Operasiyo idasanzwe yayobowe na Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama, usigaye ashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri AFC/M23, yageze ku musaruro ukomeye nyuma yo gufatira umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo inatuma undi murwanyi mukuru wo muri iyo mitwe afata icyemezo cyo kwishyikiriza ubuyobozi bwa AFC/M23 ku bushake.
Iyi operasiyo yabereye mu gace ka Nyabanira gaherereye muri Groupement ya Binza, Teritwari ya Rutshuru, ahakomeje kubera ibikorwa byo gushimangira umutekano no kugabanya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 agaragaza ko muri iyo operasiyo hafashwe Ngabo Jean de Dieu uzwi kandi ku izina rya Kadogo Murindahami Jean de Dieu. Uyu mugabo yari umwe mu bayobozi bakomeye b’imitwe ya Wazalendo ndetse akaba yari asanzwe yiyita Colonel muri iyo mitwe.
Ifatwa rye rifatwa nk’intambwe ikomeye ku ruhande rwa AFC/M23, cyane cyane mu gikorwa cyo guca intege imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorera mu bice bitandukanye bya Rutshuru no mu nkengero zaho.
Uretse uyu muyobozi wafashwe, operasiyo yanatumye Capitaine witwa Shukuru afata icyemezo cyo gushyira intwaro hasi no kwishyikiriza ubuyobozi bwa AFC/M23 ku bushake. Amakuru ava muri AFC/M23 avuga ko uyu murwanyi yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona impinduka ziri kuba mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe no mu rwego rwo kwifatanya n’inzira y’amahoro.
Ingabo zari ziyobowe na Colonel Kazarama kandi zafashe intwaro zitandukanye zari mu maboko y’abo barwanyi. Izo ntwaro zirimo imbunda nini yo mu bwoko bwa PKM, ibisasu bibiri bya RPG ndetse n’imbunda zirindwi zo mu bwoko bwa SMG (Sub-Machine Gun), byose hamwe bikaba bigera hafi ku icumi.
Abakurikirana ibijyanye n’umutekano muri Rutshuru bavuga ko gufata intwaro nk’izi bishobora kugira uruhare mu kugabanya ubushobozi bw’imitwe yitwaje intwaro no koroshya ibikorwa byo kugarura ituze mu bice byari bimaze igihe birangwamo umutekano muke.
Tariki ya 4 Kamena, Colonel Kazarama yashyikirije Ngabo Jean de Dieu ndetse na Capitaine Shukuru ubuyobozi bwa Teritwari ya Rutshuru kugira ngo hakurikizwe inzira ziteganywa n’ubuyobozi.
Bakiriwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, Ephrem Kabasha, washimye ibikorwa byakozwe n’ingabo za ARC/M23 muri iyo operasiyo.
Kabasha yagize ati: “Turashimira ingabo zacu ku kazi keza zakoze. Buhoro buhoro tuzagenzura neza ikibazo cy’umutekano muri Groupement ya Binza kandi amahoro agaruke burundu ku nyungu z’abaturage bose.”
Aya magambo yagaragaje icyizere ubuyobozi bwa Rutshuru bufitiye ibikorwa biri gukorwa mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro no kongera gutuma abaturage babaho mu mutekano usesuye.
Uyu muyobozi kandi yongeye guhamagarira abandi barwanyi ba Wazalendo n’indi mitwe yose igifite intwaro muri Rutshuru gufata urugero rwa Capitaine Shukuru, bakareka ibikorwa bya gisirikare maze bakinjira mu nzira y’amahoro.
Yasabye abo barwanyi gufatanya n’ubuyobozi mu kubaka umutekano urambye no guteza imbere akarere, aho yavuze ko iterambere ridashobora kugerwaho mu gihe intwaro zikomeje kuganza ibikorwa bya buri munsi by’abaturage.
Iyi operasiyo ibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo guca intege imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice igenzura. Ubuyobozi bw’uyu mutwe buvuga ko intego nyamukuru ari ugushimangira umutekano, korohereza abaturage gusubira mu mirimo yabo no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza.
Abaturage bo muri Binza no mu nkengero zaho bakomeje gukurikiranira hafi izi mpinduka, mu gihe hari icyizere ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira uruhare mu kugabanya imirwano no gufungura inzira iganisha ku mahoro arambye muri Teritwari ya Rutshuru no mu bindi bice by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze imyaka myinshi byugarijwe n’umutekano muke.
Ifatwa rya Ngabo Jean de Dieu uzwi nka Kadogo Murindahami Jean de Dieu hamwe no kwishyikiriza AFC/M23 kwa Capitaine Shukuru byongeye kwerekana uburyo AFC/M23 ikomeje gushyira igitutu ku mitwe yitwaje intwaro, mu gihe ubuyobozi bw’uyu mutwe bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano mu bice buri kugenzura.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

