Inkuru y’inzu nshya ya Jolly Mutesi ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, aho benshi bayifata nk’icyitegererezo cy’inyubako zigezweho mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’igihe abantu bayivuga batarayibona neza, Jolly ubwe yahisemo kuyereka abamukurikira, abatembereza buri gice cyayo mu buryo burambuye.
Iyi nzu iherereye i Kibagabaga, yubatswe ku buryo bugezweho kandi ku buso bugari, ibintu byatumye benshi bayitangarira. Ni inzu igeretse kabiri ifite parikingi nini ishobora kwakira imodoka nyinshi, ikagira piscine nziza iri kumwe n’ahantu ho kuganirira hanze mu busitani buteye amabengeza.
Ukinjira muri iyi nzu, usanganirwa n’uruganiriro rufunguye kandi rwisanzuye, rurimo firigo nini ndetse n’ububiko bw’amacupa y’ibyo kunywa bihenze. Uru ruganiriro ruri hafi y’aho gusangirira ndetse n’igikoni cya kijyambere cyubatse mu buryo bufasha koroshya imirimo yo mu rugo.
Iyo uzamutse mu byumba byo hejuru, usanga iyi nzu igizwe n’ibyumba bitanu byose byubatse mu buryo bugezweho kandi bifite ibyangombwa byose bikenerwa. Muri byo harimo icyumba kinini cyihariye cya nyirayo, aho mbere yo kukigeramo hari ahagenewe kwakirira abashyitsi mu gihe adashaka kubinjiza mu cyumba cye bwite.
Icyumba cya nyirayo gifite uburyamo bwiza, umwanya uhagije ndetse n’ibikoresho byose bisanzwe biboneka mu byumba by’abanyacyubahiro. Gifitanye isano n’aho abika imyenda, amasakoshi n’inkweto, byose hubatse mu buryo bugezweho kandi bwagutse.
Usibye ibyumba byo kuraramo, iyi nzu ifite n’ibindi byumba byinshi byihariye birimo icyo gukiniramo ‘Billiards’, icyo kureberamo filime cyakira abantu batandatu bicaye neza, ndetse n’icyumba cya siporo cyiswe “Jolly Training Arena”. Hari kandi n’ahagenewe gukorerwa imisatsi n’inzara, ndetse n’icyumba cya sauna cyo kwiyitaho.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko iyi nzu ifite agaciro kari hagati ya miliyari imwe na miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Bivugwa ko inzu ubwayo ishobora kuba yarubatswe n’amafaranga ari hagati ya miliyoni 900 Frw na miliyari imwe bitewe n’ibikoresho biyirimo.
Ibirori byo kuyitaha byabaye ku itariki ya 5 Mata 2026, byitabiriwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’abakobwa b’ibyamamare mu Rwanda, bikaba byaragaragaje ubuzima bushya Jolly agezemo.
Iyi nzu ije yiyongera ku bindi bikoresho by’agaciro Jolly aherutse kwerekana, birimo imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz G 63 ya 2025 ifite agaciro gasaga miliyoni 436 Frw. Ibi byose bikomeje gutuma benshi bamufata nk’umwe mu bagore bageze ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’imibereho n’iterambere mu Rwanda.
Nubwo hari abatangazwa n’ingano y’ishoramari ryakozwe muri iyi nzu, abandi bo bayifata nk’ikimenyetso cy’aho umuntu ashobora kugera iyo akoresheje neza amahirwe n’imbaraga ze.
Inkuru y’iyi nzu ikomeje kuba imwe mu zigezweho zivugwa cyane, ikerekana uburyo imyubakire igezweho iri kugenda ifata indi ntera mu Mujyi wa Kigali.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





























