Abanya-Afghanistan bafashije Amerika mu ntambara bagiye koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buri mu biganiro bikomeye bishobora guhindura ubuzima bw’Abanya-Afghanistan barenga 1,100 bafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara yo muri Afghanistan, aho bashobora koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu na cyo kimaze imyaka mu bibazo by’umutekano muke n’abimuwe n’intambara.

Aya makuru aje akurikira icyemezo cyafashwe na Trump cyo guhagarika gahunda yahaga aba bantu amahirwe yo gusaba kwimurirwa muri Amerika, gahunda yafatwaga nk’inzira y’icyizere ku babaga barafashije ingabo z’iki gihugu mu bikorwa bya gisirikare byabereye muri Afghanistan.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The New York Times agaragaza ko aba bantu bamaze igihe kirenga umwaka bacumbikiwe muri Qatar, aho bajyanywe mu rwego rwo kubarinda nyuma y’uko Afghanistan ifashwe n’Aba-Taliban, mu gihe ingabo za Amerika zari zimaze kuhava.

Iri tsinda ririmo abasemuzi bakoranye n’ingabo za Amerika, abagize imiryango y’abasirikare b’iki gihugu ndetse n’abana barenga 400, ibintu bigaragaza uburemere bw’iki kibazo cy’umutekano n’uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe Washington irimo gushaka ibisubizo by’aho aba bantu bajyanwa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku rutonde rw’ibihugu bishobora kubakira, nubwo na yo ubwayo ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’abimuwe n’intambara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rivuga ko abantu miliyoni 8.2 bari bamaze kuva mu byabo muri Nzeri 2025, kandi biteganyijwe ko bashobora kugera kuri miliyoni 9 mbere y’uko umwaka urangira.

Shawn VanDiver uyobora umuryango AfghanEvac, yatangaje ko aya makuru yayumvise aturutse ku bantu bakorana cyangwa begereye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.

Yagize ati: “Numvise amakuru y’uko Amerika ishobora kohereza aba bantu muri Congo Kinshasa.”

VanDiver yagaragaje ko muri aba bantu 1,100 bari muri Qatar, abagera kuri 900 bemerewe kwimurirwa muri Amerika, mu gihe abandi 200 bo batarabona ayo mahirwe, bityo hakaba harebwa niba bashyirwa mu bindi bihugu bitari RDC.

Yongeyeho ko hagati ya 100 na 150 muri aba ari abagize imiryango y’abasirikare ba Amerika bakiri mu kazi, mu gihe abarenga 700 ari abagore n’abana, ibintu byongera kugaragaza uburemere bw’iki kibazo.

VanDiver kandi yatanze umuburo ku ngaruka zishobora guterwa n’ibi byemezo, asobanura ko hari amahirwe y’uko ibyo biganiro bitazagerwaho, bikaba byasiga aba bantu mu gihirahiro.

Yagize ati: “Hari amahirwe y’uko ibyo biganiro bishobora kudashyirwa mu bikorwa, bikabasigira mu gihirahiro,” yongeraho ko gusubira muri Afghanistan bishobora kubaviramo urupfu kubera uruhare bagize mu gufasha ingabo za Amerika.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko bagikomeje gushaka ibisubizo byafasha aba banya-Afghanistan kwimurwa ku bushake bava mu kigo cya Camp As-Sayliyah (CAS) kiri muri Qatar.

Yagize ati: “Turacyashaka ibisubizo byo kwimurira ku bushake aba banya-Afghanistan bari muri Camp As-Sayliyah (CAS), kandi kubajyana mu kindi gihugu bishobora kuba igisubizo cyiza ku mutekano wabo n’uwa Amerika.”

Yongeyeho ko aba bantu kuri ubu badafite inzira ifatika ibageza muri Amerika, ari na yo mpamvu hashakishwa ubundi buryo bwihuse bwo kubarinda no kubashakira aho baba mu mutekano usesuye.

Nubwo ibiganiro bikomeje, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko itangaza amakuru make ku biganiro biri kuba kubera uburemere bw’iki kibazo n’impamvu z’umutekano.

Ibi byose bishyira mu rujijo ahazaza h’aba banya-Afghanistan, bari barizeye ko gufasha Amerika bizabafungurira imiryango yo kubona ubuhungiro burambye, ariko ubu bakaba bashobora kwisanga mu gihugu na cyo gifite ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubutabazi bw’abimuwe n’intambara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui