“Muri hano mushaka kurya gusa”: Perezida Ndayishimiye wirukanye Lt Col Ir. Léonidas Nibigira mu burakari bwinshi cyane amuziza inkwavu.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakuye ku mirimo Lt Col Ir. Léonidas Nibigira wari uyoboye ikigo cya Leta gishinzwe ibikorwa by’inyubako, OBUHA, nyuma y’uruzinduko yakoreye ahubakwa umushinga wo korora inkwavu mu Karere ka Karusi mu Ntara ya Gitega agasanga ibikorwa bidahuye n’amafaranga amaze gutangwa.

Icyemezo cyo kumwirukana cyafashwe nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Ndayishimiye arakariye cyane abayobozi b’uyu mushinga, abashinja gusesagura umutungo wa Leta no kudindiza ibikorwa byari byitezweho gufasha abaturage batishoboye.

Uyu mushinga Perezida Ndayishimiye yari yawusuye ku wa Mbere, aho yasanzemo inyubako zitaruzura kandi amafaranga menshi yaratanzwe kuva imyaka itatu ishize.

Raporo zatangajwe zigaragaza ko uyu mushinga wari waragenewe hafi miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Burundi, ariko ibikorwa byari bikiri ku rwego rwo hasi ku buryo n’inkuta zari zitararangira.

Mu mashusho yasakaye cyane, Perezida Ndayishimiye yumvikanye abwira abayobozi b’uyu mushinga amagambo akomeye ati: “Muri hano mushaka kurya gusa.”

Aya magambo yahise akurura impaka ndende mu Burundi no hanze yabwo, aho benshi batangiye kwibaza uko amafaranga angana atyo ashobora kumara imyaka itatu adatanga umusaruro ugaragara.

Kuva Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2020, gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’inkwavu mu miryango ikennye yabaye imwe mu ntego ze z’ingenzi. Yagiye agaragaza ko korora inkwavu bishobora gufasha abaturage kubona ifumbire, inyama ndetse n’amafaranga y’inyongera mu buryo bwihuse kandi budasaba ubushobozi bwinshi.

Leta y’u Burundi yari yagaragaje uyu mushinga nk’imwe mu nzira zo kurwanya ubukene no kongera umusaruro mu bice by’icyaro.

Gusa uko imyaka yagiye ishira, abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abasesenguzi batandukanye bakomeje kunenga uburyo iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa, bavuga ko yagaragayemo imicungire mibi y’amafaranga n’ikorwa ry’imishinga idafite igenamigambi rifatika.

Abakurikirana politiki y’u Burundi bavuga ko uburakari bwa Perezida Ndayishimiye bushobora kuba ikimenyetso cy’uko ashaka gukaza urugamba rwo kurwanya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, cyane cyane mu mishinga ifite aho ihuriye n’iterambere ry’abaturage bo hasi.

Hari kandi ababona ko iki cyemezo cyo kwirukana umuyobozi wa OBUHA gishobora kuba ubutumwa bukomeye ku bandi bayobozi ba Leta, cyane cyane abashinjwa kudakoresha neza amafaranga ya rubanda.

Nubwo Perezida Ndayishimiye akunze kugaragaza ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye kigikomeje kuba imicungire y’ayo mafaranga ndetse n’ikurikiranwa ry’imishinga ya Leta.

Iki kibazo cy’ikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’inkwavu i Karusi gikomeje guteza impaka nyinshi, aho bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga kugira ngo hamenyekane niba harabayemo ruswa cyangwa kunyereza umutungo wa Leta.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui