Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rukomeje gukurikiranira hafi imvugo n’ibikorwa byose bishobora kuba bifitanye isano n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko nyuma y’amagambo amaze iminsi avugwa na Sibomana Athanase wahoze ari umunyamakuru wa Radio Rwanda, uri kuvugwaho gukoresha imvugo benshi bafata nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byagarutsweho ku wa 21 Mata 2026, ubwo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, aho yabajijwe ku buryo urwego ahagarariye rureba iby’uyu mugabo ukoresha urubuga rwa YouTube yitiriye amazina ye.
Mu gusubiza iki kibazo, Dr Murangira yagize ati: “Buriya ijisho ry’Ubugenzacyaha ntirihuma. Ngira ngo murumva icyo nsobanura. Niba mwarabibonye, ijisho ry’ubugenzacyaha ntirihuma. Ibindi ntacyo mbisobanuraho.”
Aya magambo yasize benshi bibaza niba hari iperereza riri gukorwa cyangwa niba hari indi ntambwe ishobora gukurikiraho mu gihe cya vuba.
Ku muyoboro wa YouTube witwa Sibomana Athanase Official, hagaragaye ibiganiro bibiri byashyizweho mu gihe cy’umunsi umwe gusa, kimwe muri byo gifite umutwe ugira uti: “Ukuri kuri Jenoside, mujye muvuga ibyo muzi.”
Muri ibyo biganiro, Sibomana agaragaza ibitekerezo byakuruye impaka nyinshi mu banyarwanda no ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugabo wivuga nk’umunyamakuru ufite ubunararibonye, cyane ko yigeze gukorera Radio Rwanda, yumvikana avuga amagambo benshi basobanura nk’agamije kugoreka cyangwa kugabanya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo avuga ko yari mu Rwanda mu gihe Jenoside yabaga ndetse ko hari Abatutsi yarokoye, amagambo ye agaragaza indi sura itandukanye n’iyo kwiyerekana nk’uwarokoye Abatutsi.
Mu byo avuga, Sibomana agaragaza ko gukoresha amagambo aranga abantu nk’Abahutu cyangwa Abatutsi ari byo bifite agaciro kurusha kubita Abanyarwanda, aho avuga ko kuvuga ubwenegihugu gusa ntacyo byaba bisobanura.
Ibi byahise bifatwa na benshi nk’ugushaka gusubiza inyuma urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyimakaje nyuma ya Jenoside.
Si ibyo gusa kandi, kuko yanavuze ko abantu benshi bavuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi batari mu Rwanda mu gihe yabaga, bityo ko ibyo bavuga bishobora kuba bidafite ishingiro cyangwa ari ibinyoma.
Iyi mvugo nayo yateje impaka, aho bamwe bayibonamo guhakana ubuhamya n’inyandiko nyinshi mpuzamahanga zemeza ibyabaye.
Abasesenguzi batandukanye bagaragaza ko iyo usesenguye neza amagambo ya Sibomana, usanga ntaho atandukaniye n’imvugo zisanzwe zikoreshwa n’abahakana Jenoside, cyane cyane mu kugoreka ukuri no gushaka kuyobya rubanda ku buryo Jenoside yakoranywe n’uko yateguwe.
Amategeko y’u Rwanda arabisobanura neza ko ibyaha nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa. Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo, rigaragaza ko guhakana Jenoside ari amagambo cyangwa ibikorwa bigamije kugoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.
Rikomeza risobanura ko gupfobya Jenoside ari amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka zayo, ndetse no koroshya uburyo yakozwemo, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mateka y’igihugu no ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Itegeko riteganya ko uwahamwe n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15, ndetse akanatanga ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 2 Frw.
Ibi byose bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hibutswa akamaro ko kurinda amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubutumwa bwa RIB bwo kuvuga ko “ijisho ry’ubugenzacyaha ritihuma” bwafashwe na benshi nk’icyizere cy’uko ibikorwa byose bishobora guhungabanya ukuri ku mateka ya Jenoside bizakurikiranwa, bityo bikarinda ko habaho gusubira inyuma mu rugendo rwo kubaka igihugu cyunze ubumwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

