AFC/M23 yavuye mu birindiro byinshi byayo mu gihe imirwano ikomeye yubuye hagati yayo n’ingabo za Leta ya Kinshasa

Ibice byinshi byo mu majyepfo y’Ikirwa cya Idjwi byakanguwe n’amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 baba bavuye mu birindiro byinshi bari bafite muri ako gace, mu gihe indi mirwano mishya yongeye kubura mu karere ka Masisi hagati y’uyu mutwe n’ingabo zihuriro rya leta ya Kinshasa.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri Sheferi ya Ntabuka, cyane cyane mu gace ka Gurupoma ya Mugote, avuga ko mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, habaye ibikorwa bidasanzwe byagaragaye nk’ihindurwa ry’imyanya ya gisirikare yari ifitwe na AFC/M23.

Abaturage bavuga ko bamwe mu barwanyi bagaragaye batwika bimwe mu birindiro byabo mbere yo kugenda.

Mu byatwitswe harimo ibirindiro byari biherereye hafi y’itorero rya CEPAC Moria, ibintu byateye urujijo n’ubwoba mu baturage bari bamaze igihe batuye muri ako gace bafite impungenge z’umutekano.

Amakuru yakomeje kuvugwa n’abaturage agaragaza ko ibyo bikorwa byabaye ahagana saa mbiri z’ijoro, aho bamwe bavuga ko bumvise urujya n’uruza rw’ubwato ku kiyaga cya Kivu, mu gihe abandi babonaga abarwanyi berekeza mu bice bitandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage benshi batangaje ko nta barwanyi ba AFC/M23 bari bakigaragara mu duce twinshi twari tumaze igihe tugenzurwa n’uyu mutwe.

Hari abaturage bavuga ko bamwe muri abo barwanyi baba berekeje i Goma bifashishije ubwato nijoro, mu gihe abandi bakeka ko bishobora kuba ari uburyo bwo guhindura ibirindiro no kwisuganya bushya bitewe n’imiterere y’umutekano muri ako karere.

Aya makuru aje akurikira indi mirwano mishya AFC/M23 yatangaje ko yubuye mu karere ka Masisi, mu ntara ya North Kivu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, AFC/M23 yavuze ko kuva saa kumi n’igice za mu gitondo, ingabo z’ihuriro rya leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye ku birindiro byayo biri mu duce twa Mitimingi, Katoyi n’utundi duce tuhegereye.

Uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo drones z’intambara ndetse n’imbunda ziremereye, ibintu byongeye kuzamura impungenge z’abaturage batuye muri ibyo bice bamaze igihe bahanganye n’ingaruka z’intambara.

Abatuye muri North Kivu bavuga ko umutekano ukomeje kuba mubi uko iminsi ishira, cyane cyane mu bice byegereye aho impande zihanganiye. Imiryango myinshi ikomeje guhunga ingo zayo, bamwe berekeza mu nkambi z’impunzi, abandi bahungira mu bindi bice bizeyemo umutekano.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze imyaka myinshi burangwamo intambara n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu byatumye abaturage benshi babaho mu buzima bwo guhora bahunga no kubura ituze.

Kugeza ubu, nta rwego rwa leta ya Kinshasa rwari rwatangaza icyo ruvuga ku makuru arebana no kuva kwa AFC/M23 mu birindiro byo mu majyepfo y’Ikirwa cya Idjwi cyangwa ku bitero uyu mutwe uvuga ko wagabweho i Masisi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui