Arsenal ikomeje kugaragaza ko yiteguye gukora ibidasanzwe muri iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho amakuru mashya avuga ko yamaze kugera ku bwumvikane bw’ibanze na Vinicius Junior ku masezerano bwite.
Iyo nkuru iramutse ije ari intambwe ikomeye cyane ku ikipe ya Mikel Arteta ishaka kongera imbaraga kugira ngo irusheho guhatanira ibikombe bikomeye mu mwaka utaha.
Amakuru yatangajwe n’urubuga ruzwi cyane mu bakunzi ba Arsenal rwitwa Hand of Arsenal, rufite abarenga ibihumbi 370 barukurikirana, avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ku bikubiye mu masezerano.
Rwagaragaje ruti: “Arsenal Football Club yumvikanye na Vinicius Junior ku masezerano ye bwite. Roc Nation izajya mu biganiro na Real Madrid yitwaje igiciro cy’umurengera gitanzwe n’iyi kipe ya mbere mu Bwongereza (Champions)…….ahasigaye ni ahawe Vinicius Junior.”
Aya makuru agaragaza ko icyiciro cyo kumvikana n’umukinnyi gishobora kuba kiri hejuru, nubwo ibiganiro nyamukuru na Real Madrid bitaratera imbere.
Vinicius Junior ahagarariwe n’ishami rya siporo rya Roc Nation, ikigo cya Jay-Z, kikaba ari cyo kiri kuganira n’impande zitandukanye ku hazaza h’uyu Munya-Brazil.
Kuba hari ubwumvikane bw’ibanze ku masezerano bwite bishobora gutuma ibiganiro hagati ya Arsenal na Real Madrid bifata indi ntera, nubwo nta masezerano ya nyuma aratangazwa.
Nubwo amakuru ava mu Bwongereza akomeza kuvuga ku cyifuzo cya Arsenal, Real Madrid yo ntigaragaza ubushake bwo gutandukana n’umwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi.
Vinicius asigaranye umwaka umwe gusa ku masezerano ye, ibintu byatumye ibihuha ku hazaza he byiyongera.
Ariko amakuru aherutse gutangazwa avuga ko umutoza Jose Mourinho ashaka gukomeza gukorana n’uyu rutahizamu kabuhariwe atitaye ku miterere y’amasezerano ye.
Ibyo byerekana ko Madrid ishobora gukora ibishoboka byose kugira ngo imugumane aho kumurekura muri iri soko.
Mu minsi ishize, Real Madrid yegerageje kurangiza amasezerano yo kugura Yan Diomande ukinira RB Leipzig.
Icyakora, abantu b’imbere muri iyi kipe bashimangiye ko uwo mukinnyi ataba aguzwe nk’umusimbura wa Vinicius Junior.
Ibyo bisobanura ko Real Madrid igifata uyu Munya-Brazil nk’umwe mu nkingi za mwamba z’umushinga wayo w’igihe kiri imbere.
Impamvu Arsenal ikomeje guhatana kuri uyu mukinnyi, ni uko ishaka kongera ubukana ku ruhande rw’ibumoso bw’ubusatirizi.
Ibi biterwa n’uko ahazaza ha Gabriel Martinelli hakomeje kutamenyekana neza, mu gihe Leandro Trossard yamaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri Besiktas.
Ibi byatumye kubona umukinnyi ufite ubunararibonye, umuvuduko n’ubushobozi bwo guhindura umukino biba kimwe mu byo Arteta ashyize imbere.
Mikel Arteta aherutse gusobanura neza impamvu Arsenal ishaka kongera gushora amafaranga menshi muri iri soko ry’abakinnyi.
Yagize ati: “Twese tuzi neza imiterere no guhinduka kw’iri soko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.”
“Kuva kuri ba nyiri ikipe, inama y’ubuyobozi, umuyobozi mukuru ushinzwe siporo ndetse nanjye ubwanjye, tuzi neza ko dushaka kugeza iyi kipe ku rwego rwisumbuyeho.”
“Ibyo rero bizasaba kugira ikipe nziza kurushaho ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo bafite urwego rwo hejuru.”
“Twamaze kubona ahantu dufite amahirwe yo gukurira, kuzamura urwego rwacu, no kwagura umukino wacu, ndetse n’ibyo tuzakenera byose kugira ngo tubigereho turabifite. Turashaka ko mu gihe cya vuba cyane dutangira gushyira ibi bintu mu bikorwa mu buryo bufatika.”
Aya magambo yagaragaje ko Arsenal itagamije gusa kongera umubare w’abakinnyi, ahubwo ishaka kuzana abazayifasha kuzamuka ku rwego rushya mu guhatanira ibikombe.
Nubwo ubwumvikane ku masezerano bwite bushobora kuba ari intambwe ikomeye, inzitizi nyamukuru isigaye ni ukuganira na Real Madrid.
Iyo kipe yo muri Espagne iracyabona Vinicius Junior nk’umwe mu bakinnyi bayifitiye agaciro gakomeye, bityo amasezerano ayo ari yo yose azasaba ibiganiro bikomeye ndetse n’amafaranga menshi.
Mu gihe isoko ry’abakinnyi rikomeje gushyuha, amaso y’abakunzi ba Arsenal azakomeza kureba niba iyi gahunda izarangira ibaye impamo cyangwa niba Vinicius azahitamo kongera amasezerano muri Real Madrid nk’uko byagiye bigendekera abandi bakinnyi bakomeye bavuzwe mu makuru yo kwerekeza muri Premier League.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

