Agahinda gakomeye n’amarira byongeye gutwikira umujyi wa Goma nyuma y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwana Mutiya Mwisha Jérémie, wapfuye agonzwe n’imodoka zari muri convoy y’ingabo za M23 ku wa Mbere tariki ya 20 Mata mu gace ka Rwasama.
Uyu mwana, nk’uko amakuru aturuka mu muryango we abivuga, yari kumwe n’umwe mu bo mu muryango we ataha mu masaha y’umugoroba, ubwo bahuraga n’imodoka ya gisirikare yihutaga cyane mu muhanda. Icyo gihe ni bwo ibyari urugendo rusanzwe byahindutse inkuru y’akababaro idasanzwe.
Umwe mu bagize umuryango we, wahisemo kutavuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano, yasobanuye uko byagenze mu magambo yuzuye intimba.
Ati: “Nari mufashe akaboko tugiye gutaha ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Haje jeep ya M23 igenda yiruka cyane.”
“Numvise Jérémie ataka rimwe gusa, ihita imugonga bikomeye ahita apfa. Abo basirikare ntacyo babajije: bahise bafata umurambo we, bawushyira muri jeep, baragenda”.
Nyuma y’iyo mpanuka, umuryango wa Jérémie watangiye urugendo rutoroshye rwo kumushakisha, uzenguruka ahantu hatandukanye utazi irengero rye.
Byaje kurangira mu gitondo bukeye, babwiwe ko umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma, aho bawusanze nyuma y’amasaha menshi y’ihurizo n’ihungabana.
Iyi nkuru yongeye kwibutsa indi mpanuka yabaye muri Gashyantare ishize, ubwo imodoka y’abarwanyi yagongaga igare ritwara abantu (tricycle) mu muhanda ujya ku kibuga cy’indege cya Goma hafi ya ITIG.
Icyo gihe, abasivili barenga batandatu bahise bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka bikomeye, ibintu byasize benshi bibaza ku mutekano w’abaturage mu mihanda ikoreshwa n’imodoka za gisirikare.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko impanuka nk’izi zitari nshya, ariko zikomeje gutera ubwoba n’agahinda, cyane cyane iyo zihitanye inzirakarengane. Gusa, nubwo hari ababa bafite amakuru cyangwa abahura n’ibi bibazo, akenshi bahitamo guceceka.
Urupfu rwa Jérémie rusigira isomo rikomeye abatuye Goma n’abakurikirana ibibera muri aka karere, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano w’abasivili mu bihe by’intambara n’imvururu.
Ni inkuru ituma hibazwa ku nshingano zo kurinda ubuzima bw’abaturage, no ku buryo ibikorwa bya gisirikare byagakwiye gukorwa hadahungabanya uburenganzira bw’abasivili.
Mu gihe imiryango imwe n’imwe ikomeje kubaho mu gahinda n’ihungabana, ikibazo cy’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu gikomeza kuba ingorabahizi mu duce twugarijwe n’intambara, aho ukuri n’ubutabera akenshi bisigara inyuma y’imbunda n’ubwoba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

