Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa Abanyarwanda ko ihohoterwa rikorerwa mu muryango ritareba abagore gusa, ahubwo ko n’abagabo bashobora kuba abahohotewe kandi bakwiye kurenganurwa kimwe n’abandi baturage bose.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuganirwaho cyane amashusho y’umugore uzwi nka Shadia, wagaragaye akubita uwo yavuze ko ari umugabo we, amushinja kumuca inyuma.
Ku wa 19 Kamena 2026, ubwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata hashyikirizwaga abaturage telefone 140 zari zaribwe zigafatwa, zifite agaciro karenga miliyoni 40 Frw, Dr. Murangira yanagarutse ku kibazo cy’ubwicanyi n’amakimbirane akunze kugaragara mu miryango.
Muri icyo gikorwa kandi, RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubujura bwa telefone ndetse n’abandi umunani bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi bikekwa ko byakorewe mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Bugesera.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza rigaragaza ko byinshi muri ibyo byaha byabaye kuva mu ntangiriro za 2026 bifitanye isano n’amakimbirane yo mu ngo, amakimbirane ashingiye ku mitungo, gufuha hagati y’abashakanye ndetse n’ubusinzi.
Yagaragaje ko hari igihe amakimbirane amara igihe kirekire hagati y’abashakanye, uburakari bukagenda bwiyongera kugeza ubwo umwe afashe icyemezo cyo kwica mugenzi we.
Yavuze ko bamwe mu bagabo bafashwe bakekwaho ubwicanyi bavuga ko mbere y’ibyo bakoze bari baragiranye amakimbirane n’abo bashakanye, harimo n’abavuga ko bahohotewe cyangwa bagakorerwa ibikorwa bibatesha agaciro, maze bagahitamo kwihorera.
Icyakora, Dr. Murangira yashimangiye ko kwihorera atari igisubizo ku muntu uwo ari we wese wahohotewe.
Yagize ati: “Uwahahotewe uwo ari we wese afite uburenganzira bwo kujya gutanga ikirego muri Isange One Stop Center cyangwa Sitasiyo ya RIB imwegereye, abe umugabo cyangwa umugore.”
Yakomeje agaragaza ko hakiri imyumvire ikwiye guhinduka mu baturage, aho bamwe babona ko umugabo wakubiswe n’umugore aba asuzuguritse cyangwa adafite ubutwari.
Ati: “Niba umugore wawe yagukubise, ukifata ntiwihanire, ntabwo ari igikorwa cy’ubugwari ahubwo ni igikorwa cy’ubugabo kuko uba wabashije kudakoreshwa n’uburakari. Ntabwo kuba umugabo ari ukwihorera, ahubwo kuba umugabo ni ukumenya uburyo witwaramo mu bihe bigoye, uburakari wari ufite ukabuyobora ntibukuyobore, ikibazo ukabasha kugisohokamo neza.”
Yongeyeho ko inzego z’ubutabera zitareba uwatanze ikirego ahubwo zireba ikibazo cyabaye n’ubutabera bugomba gutangwa.
Ati: “Ntabwo iyo uje gutanga ikirego tureba ngo uri umugabo cyangwa uri umugore.”
Aya magambo ya Dr. Murangira yaje mu gihe amashusho ya Shadia yari amaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Muri ayo mashusho yafatiwe ku muhanda KK159 ST mu Mujyi wa Kigali mu masaha y’ijoro hagati ya tariki 30 na 31 Gicurasi 2026, hagaragara umugore uvugwa nka Shadia ari gukubita umugabo we inshyi z’amatwi, amushinja kumuca inyuma.
Mu mashusho yumvikana abwira abantu bari aho ati: “Mufate amashusho.”
Mu kanya gato nyuma yongeye kubabwira ati: “Ntimunyitambike!”
Iyi videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga maze itera impaka ndende ku buryo ihohoterwa rikorerwa abagabo rifatwa n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaje ko nubwo uwo mugabo yakorewe ihohoterwa mu ruhame, yagaragaje kwifata kudasanzwe kuko atigeze asubiza uwo mugore.
Tuyishimire Viollete yavuze ko ayo mashusho yamubabaje cyane.
Yagize ati: “Ni ukuri reka mbabwize ukuri mbanumva uko byagenda koze niyo umugabo yaba atagukunda, mba numva wamwubahisha mu bandi.”
Uyu muturage yagaragaje ko ibibazo byo mu rugo bikwiye gukemurirwa mu bwubahane aho kubigeza mu ruhame.
Ndayishimiye Alex we yashimye uburyo uwo mugabo yifashe ntasubize.
Ati: “Komeza wibereho ubuzima wigenzura aho kujya gereza. Imana izi byose komera ukomeze ube intwari.”
Bosco Tuyizere we yagaragaje ko inzego z’umutekano zari zikwiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo hamenyekane niba hari amategeko yarenzwe.
Ku ruhande rwa Eustache Uwizera, yavuze ati: “Kudatabara umuntu uri mu kaga ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Mpano Fanny na we yagaragaje ko amategeko akwiriye gukurikizwa kimwe ku bagabo no ku bagore.
Yanditse ati: “Abagore nkaba bakwiye igororero.”
Iki si cyo gihe cya mbere amashusho agaragaza ihohoterwa rikorerwa umwe mu bashakanye asakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Gashyantare 2026, undi mugore na we yagaragaye akubita umugabo we amushinja gukoresha amafaranga y’urugo mu mikino y’amahirwe izwi nka betting. Icyo gihe RIB yamufunze mbere y’uko aza gusaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga yemera ko ibyo yakoze bitari bikwiye.
Abasesenguzi mu by’imibanire bavuga ko gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo bisaba ko abantu bose, baba abagore cyangwa abagabo, bemera ko iyo bahuye n’ikibazo bakwiye kwegera inzego zibishinzwe aho gufata umwanzuro wo kwihanira.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bikomeye ku byaha bikomoka ku makimbirane cyangwa ubwicanyi. Ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha, kandi iyo abihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


