Kwizera Emelyne, umwe mu bakobwa bamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye kubera imyitwarire yagiye ivugisha benshi, yongeye kuvugisha abantu nyuma yo gutangaza ubuhamya bwe bw’ubuzima bushya avuga ko yaboneye muri Yesu Kristu.
Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, Kwizera yavuze ku buzima bwe bwo hambere, agaragaza ko yari yarabaye imbata y’ingeso zitandukanye zirimo ubusambanyi, kunywa inzoga ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge mbere yo kwakira agakiza no kubatizwa mu mazi menshi.
Yavuze ko ubuzima bwe bwa mbere bwari bwaramushyize kure y’Imana ndetse bumwuzuzamo ibikorwa byinshi byamwangizaga we ubwe n’ejo he hazaza.
Mu buhamya bwe, yavuze ati: “Mbere ntarakizwa nari imbata y’ibyaha byinshi, nari umusambanyi, kunywa inzoga, ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi byinshi. Ariko nyine Kristu aza guhindura ubuzima bwanjye. Ubu ndi icyaremwe gishya, umwana w’Imana ndetse ndi umuragwa w’ijuru.”
Aya magambo ya Kwizera Emelyne yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje ko bishimiye impinduka avuga ko yagize, mu gihe abandi bagiye bagaruka ku mateka ye ya kera yamugize umwe mu bantu bavuzwe cyane mu Rwanda.
Mu butumwa bwe, Kwizera ntiyagarukiye ku kuvuga ibyo yanyuzemo gusa, ahubwo yanahaye ubutumwa abantu bose bakiri mu buzima bw’ingeso mbi, abasaba kudacika intege kuko na bo bashobora guhinduka.
Yagize ati: “Ikintu nifuje kubasangiza nanabwira abantu batarakizwa, waba warabaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, kwikinisha, ubutinganyi […] ndagira ngo nkumenyeshe ko ibyo byose Kristu abasha kubihindura. Ahindura ubuzima bw’umuntu nawe ntamenye uko bigenda.”
Aya magambo yakuruye impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku bantu bavuga ko ubuhamya bwe bushobora kubera urugero urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, mu gihe abandi bagaragaje ko bagitegereje kureba niba koko azakomeza muri urwo rugendo rushya yatangiye.
Kwizera Emelyne yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’amashusho yigeze kujya hanze agaragaza we n’abandi bakobwa bari mu bikorwa byafashwe nk’ibiteye isoni.
Nyuma y’ayo mashusho, inzego zibishinzwe zabapimye zisanga bafite ibiyobyabwenge, bituma bajyanwa mu kigo ngororamuco giherereye i Huye kugira ngo bafashwe kwisubiraho no guhindura imyitwarire.
Icyo gihe inkuru yabo yamaze igihe kinini ivugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, aho abantu benshi bagaragazaga impungenge ku buzima bw’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso ziganisha ku kwangirika kw’ejo hazaza harwo.
Nyuma yo kuva muri ibyo bibazo, Kwizera Emelyne yaje gutungurana agaragara mu rusengero aho yabatirijwe mu mazi menshi, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukurikira Yesu Kristu no gutangira ubuzima bushya.
Yavuze kandi ko atazasubira mu bikorwa bye bya kera kuko ubuzima bwe bwamaze guhinduka.
Ubuhamya bwe bukomeje gukurura ibitekerezo byinshi, cyane cyane mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko bishimira kubona umuntu uvuga ku buryo yavuye mu buzima bwamwangizaga akinjira mu buzima bushya bwo kwizera.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


