Amakuru manshya yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakuyeho urujijo ku hazaza h’ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, nyuma y’amezi yari ashize havugwa ibibazo by’inkunga byashoboraga gutuma izi ngabo zivanwayo.
Mu kiganiro yahaye BWIZA kuri uyu wa Kabiri, Nduhungirehe yatangaje ko ikibazo cyari cyateje impungenge ku buryo bwo gukomeza gutera inkunga ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda cyamaze gukemuka, bityo ubutumwa bwo kurwanya iterabwoba bukazakomeza.
Ati: “Twari twavuze ko [ingabo] tuzazikurayo nihataboneka ‘funding’. Ubu icyo kibazo ntigihari.”
Aya magambo aje nyuma y’igihe kinini havugwa kutumvikana hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku buryo bwo gukomeza gutera inkunga ibikorwa bya RDF muri Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda zagiye mu 2021 zisabwe na Guverinoma ya Mozambique kugira ngo zifashe guhashya imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na ISIS yari yarazengereje abaturage b’iyo ntara.
Muri Mata uyu mwaka, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yari yatanze umuburo uvuga ko kohereza ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bishobora guhagarara mu gihe hataboneka uburyo burambye bwo kubona inkunga.
Icyo gihe byari byakurikiye amakuru yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika inkunga yageneraga ibikorwa bya RDF muri Mozambique binyuze muri gahunda ya European Peace Facility.
Makolo yari yashimangiye ko u Rwanda rudashobora gukomeza kwikorera umutwaro munini w’iyo operasiyo igihe kirekire kandi ko inshingano zo kubona inkunga zikwiye gusaranganywa hagati ya Mozambique, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’ibihugu bifite inyungu z’ishoramari muri Cabo Delgado.
Ati: “U Rwanda ntirwasabye kandi ntiruzasaba indi nkunga iturutse muri European Peace Facility; icyo ni ikibazo kigomba gukemurwa na Mozambique. Kohereza ingabo z’u Rwanda bisaba uburyo burambye bwo kubona inkunga, kandi ni inshingano z’igihugu cyakiriye izo ngabo n’abafatanyabikorwa bacyo, by’umwihariko abafite ishoramari rikomeye muri Cabo Delgado, kugira ngo iyo nkunga iboneke, nk’uko byahoze bikorwa.”
Yongeyeho ati: “Nibitaba ibyo, u Rwanda rwishimira uruhare rwarwo, hamwe n’ingabo za Mozambique, mu gutsinda imitwe y’iterabwoba, kurinda abaturage ba Cabo Delgado no gutuma ibikorwa by’ishoramari bisubukurwa.”
Mbere y’ibi kandi, muri Werurwe uyu mwaka, Nduhungirehe yari yanenze uburyo u Rwanda rwari rutangiye gufatwa nyuma y’ibihano byafatiwe bamwe mu basirikare barwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byaje gukurikirwa n’ibitekerezo byo guhagarika inkunga y’u Burayi ku bikorwa bya RDF muri Mozambique.
Icyo gihe yavuze ko u Rwanda rutashoye amafaranga menshi muri Mozambique ngo nyuma abasirikare barwo “bibazweho, basigwe icyasha, banengwe, bashinjwe cyangwa bahabwe ibihano n’ibihugu n’ubundi byungukira mu butabazi bwacu muri Mozambique.”
Yari yanavuze ati: “Twiteguye kuva muri Mozambique niba akazi kacu n’ibyo tumaze kugeraho bidahawe agaciro bikwiriye.”
Nubwo Minisitiri Nduhungirehe atigeze atangaza igihugu cyangwa urwego rwemeye gukomeza gutera inkunga ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubira ku murongo w’ubufatanye rushingiye cyane kuri Guverinoma ya Mozambique.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bukomeje kugenda neza kandi ko Guverinoma ya Mozambique yamaze kubona inkunga ikenewe yo gukomeza gufasha ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.
Ati: “Muri urwo rwego, ubufatanye hagati ya za guverinoma zombi bwagenze neza kandi buzakomeza muri uwo murongo, kuko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bishimwa cyane n’igihugu cya Mozambique gifatwa nk’inshuti n’umuvandimwe.”
Nduhungirehe yavuze kandi ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda kuva mu 2021 bwatanze umusaruro ufatika, kuko amahoro n’umutekano byongeye kugaruka muri Cabo Delgado nyuma y’imyaka myinshi abaturage baranzwe n’ubwicanyi, guhunga ndetse no guhungabana kw’ubukungu.
Yavuze ko abaturage benshi bamaze gusubira mu byabo, amashuri yongeye gufungurwa, ibikorwa by’ubucuruzi bikongera gukora ndetse n’ingabo za Mozambique zikaba zikomeje guhabwa amahugurwa n’ingabo z’u Rwanda.
Hari kandi n’inyungu nini z’ubukungu zishingiye ku mutekano wongeye kuboneka muri iyi ntara, kuko amasosiyete y’Abanyaburayi n’Abanyamerika yongeye gusubukura ibikorwa by’ishoramari rifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwa gaze.
Abasesenguzi bavuga ko kuba u Rwanda rukomeje kugumana ingabo muri Cabo Delgado bishobora gukomeza kurushimangira nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu guhangana n’iterabwoba muri Afurika, cyane cyane mu gihe ibikorwa byarwo bikomeje gushimwa na Mozambique ndetse n’abashoramari mpuzamahanga bafite inyungu muri iyo ntara ikungahaye kuri gaze.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

