Impinduka zikomeye zigiye kuba muri Rayon Sports nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko yamaze kumvikana na Banki ya Kigali (BK) ku masezerano mashya azatuma iba umuterankunga mukuru wayo mu myaka iri imbere.
Iyi nkuru ije mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bibaza ahazaza h’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Uruganda rw’Ibinyobwa rwa Skol Brewery Ltd (SBL), nyuma y’uko muri Kamena 2026 hatangajwe ko amasezerano yari hagati y’impande zombi yarangiye.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko amakuru yavugaga ko Rayon Sports na Skol byatandukanye burundu atari ukuri, ahubwo ko ibiganiro byo kongera amasezerano bigeze kure kandi ko vuba aha hazatangazwa uburyo bushya bw’imikoranire.
Yagize ati: “Maze iminsi numva abantu bavuga ngo Rayon Sports na Skol byaratandukanye, ariko ni ibihuha, ni ibinyoma bidafite ishingiro. Mu minsi itarenze icyumweru kimwe turavugurura amasezerano.”
Yakomeje ashimangira ko Skol izakomeza kuba umufatanyabikorwa wa Rayon Sports ndetse ko ibikorwa byinshi byakozwe n’uru ruganda bizakomeza kugirira akamaro iyi kipe.
Ati: “Tumaze iminsi turi mu biganiro, Skol ni umufatanyabikorwa wa Rayon Sports, Aba-Rayons bazamubona cyane mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Dufite ibikorwaremezo yatwubakiye tuzakomeza gukoreraho, dufite uburyo bwo kumwamamaza ku bikorwa byose bya Rayon Sports.”
Nubwo Skol izakomeza gukorana na Rayon Sports, umwanya w’umuterankunga mukuru ugiye gufatwa na Banki ya Kigali. Perezida Murenzi yavuze ko BK yamaze gusinya amasezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, ndetse ikirango cyayo kikazajya kigaragara ku mwambaro wa Rayon Sports.
Yagize ati: “Ngira ngo wenda icyo abantu bibaza kizahinduka, ntabwo ari we mufatanyabikorwa uzaba ari imbere ku mwambaro wa Rayon Sports, bitewe n’uko twabonye umuterankunga mukuru wundi. Ibyo ni ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru.”
Yakomeje asobanura ko guhindura umuterankunga mukuru ari ibintu bisanzwe mu mikino y’amakipe akomeye.
Ati: “Umwaka umwe, ibiri, itatu, ine, itanu ishobora gushira ukorana n’umuntu ku wa gatandatu hakaza undi akamusimbura. Uyu mwaka tuzakorana na BK, ni we mufatanyaikorwa mukuru twasinye amasezerano, ntabwo ari ibihuha. Mu minsi iri imbere tuzayageza ku bakunzi ba Rayon Sports.”
Ubwo yavugaga ku nyungu Rayon Sports izakura muri ubu bufatanye bushya, Murenzi Abdallah yavuze ko BK izafasha gukemura ikibazo cy’amikoro kimaze igihe kivugwa muri iyi kipe, cyane cyane ku bijyanye n’imishahara y’abakinnyi n’imicungire y’ingengo y’imari.
Yagize ati: “Ni ikigo kinini cy’imari tuzafatanya mu bintu byinshi, bya bibazo twajyaga tugira nk’imishahara itabonekera igihe, ingengo y’imari itabonekera igihe, BK ije kubishyiraho akadomo. Ije gutanga igisubizo kirambye kuri bya bibazo by’amikoro twahoranaga.”
Amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports agaragaza ko iyi kipe iri gutegura icyerekezo gishya cy’igihe kirekire gishingiye ku bufatanye n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’imari. Mu minsi iri imbere hateganyijwe gushyirwa hanze imyambaro mishya izakoreshwa mu myaka itanu iri imbere, iriho ibirango bya BK na Jayrutty Investment, na yo yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’igihe kirekire.
Hari kandi n’andi masezerano afitanye n’ikigo cy’itumanaho Airtel, kizagira uruhare rukomeye mu kugabanya amafaranga ikipe yakoresha ku ngendo. Ubuyobozi bwa Rayon Sports buteganya ko Airtel izatanga hagati ya 30% na 40% by’ingengo y’imari ikoreshwa mu ngendo z’ikipe buri mwaka.
Byongeye kandi, Airtel iri mu bazafasha Rayon Sports kubona bisi nshya izifashishwa mu ngendo zitandukanye, mu gihe hagishakishwa ibisubizo by’igihe gito bizafasha ikipe gukomeza gukora ingendo zayo zisanzwe.
Iyi gahunda ije mu gihe Rayon Sports iri kwitegura umwaka mushya w’imikino ifite intego zo kongera guhatanira ibikombe no kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rw’imbere mu gihugu ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga.
Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League 2026/2027 iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Nzeri 2026 ikazasozwa ku wa 30 Gicurasi 2027, ibintu biha Rayon Sports igihe cyo gutegura neza uburyo bushya bwo gukoresha aya mahirwe y’ubufatanye n’abaterankunga bayo bashya n’abasanzwe.
Ku bakunzi ba Gikundiro, aya masezerano mashya na BK ashobora kuba intangiriro y’igihe gishya kirangwa n’ituze ry’imari, gahunda ihamye n’icyizere cyo kongera kubona ikipe yabo ihatanira intsinzi ku rwego rwo hejuru.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

