Amakuru atandukanye akomeje gucicikana mu karere k’Ibiyaga Bigari aragaragaza ko umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje kuzamo igitutu, aho ibihugu bimwe bivugwaho kwinjira mu migambi igamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda, mu gihe ibikorwa bya gisirikare na byo bikomeje kugaragara hafi y’imipaka.
Amakuru agera ku binyamakuru atandukanye avuga ko igihugu cy’u Bubiligi kimaze igihe giha u Burundi ubufasha bw’intwaro, burimo izigezweho ndetse n’izari zisanzwe zibitse mu bubiko bw’igisirikare.
Inkuru ya BWIZA ivuga ko muri izo ntwaro harimo drone zibarirwa mu 5,000 n’imbunda ziganjemo iziremereye, bivugwa ko zagenewe gushyigikira umugambi uvugwa wo gutera u Rwanda.
Iyi nkuru ivuga ko uyu mugambi waba warateguwe ku bufatanye n’ibindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo.
Ubuyobozi bw’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye buvugwaho kuba bwaramaze kwemera kugira uruhare muri uwo mugambi, nyuma yo gusabwa ubufatanye na Bruxelles.
Nk’uko amakuru abitangaza, u Burundi na bwo bwaba bwarasabye ubufasha burimo uburinzi bw’ikirere n’intwaro zigezweho kugira ngo uyu mugambi uzagerweho.
Bivugwa kandi ko bumaze gutegura ingabo zigera ku 50,000 zishobora kuzifashishwa muri uwo mugambi.
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yaba ateganya kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, kugira ngo izifashishwe mu bikorwa by’igisirikare bishobora kuganisha ku guhangana n’u Rwanda.
Hari kandi amakuru avuga ko Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, Thérence Ntahiraja, amaze igihe akusanya no guhuriza hamwe abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu Bubiligi, hagamijwe ko na bo bazagira uruhare muri uwo mugambi.
Ibi byose bije byiyongera ku bimaze igihe bivugwa ku myiteguro ya gisirikare u Burundi bwatangiye kugaragaza kuva mu mwaka wa 2025, aho bwohereje abasirikare benshi n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Icyo gihe, amakuru yagaragazaga ko ibikorwa bya gisirikare byari byiyongereye cyane cyane muri Komini Busoni, Intara ya Butanyerera, hafi y’umupaka wa Gasenyi-Nemba.
Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi icyo gihe yatangaje ko izo ngamba zari zigamije kwirinda icyashobora guturuka mu Rwanda, agira ati: “Hari intwaro zikomeye zashyizweho kugira ngo zikumire ikintu cyose cyava mu Rwanda.”
Mu bice byegereye uwo mupaka, abaturage batangiye kugaragaza impungenge z’umutekano. Umwe mu baturage bo mu gace ka Munzenze yagize ati: “Badutegeka gutaha kare, mbere ya Saa Mbili z’ijoro. Nta na hamwe byanditse ariko twese tuzi icyo bisobanura.”
Undi muturage yavuze ko ubuzima bwahindutse cyane kubera ubwoba bw’intambara, ati: “Turara twambaye imyenda, twiteguye guhunga mu gihe barasa.”
Amakuru yakomeje kugaragaza ko amarondo yongerewe cyane mu masaha y’ijoro, aho abapolisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure bagaragaye cyane mu mihanda, bakurikirana umutekano w’utuce twegereye umupaka.
Mu Ntara ya Bujumbura, ahahoze ari Cibitoke, ho hagaragaye kongerwa kw’intwaro ziremereye, ndetse zimwe muri zo zikaba zarifashishijwe mu kurasa ibisasu byageze muri santere ya Kamanyola hafi y’umupaka wa Bugarama mu Rwanda.
Ibyo bitero byakurikiwe n’imirwano yahise ituma abarwanyi ba AFC/M23 batangira gufata ibice byo mu kibaya cya Rusizi, bakomeza kugeza ku mujyi wa Uvira.
Amakuru yizewe agaragaza kandi ko u Burundi bumaze igihe bugura intwaro nyinshi zirimo drones z’intambara, zimwe muri zo zikaba zaragaragaye mu mirwano yabereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Buhumuza, hagaragaye amakamyo 30 ya rukururana yazanye intwaro nyinshi zapakuruwe mu gihe cy’iminsi itatu, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko hari imyiteguro ikomeye iri gukorwa.
Nubwo nta ruhande ruratangaza ku mugaragaro ko hari umugambi wo gutera u Rwanda, ibi bikorwa byose bikomeje gutuma abasesenguzi n’abaturage bibaza ku hazaza h’umutekano w’akarere, cyane cyane mu gihe ibihugu bikomeje gushinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro no kwivanga mu bibazo by’abaturanyi.
Impungenge zikomeje kwiyongera mu baturage b’akarere, mu gihe ibikorwa bya gisirikare n’imvugo za politiki bikomeje gutuma habaho kutizerana hagati y’ibihugu, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’iterambere ry’akarere kose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

