Inkuru y’urukundo hagati y’ibyamamare ikomeje gutuma benshi bagira amatsiko, bibaza byinshi ku by’imitima yabo, cyane cyane iyo batangiye kugaragaza impinduka zidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi ni byo biri kuvugwa cyane ku mushoramari Lugumi Saidi, umaze iminsi ari mu nkuru z’imyidagaduro, aho hari ibimenyetso bishya byatumye benshi bongera kwibaza ku mubano we na bamwe mu bakobwa b’ibyamamare mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2025, imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu myidagaduro ni iy’urukundo rwavuzwe hagati ya Lugumi Saidi na Jolly Mutesi.
Abakurikirana imyidagaduro ntibatinze kubona ko hari umubano wihariye hagati yabo, cyane cyane bitewe n’uko bombi bagaragarizaga amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, bakabwirana amagambo aryoshye y’urukundo.
Icyo gihe byari nk’aho nta gushidikanya kuri uwo mubano, kuko Lugumi Saidi wari usanzwe adakurikira abantu benshi kuri Instagram, yakurikiraga konti nke cyane zirimo iya Jolly Mutesi n’iy’ubucuruzi bwe. Ibi byafatwaga nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko uwo mukobwa afite umwanya wihariye mu buzima bwe.
Gusa uko iminsi yagiye ishira, ibintu byatangiye guhinduka gahoro gahoro. Amagambo meza bombi bahanaga yaragabanutse, bituma benshi batangira kwibaza niba hari icyahindutse mu mubano wabo.
Nyuma y’igihe gito, byaje kugaragara ko Lugumi Saidi yamukuye mu bo akurikira kuri Instagram, ibintu byahise bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko iby’urukundo rwabo bishobora kuba byarangiye cyangwa byarashyizwemo intera.
Ku ruhande rwa Jolly Mutesi, ibibazo byakomeje kuba byinshi mu itangazamakuru, aho yagiye abazwa niba agifitanye umubano na Lugumi Saidi.
Nubwo byari ikibazo cyari kikimukurikira kenshi, ntiyigeze asubiza mu buryo butaziguye; ahubwo yakomeje kugenda agihunga, atemera kandi atanahakana ayo makuru, ibintu byatumye urujijo rurushaho kwiyongera.
Mu gihe benshi bari bategereje kumenya uko byarangiye kuri uru rukundo rwari rwaramamaye, haje kugaragara izindi mpinduka nshya.
Abakurikirana imbuga nkoranyambaga za Lugumi Saidi babonye ko yongeye gukurikira Alliah Cool, umukinnyi wa filime uzwi cyane mu Rwanda. Ibi byahise bituma haduka indi nkuru nshya, aho bamwe batangiye kuvuga ko ashobora kuba yarinjiye mu rukundo rushya.
Iyo nkuru ntiyatinze gukwira hose, kuko benshi bayifashe nk’ikimenyetso simusiga cy’uko Jolly Mutesi ashobora kuba yarasimbujwe.
Ariko nubwo ibi byose byavuzwe, nta ruhande na rumwe, haba Lugumi Saidi cyangwa Alliah Cool, wigeze utangaza icyo ari cyo cyose ku bivugwa ku mubano wabo, bigatuma bikomeza kuba inkuru ishingiye ku marenga no ku byo abantu bibwira.
Lugumi Saidi akomeje kumenyekana muri Tanzania nk’umushoramari ukomeye, ufite ubuzima bwite ukunda kugumana ibanga.
Ku rundi ruhande, Jolly Mutesi we yamamaye cyane nyuma yo kuba Miss Rwanda 2016, mu gihe Alliah Cool akomeje kwigaragaza muri sinema nyarwanda, aho afite izina rikomeye mu bakinnyi ba filime.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




