Ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abamaze kugaragara muri Uganda, bikomeje guteza impaka hagati ya Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo bwihuse bwo kugihashya no gutanga inkunga ijyanye nacyo.
Iki cyorezo kimaze guhitana abarenga 130 cyane cyane mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, mu gihe abantu bagera kuri 600 bakekwaho kuba baranduye. I Kampala hamaze kugaragara abantu babiri banduye Ebola, ibintu byemejwe n’inzego z’ubuzima, ndetse bikaba byaragaragajwe ko abo bombi baturutse muri RDC.
Tariki ya 20 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje gahunda yo gutanga ubufasha bwihuse bwo guhangana na Ebola muri RDC na Uganda. Iyo nkunga ikubiyemo gutera inkunga amavuriro agera kuri 50 azifashishwa mu kwakira no kuvura abarwayi ndetse no gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Iyo Minisiteri yagize iti: “Amerika yiyemeje gutanga ubufasha bwihuse bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola, itera inkunga amavuriro agera kuri 50 kizavurirwamo no gutanga ikiguzi kiri gukenerwa mu bice byibasiwe na Ebola muri RDC na Uganda.”
Amerika yasobanuye ko ayo mavuriro azafasha abafatanyabikorwa mu kwita ku barwayi, gukora isuzuma ryihuse, gutoranya abakeneye ubufasha bwihutirwa ndetse no gushyiraho ahagenewe abantu bashyirwa mu kato kugira ngo icyorezo kitandura cyane.
Nubwo Amerika yagaragaje ko yiteguye gutanga ubufasha bwagutse, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yo yatangaje ko nta biganiro byigeze biba hagati yayo na Amerika ku bijyanye no gushyiraho ayo mavuriro muri Uganda cyangwa ku buryo iyo nkunga izatangwa.
Iyo Minisiteri yagize iti: “Ntabwo tuzi aho yaba yarashyizwe muri iki gihugu.”
Uganda kandi yashimangiye ko kugeza ubu abantu babiri gusa ari bo bamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri iki gihugu, barimo umwe wapfuye undi akaba ari gukira neza.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yagize iti: “Nta Munya-Uganda urandura kandi iki gihugu kiracyatekanye.”
Aya makuru aje mu gihe hari raporo zigaragaza ko Amerika iteganya guha Uganda inkunga ingana na miliyari 86 z’Amashilingi ya Uganda yo gufasha mu bikorwa byo kurwanya Ebola.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo uteganya gutanga miliyari 34,9, mu gihe Ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa CDC, giteganya gutanga miliyari 7,5. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riteganya gutanga miliyari 1,8 zo gufasha ibikorwa by’ubutabazi no gukumira iki cyorezo.
Uganda yavuze ko nubwo ishimira abafatanyabikorwa bifuza kuyitera inkunga, ibikorwa byose bijyanye no gutanga ubufasha bigomba kubanza kumenyeshwa Leta kandi bigakorwa mu buryo buhuye na gahunda y’igihugu yo kurwanya Ebola.
Leta ya Uganda yasabye abafatanyabikorwa bose kugaragaza neza ibyo bashaka gutanga, aho bizakoreshwa, abazabikoresha ndetse n’icyuho bagamije kuziba kugira ngo igenamigambi rikorwa neza kandi ibikorwa byo guhangana na Ebola birusheho gutanga umusaruro.
Abasesenguzi bavuga ko uku kutumvikana hagati ya Uganda na Amerika gushobora kudindiza umuvuduko wo gutanga ubufasha bwihuse mu gihe Ebola ikomeje gukwirakwira mu bice byegereye imipaka ya RDC na Uganda.
Hari impungenge ko kudahuza gahunda hagati y’abafatanyabikorwa n’inzego za Leta bishobora gutuma ibikorwa byo gukurikirana abanduye no gukingira abaturage bidindira.
Ebola ni kimwe mu byorezo bikomeye byagiye bihangayikisha akarere ka Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba mu myaka yashize, cyane cyane kubera uburyo yandura vuba n’umubare munini w’abahitanwa na yo iyo itarwanyijwe hakiri kare.
Abaturage bo mu bice byegereye imipaka bakomeje gusabwa gukaza ingamba z’isuku no kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano n’iki cyorezo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

