Rwahama Anaclet, umwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akatirwa igihano cy’urupfu, ubu ni umwe mu bafungiye mu Igororero bavuga inkuru y’ubuzima bwahindutse, aho kuva ku rwego rwo kuba “ruharwa” mu kwica, yageze ku rwego rwo gusaba imbabazi no kwiyegurira Imana.
Iyo uganiriye na Rwahama, agaruka ku mateka ye yijimye atazuyaje. Ati “Nari umwicanyi, umuntu wese w’umwanzi numvaga namwica. Ariko ubu nasabye imbabazi.”
Ni amagambo asobanura urugendo rwe rurerure rwamuvanye ku bwicanyi bukomeye, rukamugeza ku kwemera ko yakoze ibyaha ndengakamere no gusaba imbabazi.
Rwahama yinjiye mu gisirikare mu 1967, akorera mu ngabo za EX-FAR, aza kugera i Byumba mu 1988. Icyo gihe yari amaze imyaka myinshi mu gisirikare, kandi ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu 1990, yari umwe mu basirikare bafite ubunararibonye.
Inkuru ya IGIHE ikomeza ivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusanze ari mu basirikare bagize uruhare mu bikorwa byo kwica, aho yemera ko yakoranye n’Interahamwe mu kwica Abatutsi.
Ati “Njye nafatanyije na bo kurwanya Abatutsi, njye nari umusirikare. Batuzaniye Interahamwe bazitwungaho…. nari nzi ko turi kurwanya umwanzi.”
Aya magambo agaragaza uko ingengabitekerezo n’imyumvire mibi byari byaramwuzuye, kugeza aho yafataga Abatutsi nk’abanzi bakwiye kurimburwa.
Nyuma ya Jenoside, mu 1995, Rwahama yafashwe atari mu bari barahunze igihugu. Icyo gihe yari yarajyanywe mu myitozo ya gisirikare n’Inkotanyi i Rubona, ariko nyuma baza kumuta muri yombi ubwo byamenyekanaga ko yagize uruhare muri Jenoside.
Ati “Twagiye ku myitozo, noneho bamfata tariki 18 Mata 1995… abandi bagiye gukorera igihugu, njye mvanwa mu myitozo banjyana muri kasho.”
Yafungiwe ahantu hatandukanye harimo i Kami, Ririma mu Bugesera, Cyasemakamba mu Ngoma ndetse na Murindi. Muri ibyo bihe, avuga ko yafunganywe n’abandi barimo n’abasirikare b’Inkotanyi bakekwagaho kwihorera ku bakoze Jenoside, ibintu byafatwaga nk’icyaha gikomeye cyahanwaga nta kujenjeka.
Ati “Nabwo batuvanga n’abasirikare b’Inkotanyi na bo baregwaga icyaha cy’uko baje bihorera… bakomeza kutuvanga.”
Ibi byerekana uburyo Leta yashyize imbere ubutabera butarimo kubogama, aho uwakoze icyaha wese yabihanirwaga, yaba uwari ku ruhande rwatsinzwe cyangwa urwatsinze.
Mu 1996, Rwahama yatangiye kuburanishwa mu nkiko za gisirikare, aho yaburaniye mu rukiko rwa “Conseille de Guerre” afashwa n’abavoka b’“Avocat Sans Frontière.”
Nyuma yo kuburana, mu 1997 yakatiwe igihano cy’urupfu, ahamijwe ibyaha birimo gutegura, kuyobora no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihano yagitegereje imyaka icumi, ari mu bantu basaga 700 bari bategereje kwicwa mu Rwanda mbere y’uko mu 2007 icyo gihano gikurwaho mu mategeko. Mu 1998, bamwe mu bari barakatiwe urwo gupfa barasiwe ku karubanda, mu rwego rwo gutanga isomo ku bubi bwa Jenoside.
Rwahama avuga ko icyo gihe bari bategereje urupfu, bahisemo kwiyegurira Imana kugira ngo nibaramuka bishwe, bazabe barihannye.
Ati “Twebwe rero kuko byari byarangiye ibyanjye numvaga ko ari ukwicwa… numva Leta ngo ivanyeho igihano cyo kwicwa… nshimira na Leta y’u Rwanda ko igihano yagikuyeho.”
Icyemezo cyo gukuraho igihano cy’urupfu cyabaye impinduka ikomeye mu buzima bwe. Uyu mugabo umaze imyaka 30 mu Igororero, avuga ko ubu ubuzima bwe yabushyize mu kwizera no mu kwigisha abandi.
Ati “Yesu yamaze kumbwira ko nkizwa… nemera ko nari umwicanyi… ubu numva ko umuntu wese ari mu ishusho y’Imana, ugomba kumwubaha.”
Mu magororero anyuranye yanyuzemo, Rwahama avuga ko yahindutse, atangira no gufasha abandi bagororwa kumenya amateka no guhindura imyumvire. Avuga kandi ko abanye neza n’abarokotse Jenoside bafunganywe, aho basengera hamwe kandi bakabana mu mahoro.
Ati “Abarokotse twebwe tubana dusengana Imana… nta kibazo twibazanyaho… nasabye imbabazi kuri Radio Rwanda… abo nahemukiye bose Imana imbabarire.”
Nubwo imyaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe, haracyari ikibazo cy’imibiri y’abishwe itaraboneka. Rwahama asaba abafite amakuru kuyatanga kugira ngo imiryango ibashe gushyingura abayo.
Ati “Guhishira ibikorwa bakoze, Imana na yo ntizamubabarira… mubarangire aho abo bantu bashyizwe nabo babohoke.”
Uretse ubuzima bwo mu mwuka, Rwahama agaruka no ku mibereho ye ya buri munsi mu Igororero. Atangaza ko nubwo ari mu gihano cya burundu, ahabwa pansiyo nk’uwahoze ari umukozi wa Leta.
Ati “Ka pansiyo ndakabona… Leta y’u Rwanda itanga imbabazi ubu ndi muzima.”
Ashimira kandi Leta y’u Rwanda uburyo yitaye ku bana be, aho bahawe uburenganzira bwo kwiga no kugera ku rwego rwo kwiga mu mahanga.
Ati “Babahaye buruse, bajya hanze, ubu barakora.”
Nubwo ari mu gihano cya burundu, Rwahama akomeje kugira icyizere cy’ejo hazaza, yemeza ko ashobora kuzahabwa imbabazi akazasohoka.
Ati “Igihe nikigera nzasohoka… nkazabaha ubuhamya ukuntu Imana yanteguye… kuko Imana ni yo yakoze ibi kuba nkiriho.”
Inkuru ya Rwahama Anaclet igaragaza isura ebyiri z’ingenzi mu mateka y’u Rwanda: uburemere bw’ibyaha bya Jenoside n’ingaruka zabyo, ariko ikanerekana urugendo rw’ubwiyunge, imbabazi no guhinduka ku muntu ku giti cye.
Ni ubuhamya buvuga ku bushobozi bwo guhinduka, ariko kandi bukibutsa ko ukuri, kwicuza no gusaba imbabazi ari byo shingiro ry’ubwiyunge burambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

