Kinshasa: Ubushinjacyaha bwahuye n’uruva gusenya mu rubanza rwa Lt Gen Yav bushinja gukorana n’u Rwanda

Urubanza ruregwamo Lt Gen Philémon Yav Irung rukomeje kuba kimwe mu byateye impaka zikomeye mu nzego z’ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ku wa 21 Mata 2026 Ubushinjacyaha bw’igisirikare bwandagajwe n’ibyagaragaye nk’icyuho gikomeye mu bimenyetso bwari bwishingikirijeho.

Uyu musirikare wahoze ayobora intara ya gatatu y’ingabo za RDC, yatawe muri yombi muri Nzeri 2022, mu gihe umutwe wa M23 wari umaze gufata ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

kuva icyo gihe, Lt Gen Yav akurikiranyweho ibyaha birimo gukorana n’u Rwanda, ibirego byakomeje kugibwaho impaka haba mu nzego za politiki n’iz’ubutabera.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Lt Gen Lucien-René Likulia bwagaragaje ko Lt Gen Yav yavuganaga n’umuntu uri muri Leta y’u Rwanda, bukavuga ko hari ubutumwa bwo kuri telefone ye bwemeza ubwo bufatanye.

Icyakora, uko iburanisha ryagiye rikomeza, ni ko ibimenyetso byari byitezweho gushimangira ibi birego byagiye bigaragaza intege nke.

Mu batangabuhamya batanzwe n’Ubushinjacyaha harimo Lt Gen Constant Ndima, wabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, na Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, wahoze ari Umuvugizi w’ingabo za RDC. Gusa ubuhamya bwabo bwagaragaje kutavuga rumwe ku by’ingenzi bigize dosiye.

Lt Gen Ndima yabwiye urukiko ko Lt Gen Yav yohererejwe ubutumwa na Gen (Rtd) James Kabarebe, wabaye umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano z’u Rwanda. Icyakora, abajijwe niba yarabonye ubwo butumwa, yasubije ko atigeze abubona.

Mu gihe byari byitezwe ko ubuhamya bwa Gen Maj Ekenge bwashyira umucyo kuri iyi ngingo, we yavuze ibitandukanye, agaragaza ko ubutumwa bwaba bwaraturutse ku mujyanama bwite wa Gen (Rtd) Kabarebe, aho kuba Kabarebe ubwe. Ibi byatumye urukiko rutangira kwibaza ku kuri kw’ibi bivugwa ndetse no ku ireme ry’iperereza ryakozwe.

Ubushinjacyaha bwaje kubazwa niba bushobora kwerekana ubwo butumwa muri telefone ya Lt Gen Yav imaze imyaka ine ifatiriwe, busubiza ko bidashoboka kubera amajambobanga menshi yashyizwe kuri iyo telefone.

Ibi byateye urujijo, kuko byagaragaje ko kimwe mu bimenyetso by’ingenzi Ubushinjacyaha bwari bwishingikirijeho kidashobora kugaragazwa mu buryo bweruye.

Mu gushaka gusobanura neza iby’ubu butumwa, urukiko rwabajije niba hari umuntu wabubonye ku buryo bwizewe. Ubushinjacyaha bwagaragaje izina rya Gen Maj Peter Cirimwami, ariko buvuga ko atakiboneka kuko yapfuye muri Mutarama 2025. Ibi byatumye ikibazo cy’ibimenyetso gikomeza kuba ingorabahizi.

Mu rwego rwo gushaka umuti kuri iki kibazo, urukiko rwitabaje abahanga bo mu rwego rushinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga (CNC), kugira ngo bagerageze kwinjira muri telefone ya Lt Gen Yav bashakishemo ubwo butumwa.

Nyamara, nyuma yo kongezwa igihe, CNC yamenyesheje urukiko ko itarabona ubutumwa bushinjwa kuba bwaraturutse ku muntu wo muri Leta y’u Rwanda, isaba kongererwa igihe kitazwi.

Icyo cyifuzo cyatewe utwatsi n’umucamanza Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi, wagaragaje ko urukiko rudashobora kwemera iperereza ridafite igihe ntarengwa. Yategetse ko telefone ya Lt Gen Yav igarurwa mu rukiko, isuzuma rigahagararira aho.

Umunyamategeko wunganira Lt Gen Yav, Me Charles Ngwapitshi, yakomeje kugaragaza ko dosiye yose yubakiye ku bintu bidafite gihamya ihamye.

Mu mvugo ikomeye, yavuze ko gushyira izina rya Gen (Rtd) James Kabarebe muri uru rubanza ari uburyo bwo gukabiriza ibirego.

Yagize ati: “Nyuma y’ibyavuzwe na Gen Ndima, murumva ko harimo ikibazo kuva mu ntangiriro. Kugira ngo bashinje Gen Yav Irung Philémon birenzeho, byabaye ngombwa ko bakabiriza ikibazo bazanamo izina rya James Kabarebe. Nshaka kumenya impamvu harimo uku kuvuguruzanya kose.”

Yakomeje agaragaza ko uru rubanza rudafite ishingiro, arwita “nk’imva irimo ubusa,” asaba ko urukiko rwafata umwanzuro vuba, umukiliya we akava muri gereza amaze imyaka ine ategerejwe n’umuryango we.

Ibyemezo byafashwe n’urukiko byatumye bigaragara ko Ubushinjacyaha bwahuye n’imbogamizi zikomeye, cyane cyane mu kugaragaza ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo bushinja.

Ibi byatumye uru rubanza rutangira gufatwa nk’urugaragaza ibibazo biri mu mikorere y’iperereza n’ubutabera mu nzego za gisirikare.

Urukiko rwanzuye ko ku wa 5 Gicurasi 2026 ari bwo impande zombi zizatanga imyanzuro n’impamvu zayo, bizashingirwaho mu gufata icyemezo cya nyuma kuri uru rubanza rukomeje gukurikirwa n’abatari bake mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui