Urujya n’uruza hagati y’Imijyi ya Bukavu na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo rwongeye guhungabana bikomeye nyuma y’uko ingabo za FARDC zifashe icyemezo cyo guhagarika imodoka ziva cyangwa zijya mu bice bimwe byo mu kibaya cya Ruzizi, ibintu byabaye mu gihe akarere gakomeje kuba mu bihe bidasanzwe by’umutekano ndetse n’ubwoba bw’icyorezo cya Ebola.
Amakuru aturuka mu batwara abagenzi n’abakoresha Umuhanda w’Igihugu nimero 5 agaragaza ko kuva ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, imodoka zatangiye guhagarikwa ahitwa Nganganiro muri Luvungi, aho abasirikare ba FARDC bashyize bariyeri zikomeye zibuza imodoka gukomeza urugendo.
Nk’uko amakuru yatangajwe na mediacongo.net abivuga, abasirikare ba FARDC babujije imodoka yose ituruka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kwinjira mu gice kiyobowe na Leta ya Kinshasa.
Ibi byatumye abashoferi benshi bahatirwa gusubira inyuma berekeza i Kamanyola, mu gihe abagenzi bari baturutse Uvira berekeza Bukavu nabo basabwe gusubira aho bari bavuye.
Abaturage bo mu kibaya cya Ruzizi bavuga ko nubwo uru rujya n’uruza rwahagaze, ituze rikomeje kugaragara muri aka gace, n’ubwo hakomeje kuba impungenge z’ingaruka ibi byemezo bishobora kugira ku bucuruzi no ku mibereho y’abaturage.
Ihagarikwa ry’urujya n’uruza rije nyuma y’iminsi mike abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu bice bya Sange, Katogota na Luberizi byo mu kibaya cya Ruzizi, ibintu byakomeje kuzamura impungenge ku miterere y’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bibaye kandi mu gihe ubuyobozi bwa gisirikare bwa Nord-Kivu bwatangaje ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Ebola nyuma y’uko iyi ndwara yongeye kugaragara mu Ntara ya Ituri ndetse ikagera no muri Uganda.
Somo Kakule Evariste, Guverineri wa gisirikare wa Nord-Kivu, yasabye abaturage gukaza isuku no kwirinda gukora ku bintu byose batazi inkomoko yabyo.
Yagize ati: “Abaturage bagomba kwirinda gukora ku bintu byose babonye, bakirinda gufatira amafunguro aho babonye kandi bakongera ikigero cy’isuku bakoresheje isabune, amazi meza n’ibindi bikoresho by’isuku bigenzuwe neza.”
Yanaburiye abaturage ko bagomba gutanga amakuru yihuse igihe babonye umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Ebola.
Ati: “Turasaba abaturage kwihutira gutanga amakuru mu gihe babonye umuntu ufite kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara kugira ngo hirindwe ko yakwinjira muri Nord-Kivu.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imipaka ya Petite Barrière, Grande Barrière ndetse n’uwa Kabuhanga ihuza Goma na Gisenyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko iki cyemezo kigamije kurinda abaturage icyorezo cya Ebola gikomeje gukwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.
Yagize ati: “Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunzwe by’agateganyo mu gukurikirana icyorezo cya Ebola, turakomeza kuganira n’abaturage bacu tubasobanurire impamvu byakozwe.”
Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku bacuruzi bambukiranya imipaka, cyane cyane abakora ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi.
Uwizeyimana Afissa yavuze ko batunguwe no gusanga ibikorwa by’ubucuruzi bihagaritswe bageze ku mupaka.
Ati: “Twabyutse tuje mu kazi ko kohereza ibicuruzwa tuhageze dusanga umupaka wafunzwe kubera icyorezo cya Ebola kiri mu baturanyi.”
Undi mucuruzi, Mukeshimana Emeritha, yavuze ko biteguye kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho ariko anasaba ko habaho uburyo bwo kurengera ibicuruzwa byangirika vuba.
Ati: “Twiteguye gukurikiza ingamba zose zigamije kuturinda, ariko na none hakwiye gutekerezwa ku bicuruzwa bibora.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, ryatangaje ko kongera kugaragara kwa Ebola muri RDC no muri Uganda bikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu bikwiye gufatanya mu guhangana n’iki cyorezo nubwo yasabye ko gufunga imipaka bitafatwa nk’igisubizo rukumbi.
Ibintu biri kubera icyarimwe muri Kivu y’Amajyepfo no ku mipaka ihuza RDC n’u Rwanda bikomeje gutuma abaturage bo mu karere bagira impungenge ku mutekano, ubucuruzi ndetse n’ubuzima bwabo, mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gufata ingamba zikomeye zo gukumira ibibazo bishobora gukomeza kwiyongera.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

