Perezida Ndayishimiye akoze impinduka zikomeye cyane muri Guverinoma y’u Burundi. Ukuri ku cyizihishe inyuma.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze impinduka zikomeye mu biro bishinzwe itumanaho n’amakuru muri Perezidansi, ashyiraho Nancy Ninette Mutoni nk’umukuru mushya w’ibyo biro ndetse anamugira umuvugizi mushya wa Perezida wa Repubulika.

Mutoni yasimbuye Rosine Guilene Gatoni wari umaze imyaka ari muri uwo mwanya ariko ibikorwa bye bikomeje kunengwa n’abatari bake bavuga ko isura ya Perezidansi yari yarasubiye inyuma mu buryo bw’itumanaho.

Muri izo mpinduka kandi, Perezida Ndayishimiye yashyizeho Floribert Biyereke nk’umwungiriza wa Nancy Ninette Mutoni. Biyereke wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yasimbuye Sébastien Ntahongendera.

Ntahongendera we yakuwe ku mwanya wo kungiriza umuvugizi wa Perezida ahabwa inshingano z’ubujyanama mu biro bishinzwe amakuru muri Perezidansi. Icyakora, iteka rya Perezida Ndayishimiye ntiryagaragaje indi mirimo Rosine Guilene Gatoni azahabwa nyuma yo gukurwa kuri uwo mwanya.

Izi mpinduka zije mu gihe ubutegetsi bwa CNDD-FDD butangiye ibikorwa byo kwitegura amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2027, aho bamwe mu basesenguzi ba politiki mu Burundi babona ko Perezida Ndayishimiye ari gushaka kongera kubaka itsinda rikomeye ry’itumanaho n’itangazamakuru rimufasha kongera kwisuganya imbere y’ayo matora.

Nancy Ninette Mutoni ntabwo ari mushya muri politiki ya CNDD-FDD. Yahoze ari umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD mu gihe Evariste Ndayishimiye yari akiyoboye, anakomeza uwo mwanya mu ntangiriro z’igihe cya Révérien Ndikuriyo.

Mutoni kandi yigeze kuyobora radiyo Rema FM, radiyo yakunze kuvugwaho kuba yarakoreshwaga mu bikorwa byo gusebya no gutuka abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD. Kuri ubu yari asanzwe akorera Komisiyo CVR.

Ishyirwaho rya Nancy Ninette Mutoni rije rikurikira irya Evelyne Butoyi wagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru. Mbere y’uko Butoyi ahabwa uwo mwanya, Mutoni yari mu bantu bavuzwe cyane bashoboraga kuwuhabwa nyuma y’urupfu rwa Gabby Bugaga.

Aba bagore bombi bazwi cyane mu itangazamakuru no mu bikorwa bya politiki bya CNDD-FDD. Bose bakoze hafi ya Perezida Ndayishimiye, ndetse Butoyi yanigeze kuba umuvugizi we. Bombi kandi bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza no gushyigikira Evariste Ndayishimiye mu matora yo mu 2020.

Amakuru aturuka hafi y’ubutegetsi bw’i Gitega avuga ko Nancy Ninette Mutoni na Evelyne Butoyi bari bamwe mu bagize agatsiko gato kari gashinzwe kurwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cya manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza. Abo bombi kandi bakunze gufatwa nk’abanyeshuri ba Willy Nyamitwe mu bijyanye n’itumanaho rya politiki.

Hari amakuru avuga ko Evelyne Butoyi na Nancy Ninette Mutoni badacana uwaka na Angeline Ndayishimiye, ariko bamwe bavuga ko ibyo bitabujije Perezida Ndayishimiye kubaha imyanya ikomeye kubera ubushobozi bafite mu gutegura ibikorwa byo kwiyamamaza no kugenzura itumanaho rya politiki.

Abasesenguzi bavuga ko usibye Willy Nyamitwe, hari bake muri CNDD-FDD bafite ubushobozi nk’ubwa Butoyi na Mutoni mu gutegura ubukangurambaga bwa Perezida Ndayishimiye haba mu bitangazamakuru bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora, hari abibaza niba iri tsinda rishya rizashobora kongera kubaka isura ya Perezida Ndayishimiye, nyuma y’uko benshi bavuga ko ishami ry’itumanaho muri Perezidansi ryari ryarasenyutse mu myaka Rosine Gatoni yari amaze kuri uwo mwanya.

Hari n’abavuga ko ikibazo gikomeye kidashobora gukemurwa n’abavugizi cyangwa abashinzwe itumanaho gusa, ahubwo gishingiye ku buryo Perezida Ndayishimiye akunze kuvuga ibintu bidateguwe.

Bamwe bavuga ko n’iyo bamuteguriye ijambo, akenshi arireka akavuga ibyo yiboneye, rimwe na rimwe agasohora amagambo atungura Abarundi benshi kubona avuzwe n’Umukuru w’Igihugu.

Nubwo Nancy Ninette Mutoni na Evelyne Butoyi bafatwa nk’abanyamwuga bafite uburambe mu itangazamakuru no mu itumanaho rya politiki, benshi bemera ko inshingano bahawe zitoroshye cyane muri iki gihe u Burundi buri kwinjira mu rugendo rugana ku matora ya 2027.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui