Inzego z’umutekano z’u Rwanda zataye muri yombi abantu 73 bafashwe hifashishijwe indege zitagira abapilote.

Ikoranabuhanga rya drone rikomeje guhindura uburyo bwo guhangana n’ibyaha mu Rwanda, aho mu Karere ka Kayonza ryatumye hafatwa abantu 73 bakekwaho ibikorwa bifitanye isano no guteka Kanyanga, kuyicuruza ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ibikorwa bimaze igihe bivugwaho guteza umutekano muke mu bice bitandukanye by’aka karere.

Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byamaze iminsi itatu, kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Kabiri, bikorerwa mu mirenge ya Rwinkwavu, Nyamirama na Rukara. Iyi mirenge isanzwe ivugwamo ibikorwa by’urugomo, ibiyobyabwenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu bantu bose bafashwe, 30 ni abacukura amabuye y’agaciro bazwi nk’Imparata. Muri abo harimo 18 bafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu ndetse na 12 bafatiwe mu Murenge wa Rukara. Polisi yavuze ko aba bantu bakoraga ubucukuzi bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no kwangiza ibidukikije.

Abandi 43 bafashwe bakekwaho guteka no gucuruza Kanyanga. Muri bo harimo 35 bafatiwe mu Murenge wa Nyamirama ndetse n’umunani bafatiwe muri Rwinkwavu. Hafashwe kandi litiro 43 za Kanyanga na litiro 3.600 z’inzoga zitemewe zizwi nka magwingi, zahise zimenwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko gukoresha drone biri gutanga umusaruro ukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ati: “Ubutumwa duha abaturage ni ukubasaba ko abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bakwiriye kubivamo kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. Izi nzoga ziri ku rutonde rwa Minisiteri y’Ubuzima ku mwanya wa gatatu w’ibiyobyabwenge byoroheje, zigira ingaruka ku mubiri w’umuntu, abantu bagahura n’ibihano biremereye abantu bakwiriye kubireka.”

Yakomeje avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko bukomeje guteza impanuka zikomeye zirimo kugwirwa n’ibirombe no kubura ubuzima.

Ati: “Hari abantu benshi bagwirwa n’ibirombe, abantu bakabura ubuzima kuko baba babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

SSP Twizeyimana yanagarutse ku ngaruka ibi bikorwa bigira ku bidukikije, avuga ko bamwe mu babikora bangiza amashyamba, insina n’imyaka y’abaturage.

Mu gihe ibikorwa byo gufata abakora Kanyanga byakomezaga, bamwe mu baturage bahisemo gushyikiriza Polisi ibikoresho bakoreshaga, bavuga ko bahisemo kubivamo nyuma yo kubona ubukana bw’ingamba zafashwe. Kugeza ubu, abantu batatu bamaze kwemera kureka guteka Kanyanga no gusaba imbabazi.

Hakizimana Patrick yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushyikiriza Polisi ibikoresho bye nyuma y’uko umugore we afatiwe muri ibi bikorwa.

Ati: “Batubwiye ko gukomeza guteka Kanyanga bisa no kugambanira Igihugu rero nafashe uyu mwanzuro kuko ntashaka gukomeza kugambanira igihugu.”

Ukwidukunda Rachel wo mu Mudugudu wa Mashinge mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama yavuze ko yinjiye muri ubu bucuruzi ashaka imibereho, ariko aza kubona ko bushobora gusenya umuryango we.

Ati: “Nashakiye ubuzima aho butari, natetse rimwe birampira nkomerezaho ariko ubu nafashe ingamba zo kubireka kuko sinshaka ko abana banjye mbagira imfubyi kandi bakiri bato.”

Abaturage bamwe bavuga ko ibikorwa bya Polisi byatanze icyizere cyo kongera umutekano. Uwiragiye Manasseh wo mu Mudugudu wa Rutuga mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara yavuze ko bishimiye uburyo drone zafashije gufata abakora ubucukuzi butemewe.

Yavuze ko urubyiruko rwinshi rwishora muri ubu bucukuzi nyuma rukagaruka mu baturage rugateza umutekano muke.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko ubuyobozi bwakomeje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubucukuzi butemewe, ariko ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage kugira ngo ibi bikorwa bicike burundu.

Yasabye abaturage gushaka indi mirimo yemewe n’amategeko ibateza imbere aho kwishora mu bikorwa bishobora kubakururira ibihano cyangwa kubashyira mu kaga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui