Kabuga Félicien wari umwe mu bantu bamaze imyaka myinshi bashakishwa ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare yashinjwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026 aguye i La Haye mu Buholandi, hashize imyaka itandatu yuzuye neza atawe muri yombi afatiwe mu Bufaransa.
Urupfu rwe rwemejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwahise rutangaza ko hagiye gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rwe, ruyobowe n’umucamanza Alphons Orie nk’uko byategetswe na Perezida w’uru rwego, Graciela Gatti Santana.
Kabuga yapfuye afite imyaka 92, nyuma y’igihe kinini ubuzima bwe bwarazahaye. Abamwunganiraga ndetse n’abaganga bagiye bagaragaza ko afite ikibazo gikomeye cyo guta ubwenge n’izabukuru zikomeye byatumaga atabasha gukomeza kuburana mu buryo busanzwe.
Uyu mugabo wahoze ari umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda yafatiwe i Asnières-sur-Seine hafi ya Paris ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka isaga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga. Ifatwa rye ryabaye inkuru ikomeye ku Isi yose kuko yari amaze imyaka myinshi avugwaho kwihisha mu bihugu bitandukanye, arindwa n’urusobe rw’abantu n’amafaranga menshi.
Kabuga yashinjwaga ibyaha birimo Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside no gutera inkunga ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu minsi 100 yahitanye abarenga miliyoni.
Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), radiyo yakwirakwije ubutumwa bw’urwango n’ubushotoranyi bwashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.
Yashinjwaga kandi gutumiza no gukwirakwiza imihoro n’izindi ntwaro zakoreshejwe mu bwicanyi bwabaye mu gihugu hose, ndetse no gukorana bya hafi n’abari abayobozi bakomeye muri Leta yakoze Jenoside hamwe n’imitwe y’Interahamwe.
Nubwo urubanza rwe rwatangiye mu mwaka wa 2022, rwaje guhagarikwa mu 2023 nyuma y’aho abaganga bigenga batangaje ko atagifite ubushobozi bwo kuburana kubera ubuzima bwo mu mutwe bwari bwarahungabanye bikomeye.
Mu kiganiro Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yagiranye na RBA nyuma y’urupfu rwa Kabuga, yavuze ko asize umurage mubi wo gukoresha amafaranga mu bikorwa by’ubwicanyi no guhishira ibyaha.
Dr. Gakwenzire yavuze ko Kabuga atari akingiwe ikibaba gusa n’abanyapolitiki bo mu bihugu bitandukanye kubera umubano yari afitanye n’uwahoze ari Perezida Juvénal Habyarimana, ahubwo ngo yanakoresheje amafaranga menshi kugira ngo yice abantu bose bashakaga kumukurikirana cyangwa gutanga amakuru ku aho aherereye.
Ati “Ikindi kizwi ni uko n’abashakaga kugira ngo bamukurikirikirane baricwaga kuko yifashishaga amafaranga afite akagenda atanga ruswa hirya no hino kugeza afashwe mu mwaka wa 2020.”
Kimwe mu bikorwa byagarutsweho cyane ni urupfu rwa William Munuhe Gichuki, umunyamakuru wo muri Kenya wari uzwiho gukora inkuru zicukumbuye.
Uyu munyamakuru bivugwa ko yari amaze kumenya neza aho Kabuga yihishe ndetse yari yatangiye gukorana n’abagenzacyaha bo muri FBI bari bamaze igihe bamushakisha. Munuhe yari yiteze kubona miliyoni eshanu z’amadolari zari zarashyizweho nk’igihembo ku muntu wari gutanga amakuru yatuma Kabuga afatwa.
Ku wa 14 Mutarama 2003, Munuhe yari ateganya guha FBI amakuru nyakuri yari gutuma Kabuga afatwa, nyuma yo guhura na we mu nzu iwe. Icyakora uwo mugambi ntiwigeze ugerwaho.
Hashize iminsi itatu abagenzacyaha ba FBI bategereje ubutumwa bwe butabageraho, biyemeje kwinjira ku ngufu mu nzu yabagamo basanga yapfuye mu buryo bw’agashinyaguro.
Yari aryamye mu maraso, yarashwe amasasu menshi, yakuwemo amaso ndetse isura ye yaramenweho acide ku buryo kuyimenya byari bigoye.
Dr. Gakwenzire yavuze ko ibi bigaragaza uburyo Kabuga yakoresheje umutungo we nk’igikoresho cyo kwica no gukomeza guhunga ubutabera imyaka myinshi.
Ati “Ubusanzwe abantu badafite indangagaciro usanga bavuga ko ufite amafaranga aba afite byose. Muri iki gihugu rero indangagaciro y’uko amafaranga ari ayo kwifashisha atari ayo kukugira igikoresho kuri Kabuga yaratakaye kuko nta kintu na kimwe kirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe Kabuga atakigizemo uruhare.”
Mu gihe yari amaze imyaka isaga ibiri afungiye i La Haye, ikibazo cy’ubuzima bwe cyakomeje kuremerera urwego rwamuburanishaga kuko nta gihugu cyifuzaga kumwakira ngo abe ari ho arangiriza ubuzima bwe nyuma yo guhagarikirwa urubanza.
Urupfu rwe ruje rusiga amateka maremare ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yamaze imyaka myinshi yihisha ubutabera, ndetse n’ibirego by’uko amafaranga ye yakoreshejwe mu gucecekesha no gukuraho abantu bari gushobora gutuma afatwa mbere y’umwaka wa 2020.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

