Abayobozi b’umupira w’amaguru muri Algeria bagejeje ikirego muri FIFA nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Isi batsinzwemo na Argentine ibitego 3-0, bavuga ko ibyemezo byafashwe n’abasifuzi byagize uruhare rukomeye ku musaruro w’uwo mukino ndetse bikaba byarababaje abakunzi b’ikipe yabo.
Iki kirego cyashyikirijwe Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi muri FIFA nyuma y’umukino wabereye i Kansas City mu itsinda rya J, aho Argentine yegukanye intsinzi ikomeye iyikesha ibitego bitatu byatsinzwe na Lionel Messi.
Nk’uko amakuru yatangajwe na Reuters abitangaza, Algeria yibanze cyane ku byabaye mu gice cya mbere cy’umukino ubwo Lionel Messi yakandagiraga ku kaguru ka kapiteni wa Algeria, Aissa Mandi. Abafana ba Algeria bahise bataka cyane basaba ko Messi yahabwa ikarita itukura kubera iryo kosa bavuga ko ryari rikomeye, ariko umusifuzi ntiyagira igihano na kimwe amuha.
Messi yakomeje gukina uwo mukino kugeza awusoje, ndetse aza no gutsinda ibitego bitatu byafashije Argentine kubona amanota atatu y’ingenzi.
Algeria kandi yavuze ko hari ikindi gikorwa cyabaye mu gice cya kabiri cy’umukino kititaweho n’abasifuzi. Iki gihugu kivuga ko umukinnyi wo hagati wa Argentine, Alexis Mac Allister, yakubise inkokora Ibrahim Maza mu maso, ariko umusifuzi Szymon Marciniak ntiyagira icyo abikoraho.
Uyu musifuzi wo muri Pologne afite uburambe bukomeye ku rwego mpuzamahanga. Ni we wayoboye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho Argentine yatsinze u Bufaransa ikoresheje penaliti. Gusa Algeria ivuga ko kuri iyi nshuro ibyemezo bye byateje impaka nyinshi.
Amakuru agaragaza ko Marciniak yari hafi cyane y’aho Mac Allister na Maza bahuriye muri icyo gikorwa, ibintu byatumye benshi bibaza impamvu nta gihano cyatanzwe kandi hari n’ikoranabuhanga rya VAR ryari ryifashishijwe muri uwo mukino.
Ikirego cya Algeria cyahise gituma imikorere y’umusifuzi Marciniak ndetse n’itsinda rya VAR ryari riyobowe na Tomasz Kwiatkowski na ryo ritangira kwibazwaho n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru.
Ku mbuga nkoranyambaga, ibyabaye kuri Messi byakuruye impaka zikomeye. Hari abafana bibajije niba kuba ari umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bazwi cyane ku isi bitaramufashije kudahanirwa iryo kosa.
Izi mpaka zageze no ku mutoza w’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Hugo Broos, ubwo yari abajijwe kugira icyo avuga ku gihano cyahawe umukinnyi we Themba Zwane.
Zwane yari yahawe ikarita itukura mu mukino wa mbere wa Afurika y’Epfo na Mexique, nyuma aza no kongererwa igihano cyo kudakina imikino itatu.
Broos yavuze ko atumva uburyo hari amakosa amwe ahanirwa cyane kurusha andi.
Yagize ati: “Iyo ndebye ibyabaye kuri Messi, ntabwo nemeranya na gato n’ibyabaye ku mukinnyi wanjye. Iyo urebye uko byagenze, umukinnyi wa Mexique yabujije inzira umukinnyi wanjye, Themba agerageza kumurenga gusa ashyira ukuboko ku rutugu rwe. Icyo ni cyo cyonyine yakoze.”
Yakomeje agira ati: “Ugahabwa ikarita itukura hanyuma ukongerwa igihano cy’imikino itatu? Mbabarira, ariko ibi birakabije cyane, cyane, cyane. Sinshaka ko Messi ahabwa ikarita itukura kuko umukinnyi ufite ubushobozi nk’ubwo aba akwiye kuba ari mu kibuga nk’uko mwabibonye mu mukino wa Algeria, ariko se itandukaniro riri he hagati y’icyo yakoze n’icyakozwe na Zwane?”
Aya magambo yongeye gukongeza impaka ku buryo amategeko y’umupira ashyirwa mu bikorwa kimwe ku bakinnyi bose, hatitawe ku mazina yabo cyangwa ibyamamare bafite.
Mu gihe FIFA itaratangaza niba izasuzuma cyangwa izagira icyo ikora kuri iki kirego cya Algeria, abakunzi b’umupira ku isi bakomeje gukurikirana iki kibazo, cyane cyane ko kiri kuvugwa mu gihe amarushanwa y’Igikombe cy’Isi ageze ahakomeye.
Argentine izakina na Austria i Dallas ku wa Mbere, mu gihe Algeria izahura na Jordan i San Francisco, buri kipe ishaka gukomeza urugendo rwayo muri iri rushanwa rikomeye ku isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

