Ifatwa rya Minembwe: Ukuri ku Mirwano Ikaze Ihanganishije FARDC na AFC/M23-Twirwaneho muri Fizi

Urujijo rukomeje kwiyongera ku makuru arebana n’ugenzura Centre ya Minembwe, nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko cyigaruriye aka gace gaherereye muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe AFC/M23 n’abafatanyabikorwa bayo babinyomoza bavuga ko icyo gice kigikomeje kugenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho.

Ku wa 17 Kamena 2026, FARDC ibinyujije kuri S/Lt Mbuyi Kalonji Reagan, uvugira Operation Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko ingabo za Leta zinjiye muri Centre ya Minembwe nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe ku barwanyi ba Twirwaneho n’abo bafatanya.

Icyakora, ku ruhande rwa AFC/M23, ayo makuru yafashwe nk’ibitari ukuri. Dr. Freddy Kaniki, Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ubukungu n’imari, yavuze ko Minembwe itigeze ifatwa na FARDC nk’uko byatangajwe.

Yagize ati: “Ku by’uko baba barafashe Minembwe, ntekereza ko bifuza ko bakabaye bayifashe. Ntayo bafashe kandi ntibazigera bayifata.”

Aya magambo yaje mu gihe amakuru aturuka ku bantu bakurikiranira hafi ibibera muri Minembwe agaragaza ko imirwano ikomeje mu bice byinshi bikikije centre y’ako gace, aho buri ruhande ruvuga ko rufite intsinzi ku rugamba.

Hashize iminsi irenga icyumweru humvikana urusaku rw’imbunda n’ibisasu mu misozi miremire ya Minembwe.

FARDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kugaba ibitero bigamije gusubirana aka gace gafatwa nk’agafite akamaro kanini mu rwego rw’igisirikare no mu rwego rwa politiki.

Amakuru yigenga akomeje kuvuga ko Umudugudu wa Ilundu ari hamwe mu hantu habereye imirwano ikomeye, aho bivugwa ko igice kimwe kigenzurwa na FARDC mu gihe ikindi gice kigikomeje kugenzurwa na Twirwaneho.

Nubwo FARDC yatangaje ko yageze muri Centre ya Minembwe, amakuru ava mu baturage no mu bakurikirana iby’iyi ntambara avuga ko kugeza ubu Twirwaneho igifite ijambo rikomeye muri centre ndetse no mu bice byinshi biyikikije.

Dr. Kaniki yavuze ko ikibazo cya Minembwe kirenze urugamba rw’igisirikare gusa, ahubwo gifitanye isano n’amateka y’akarere ndetse n’ikibazo cy’Abanyamulenge bamaze imyaka myinshi bavuga ko bahura n’ihezwa n’ihohoterwa.

Yagize ati: “Impamvu yonyine hariya hari imirwano ni ukubera ko hari abaturage bahatuye badashakwa, batifuzwa ndetse bagomba gusibwa ku ikarita.”

Yakomeje avuga ko ibibera muri Minembwe bidashobora kugereranywa n’izindi ntambara zibera mu bice bitandukanye bya Congo bikunze guhuza n’inyungu zishingiye ku mabuye y’agaciro.

Nk’uko yabivuze, ikibazo cyo muri Minembwe gifite amateka maremare agaruka ku bibazo by’ubwenegihugu, umutekano n’uburenganzira bw’Abanyamulenge, ibintu avuga ko byabaye intandaro y’amakimbirane amaze imyaka myinshi muri ako karere.

Kaniki yavuze kandi ko ibiri kubera muri Minembwe ari ugukomeza umugambi wo kurimbura Abanyamulenge, ariko ashimangira ko abo baturage badateganya kwemera gucecekeshwa cyangwa kurimburwa.

Yagize ati: “Abanyamulenge ntibazaceceka cyangwa ngo bemere kwicwa, boshye intama ziri kujyanwa mu ibagiro.”

Mu gihe impande zihanganye zikomeje gutanga amakuru atandukanye ku mimerere y’urugamba, abaturage bo muri Minembwe ni bo bakomeje kwibasirwa cyane n’ingaruka z’imirwano.

Hari amakuru avuga ko ibitero by’indege zitagira abapilote byakoreshejwe muri ibi bikorwa by’igisirikare byahitanye abasivili b’inzirakarengane ndetse bigateza impungenge ku mutekano w’abaturage.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cya Minembwe gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye muri Kivu y’Amajyepfo kubera amateka yacyo, imiterere y’akarere n’impaka zishingiye ku baturage bahatuye.

Mu gihe nta ruhande rurabasha gutanga ibimenyetso byemeza burundu ugenzura Centre ya Minembwe, ikigaragara ni uko imirwano ikomeje kandi ko amakuru atangwa n’impande zombi akomeje gutera urujijo ku by’ukuri biri kubera muri aka gace k’imisozi miremire ya Fizi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui