Intambara yo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ikomeje gufata indi ntera mu mubano wa dipolomasi n’umutekano hagati y’u Rwanda na Mozambique, mu gihe Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko izakomeza gutanga amafaranga akenewe kugira ngo ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeze, nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) utangiye kwikuramo inkunga watangaga.
Ibi byongeye kugaragazwa n’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Cristóvão Artur Chume, yagiriye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhashya iterabwoba mu gace ka Mocímboa da Praia, kamwe mu duce twigeze kwibasirwa cyane n’imitwe y’iterabwoba.
Uyu muyobozi yari aherekejwe na Brigadier General Tomás Francisco João Mponha, umwungirije mu buyobozi bw’Ingabo za Mozambique (FADM), hamwe n’abandi basirikare bakuru.
Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Rwanda Security Force n’Umugaba w’Ingabo ziri muri ubu butumwa, Brigadier General CM Mujuni ndetse n’abasirikare bakuru bafatanya kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado.
Mu kiganiro bagiranye, Brigadier General CM Mujuni yasobanuriye Minisitiri Chume uko umutekano uhagaze muri Cabo Delgado ndetse n’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze nyuma y’imyaka isaga itanu u Rwanda rutangiye gufasha Mozambique muri uru rugamba.
Minisitiri Chume yashimiye Ingabo z’u Rwanda uruhare zagize mu kugarura amahoro no gutsinsura imitwe y’iterabwoba yari yarazengereje abaturage bo mu majyaruguru ya Mozambique.
Yavuze ko Guverinoma ya Mozambique izakomeza gushimangira ubufatanye n’u Rwanda ndetse no gukomeza kubaka umubano ushingiye ku bwizerane hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bibaye nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko yamaze kugirana ibiganiro na Mozambique bikarangira iki gihugu cyemeye kwishyurira ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado kugira ngo budahagarara.
Ku wa 19 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwafashe uwo mwanzuro nyuma yo kubona ko bamwe mu banyamuryango ba EU batangiye gukoresha ikibazo cy’umutekano wa Cabo Delgado nk’igikoresho cya politike.
Yagize ati: “Mu 2021, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye Cabo Delgado ku butumire bwa Guverinoma ya Mozambique. Mu myaka irenga itanu ishize, ubu butumwa bwagenze neza: amahoro n’ituze byaragarutse, imiryango yasubiye mu ngo zayo, abana basubiye ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungura, igisirikare cya Mozambique cyaratojwe kandi biracyakomeje ndetse ibigo by’Abanyamerika n’Abanyaburayi byabashije gusubukura mu ituze ishoramari ryabo rya miliyari 50$ rya gaz.”
Yakomeje agaragaza ko inkunga EU yahaga ubu butumwa yari nto ugereranyije n’ibyo u Rwanda rushora muri Cabo Delgado.
Ati: “Muri icyo gihe kandi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zahawe ubufasha bw’amafaranga buturutse mu Kigega cy’u Burayi gitera inkunga ibikorwa byo kugarura amahoro (EPF), agize umugabane muto w’ibyo u Rwanda rukoresha byose muri Mozambique ndetse n’ishoramari rya EU i Cabo Delgado.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikibazo cyatangiye kuba politiki aho ubusabe bw’u Rwanda bwo gukomeza inkunga bwakiriwe nabi n’ibihugu bimwe by’i Burayi.
Yagize ati: “Mu buryo bubabaje, twabonye ko ubusabe bugera kuri bubiri bwa Guverinoma y’u Rwanda kuri EU bwakiranywe gushidikanya ndetse bugirwa igikoresho cya politike n’ibihugu bimwe byo muri EU (birimo bibiri byadukolonije), ubufasha bw’ingenzi dutanga ku baturage bagenzi bacu bo muri Mozambique, buhindurwa iturufu yo kunenga u Rwanda, ndetse buteshwa agaciro n’ibihugu bisanzwe byungukira mu buryo bw’ubukungu ku musanzu wacu muri Cabo Delgado.”
Aya magambo ya Minisitiri Nduhungirehe yaje nyuma y’uko Ambasaderi wa EU muri Mozambique, Antonino Maggiore, atangaje ko uyu muryango ushaka gushyira imbaraga nyinshi mu gutoza igisirikare cya Mozambique aho gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Kuri ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa nk’uko nabivuze bumaze imyaka ine kandi intego ni ukuganira uko bwakongerwa. Ni umwanzuro uzafatwa n’ibihugu binyamuryango uko ari 27.”
Abajijwe niba EU izakomeza gutera inkunga ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado, Maggiore yasubije ati: “Kuri ubu, ni oya.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nyuma yo kubona ayo mananiza, u Rwanda rwahisemo kuganira mu buryo butaziguye na Mozambique.
Ati: “Iyi ni yo mpamvu uyu mwaka, u Rwanda rwasubiye ku kintu cy’ibanze, rufata umwanzuro wo kuganira gusa na Guverinoma ya Mozambique, yateye kandi izakomeza gutanga inkunga y’ibanza inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado, muri uyu murongo, ubufatanye hagati ya Guverinoma ebyiri bwagenze neza kandi bizakomeza gutyo, mu gihe akazi k’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado gashimwa n’igihugu cy’abavandimwe cya Mozambique.”
Mbere y’ibi biganiro, u Rwanda rwari rwatangaje ko rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe inkunga yakomezaga gushyirwa mu bibazo bya politike.
Minisitiri Nduhungirehe yari yanaburiye ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora gukomeza gukora inshingano zikomeye mu gihe zikomeza gushyirwaho igitutu.
Ati: “Rero twibukije ko Ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ba Mozambique ndetse n’umuryango mpuzamahanmga muri rusange kuko ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano zihozwa ku nkeke.”
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 nyuma y’ubusabe bwa Mozambique bwo gufasha guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarashegeshe iyo ntara kuva mu 2017.
Mu myaka ishize, ibikorwa by’izo ngabo byatumye ibice byinshi byari byarigaruriwe n’iterabwoba bisubira mu maboko ya Leta, abaturage baratahuka, ibikorwa remezo birongera gukora, ndetse ibikorwa by’ishoramari birasubukurwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





