Umugabo w’imyaka 48 ari mu gahinda n’icuraburindi nyuma yo kuvumbura ibanga rikomeye ryari ryarahishwe mu rushako rwe rwamaze imyaka 11, aho yaje gusanga umugore we yari yarafashe icyemezo cyo kumubera inkomyi ku kibazo cyari kimaze igihe kimuhangayikishije cyo kubura umwana.
Mu buhamya bwe yatanze mu kiganiro cya podcast cyitwa “The Honest Bunch”, uyu mugabo witwa Roby Ekpo yasobanuye uko ubuzima bwe bw’urugo bwari bumeze, agaragaza ko urwo rushako rwaranzwe n’igeragezwa rikomeye, cyane cyane bitewe n’uko we n’umugore we Mayowa babanaga mu buryo butari buhoraho, buri wese akenshi ari kure y’undi.
Yagize ati “Mu myaka yose twari tumaranye, ikibazo cyo kutagira umwana cyari cyarabaye nk’igikomere gihoraho kuri njye, ku buryo nageze aho ntangira kwikeka ubwanjye.”
Kubera izo mpungenge, Roby Ekpo yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwipimisha kugira ngo amenye niba ikibazo kiri kuri we.
Ati “Nagiye kwipimisha intanga kugira ngo menye niba ari njye ufite ikibazo, kuko nifuzaga kumenya ukuri kose.”
Icyakora, uko iminsi yagendaga ishira, ni ko yatangiye kubona ibintu bimwe bidahuye mu myitwarire y’umugore we, nubwo yari yarizeye ko urugendo yakoreye i Miami rwari rugamije gushaka umuti watuma babona umwana.
Yagize ati “Yambwiye ko agiye kwivuza kugira ngo tubone umwana, ariko nyuma natangiye gukeka ko hari ikindi kibiri inyuma.”
Nyuma y’igihe kinini cy’urujijo, Roby Ekpo yaje kuvumbura amakuru yamushegeshe umutima, aho yamenye ko umugore we yari amaze igihe kinini akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu ibanga, mu gihe we yari akomeje kwizera ko bashakisha umwana.
Yagize ati “Kumenya ko umuntu wari uwo nizera cyane yankinaga kuri ubwo buryo, byarambabaje cyane kurusha uko nabivuga.”
Iri banga ryatumye asigara yibaza byinshi ku buzima bwe n’icyo yakora mu gihe kiri imbere, cyane ko imyaka igenda ishira nta mwana agira.
Ati “Ubu nsigaye nibaza byinshi ku buzima bwanjye, cyane cyane iyo ntekereje ko ngeze ku myaka 48 ntaragira umwana.”
Inkuru ya Roby Ekpo igaragaza uburyo ibanga n’itumanaho rike mu rushako bishobora kuba intandaro y’ibibazo bikomeye, bigasenya icyizere cyari cyubatswe mu gihe kirekire.
Ni inkuru isigira benshi isomo rikomeye ku kamaro ko kuvugisha ukuri no gufatanya mu byemezo by’ingenzi bigize ubuzima bw’abashakanye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

