-balaka nazo zivugwaho gukorera mu nkambi z’impunzi zo muri Bas-Uele, aho bivugwa ko zibangamira umutekano w’abaturage.
Si ibyo gusa kandi, kuko Ingabo za Sudani y’Epfo nazo zivugwaho kwinjira ku butaka bwa RDC, cyane cyane mu gace ka Faradje mu Ntara ya Haut-Uele, aho zishakisha abarwanyi b’umutwe wa SFA.
Mu burengerazuba, ku mupaka uhuza RDC na Repubulika ya Congo, amakimbirane akomeje gufata indi ntera, cyane cyane ku birwa biri mu Ruzi rwa Congo no mu mugezi wa Ubangi, aho impande zombi zidakunze kumvikana ku burenganzira bwo kubigenzura. Ibi bibazo byibasiye cyane Teritwari ya Libenge.
Ibi byose byerekana ko ikibazo cy’umutekano wa RDC kitagarukira gusa ku burasirazuba bw’igihugu, ahubwo cyagutse no ku mipaka myinshi, aho ibihugu bitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kuvugwaho kwinjira ku butaka bwayo.
Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye za dipolomasi n’umutekano, kugira ngo RDC ibashe kurinda ubusugire bwayo no gukemura aya makimbirane akomeje gufata indi ntera. Kuba ibi bibazo bikomeje kugarukwaho muri raporo z’inzego zitandukanye, bigaragaza uburemere bwabyo n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano w’akarere muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

