Mozambique yemeye kwishyurira RDF i Cabo Delgado nyuma y’igitutu cya EU n’umwenda wa miliyoni 22$ wari umaze amezi utarishyurwa

Leta ya Mozambique yemeye gutanga amafaranga yose akenewe kugira ngo ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado bukomeze, nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) utangaje ko utazongera gutera inkunga ibikorwa bya RDF muri iyo ntara, ibintu byakurikiye impaka za politike n’amakuru yavugaga ko Maputo yari imaze igihe ibereyemo u Rwanda amafaranga menshi.

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, nyuma y’ibiganiro hagati ya Kigali na Maputo byagarutse ku hazaza h’ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021.

Byari bimaze igihe bivugwa ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uri kugenda ugabanya ubushake bwo gukomeza gutera inkunga ibikorwa bya RDF muri Mozambique, nubwo izo ngabo zashimiwe uruhare zagize mu kugarura umutekano mu gace kari karazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Ambasaderi wa EU muri Mozambique, Antonino Maggiore, aherutse gutangaza ko uwo muryango uri gushyira imbaraga mu gutoza ingabo za Mozambique aho gukomeza gutera inkunga ubutumwa bw’u Rwanda.

Yagize ati “Kuri ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa nk’uko nabivuze bumaze imyaka ine kandi intego ni ukuganira uko bwakongerwa. Ni umwanzuro uzafatwa n’ibihugu binyamuryango uko ari 27.”

Abajijwe niba EU izakomeza gutera inkunga ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado, Maggiore yasubije ati “kuri ubu, ni oya.”

Aya magambo yaje akurikira amakuru yari amaze iminsi agaragaza ko u Rwanda rushobora gufata icyemezo cyo gucyura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe inkunga zikenewe zakomeza kubura.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kugirana ibiganiro byihariye na Leta ya Mozambique nyuma yo kubona ko ubusabe bwabwo muri EU buri gufatwa nk’igikoresho cya politike.

Ati “Mu 2021, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye Cabo Delgado ku butumire bwa Guverinoma ya Mozambique. Mu myaka irenga itanu ishize, ubu butumwa bwagenze neza: amahoro n’ituze byaragarutse, imiryango yasubiye mu ngo zayo, abana basubiye ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungura, igisirikare cya Mozambique cyaratojwe kandi biracyakomeje ndetse ibigo by’Abanyamerika n’Abanyaburayi byabashije gusubukura mu ituze ishoramari ryabo rya miliyari 50$ rya gaz.”

Yakomeje agaragaza ko inkunga yatangwaga na EU yari nto ugereranyije n’ibyo u Rwanda rushora muri ubu butumwa.

Ati “Muri icyo gihe kandi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zahawe ubufasha bw’amafaranga buturutse mu Kigega cy’u Burayi gitera inkunga ibikorwa byo kugarura amahoro (EPF), agize umugabane muto w’ibyo u Rwanda rukoresha byose muri Mozambique ndetse n’ishoramari rya EU i Cabo Delgado.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko hari ibihugu byo muri EU byahinduye ikibazo cy’umutekano wa Cabo Delgado intwaro ya politike yo kunenga Kigali.

Ati “Mu buryo bubabaje, twabonye ko ubusabe bugera kuri bubiri bwa Guverinoma y’u Rwanda kuri EU bwakiranywe gushidikanya ndetse bugirwa igikoresho cya politike n’ibihugu bimwe byo muri EU (birimo bibiri byadukolonije), ubufasha bw’ingenzi dutanga ku baturage bagenzi bacu bo muri Mozambique, buhindurwa iturufu yo kunenga u Rwanda, ndetse buteshwa agaciro n’ibihugu bisanzwe byungukira mu buryo bw’ubukungu ku musanzu wacu muri Cabo Delgado.”

Yavuze ko nyuma y’ayo mananiza, u Rwanda rwahisemo kuganira na Mozambique gusa, maze icyo gihugu cyemera gukomeza gutera inkunga ibikorwa bya RDF kugira ngo ubutumwa budahagarara.

Ati “Iyi ni yo mpamvu uyu mwaka, u Rwanda rwasubiye ku kintu cy’ibanze, rufata umwanzuro wo kuganira gusa na Guverinoma ya Mozambique, yateye kandi izakomeza gutanga inkunga y’ibanza inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado, muri uyu murongo, ubufatanye hagati ya Guverinoma ebyiri bwagenze neza kandi bizakomeza gutyo, mu gihe akazi k’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado gashimwa n’igihugu cy’abavandimwe cya Mozambique.”

Aya makuru aje kandi nyuma y’aho bivuzwe ko Mozambique yari imaze igihe ibereyemo ingabo z’u Rwanda amafaranga menshi ajyanye n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Raporo za Africa Intelligence zagaragaje ko umwenda wa Maputo wari umaze kugera kuri miliyoni 22 z’Amadolari ya Amerika, bingana hafi n’umwaka wose igihugu kidatanga amafaranga cyagombaga kwishyura RDF.

Amakuru avuga ko amasezerano hagati y’impande zombi ateganya ko Mozambique yagombaga kujya yishyura nibura miliyoni 2$ buri kwezi, mu gihe ibikorwa bya RDF byo ubwabyo bikoresha hagati ya miliyoni 10 na 20$ buri kwezi.

Bivugwa kandi ko ikibazo cy’ubushobozi buke bw’amafaranga muri Mozambique ari kimwe mu byatumye uwo mwenda uzamuka. Kuri ubu icyo gihugu gifite umwenda ungana na 71% by’umusaruro mbumbe wacyo, mu gihe amafaranga yinjira ava mu misoro hafi ya yose akoreshwa mu mishahara y’abakozi ba Leta n’ibikorwa bya buri munsi bya Guverinoma.

Hari kandi amakuru avuga ko no mu ishyaka riri ku butegetsi rya Frelimo harimo kutavuga rumwe ku kuba ingabo z’u Rwanda zakomeza kuguma muri Cabo Delgado. Hari ababona ko ingabo z’amahanga zitagomba kuhaguma igihe kirekire, mu gihe abandi bavuga ko RDF ikiri ingenzi kuko igisirikare cya Mozambique kitari bwisugire mu kurinda umutekano.

Mu gihe ibi byose byari bikomeje, ibigo bikomeye bikora imishinga ya gaz muri Cabo Delgado birimo TotalEnergies na ExxonMobil nabyo bivugwa ko byashyize igitutu kuri Perezida Daniel Chapo kugira ngo yemere ko RDF ikomeza kuhaguma nibura kugeza hagati ya 2029 na 2030.

Mbere y’ibi biganiro bishya hagati ya Kigali na Maputo, Minisitiri Nduhungirehe yari yagaragaje ko u Rwanda rutazemera gukomeza ibikorwa by’umutekano mu gihe ingabo zarwo zikomeza gushyirwa ku nkeke.

Yagize ati “Rero twibukije ko Ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ba Mozambique ndetse n’umuryango mpuzamahanmga muri rusange kuko ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano zihozwa ku nkeke.”

Kuva muri Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda zimaze koherezwa mu byiciro bitandukanye muri Cabo Delgado, aho Kigali ivuga ko ibikorwa byazo byafashije kugarura ituze no gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari mu gace kari karazahajwe n’imitwe y’iterabwoba.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui