Uganda yafunze imipaka nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda, mu gihe Amerika yahiye ubwoba bwinshi cyane

Ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda rikomeje guteza impungenge zikomeye mu bihugu byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu birimo Uganda n’u Rwanda byamaze gufata ingamba zikomeye zirimo gufunga zimwe mu mipaka ibihuza na RDC mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyambuka imbibi.

Uganda yatangaje ko yafunze imipaka ya Ishasha Border Post na Kyeshero Border Post ihuza iki gihugu na RDC nyuma y’uko Ebola ikomeje gukwirakwira mu Burasirazuba bwa Congo.

Komiseri wa Distriki ya Kanungu, Ambrose Amanyire Mwesigye, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kugabanya ibyago byo kwandura Ebola binyuze mu ngendo z’abantu ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Yagize ati: “Iki cyemezo kigamije kugabanya ibyago byo kwandura Ebola binyuze mu ngendo z’abantu n’ikorwa ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zakajije igenzura ku mipaka ndetse no mu nzira zikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo bakumire ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ati: “Inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zakajije igenzura ku mipaka n’inzira zinyurwamo mu buryo butemewe, ndetse no gukurikirana imikoranire y’abaturage mu duce dushobora kuba twugarijwe n’iki cyorezo.”

Mu Rwanda na ho hafashwe ingamba zikomeye zo gukaza ubwirinzi ku mipaka ihuza igihugu na RDC. Amakuru mashya yemeje ko imipaka ibiri ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rusizi yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.

Hari hashize amasaha make kandi hafashwe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu kuva mu gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2026.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko iri gukurikiranira hafi ubwiyongere bw’iki cyorezo muri RDC no muri Uganda, ariko ishimangira ko nta muntu uragaragara wanduye Ebola mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 17 Gicurasi 2026, MINISANTE yagize iti: “Nta muntu wanduye Ebola wagaragaye mu Rwanda. Nk’uburyo bwo kwirinda, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gupima no kwitwararika ku mupaka wa RDC.”

Iyo minisiteri yavuze kandi ko amatsinda y’inzego z’ubuzima yakajije ibikorwa byo kugenzura no gukurikirana ibimenyetso by’iyi ndwara kugira ngo haramutse hagaragaye uyanduye, ahite atahurwa kandi ahabwe ubuvuzi bwihuse.

MINISANTE yavuze iti: “Amatsinda yo mu nzego z’ubuzima aryamiye amajanja ndetse uburyo bwo kugenzura bwakajijwe kugira ngo haramutse hagaragaye uwanduye iyi ndwara, byatahurwa kare ndetse akitabwaho byihuse.”

Yakomeje ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ubuzima bw’Abaturarwanda bukomeze kurindwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryatangaje ko iki cyorezo cyamaze gukwirakwira muri RDC no muri Uganda ku rwego ruhangayikishije Isi yose.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abantu barenga 300 bamaze kwandura Ebola muri ibi bihugu byombi, mu gihe abari bamaze guhitanwa n’iyo ndwara ari 88.

Ku wa 17 Gicurasi 2026 kandi, Umujyi wa Goma wo mu Burasirazuba bwa RDC wagaragayemo umurwayi mushya wa Ebola, ibintu byarushijeho guteza impungenge mu karere.

Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya RDC gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, Prof Jean Jacques Muyembe, wavuze ko umurwayi wagaragaye i Goma ari umugore w’umugabo uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia.

Kuva mu mwaka wa 1976, RDC imaze kwibasirwa n’ubwoko butandukanye bwa Ebola bugera kuri 16, harimo ubwoko bwa Zaïre, ubwoko bwa Sudan ndetse n’ubwa Bundibugyo bwongeye kugaragara ubu.

OMS ivuga ko muri rusange Ebola yica hafi 50% by’abayanduye, nubwo iki gipimo gishobora kuzamuka cyangwa kikamanuka bitewe n’uburyo abarwayi bavurwa ndetse n’igihe indwara yatangiriye gutahurwa.

Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, aherutse gutangaza ko ubwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo bufite umwihariko wo kuba nta muti cyangwa urukingo byihariye byabwo bihari kugeza ubu.

Mu gihe Afurika iri guhangana n’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zatangiye kugaragaza impungenge zikomeye ku baturage bazo bari muri RDC.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 17 Gicurasi 2026, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubwandu bwa Ebola muri CDC ya Amerika, Dr. Satish K. Pillai, yabajijwe niba hari Abanyamerika banduye ariko yirinda kubisubiza mu buryo butaziguye.

Umunyamakuru wa STAT News, Hellen Branswell, yamubajije niba hari gahunda yo gucyura Abanyamerika bakekwaho kwandura kugira ngo bakurikiranirwe hafi.

Dr. Pillai amusubiza ati: “CDC n’ibiro byayo muri kiriya gihugu biri gukorana n’abafatanyabikorwa b’inzego mpuzamahanga na Ambasade kugira ngo dukurikirane ikibazo cyose n’ibikenewe. Ni ikibazo gihinduka cyane, bityo icyo navuga aka kanya ni uko tuzakomeza kugikurikirana.”

Undi munyamakuru wa Associated Press, Mike Stobbe, yongeye kumubaza icyo Leta ya Amerika ishobora kubwira abaturage ku makuru avuga ko hari Abanyamerika bashobora kuba baranduye.

Dr. Pillai yavuze ati: “Rero navuga ko tutaganira cyangwa ngo tuvuge ku makuru bwite y’abantu. Leta ya Amerika niba ifite andi makuru igomba kubasangiza, tuzakomeza kuyabasangiza.”

Mbere y’iki kiganiro, CDC yari yatangaje ko iri gufasha abafatanyabikorwa mu bikorwa byo “gucyura umubare muto w’Abanyamerika bagizweho ingaruka zitaziguye n’iki cyorezo.”

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko muri abo Banyamerika harimo umuryango wakoreraga umuryango udaharanira inyungu mu Ntara ya Ituri.

STAT News na yo yatangaje ko hari umwe muri abo Banyamerika wamaze kugaragaza ibimenyetso bya Ebola, ndetse ko hari ibiganiro byo kubavana muri RDC bakajyanwa mu kato gatekanye kugira ngo basuzumwe neza.

Amakuru akomeza kuvuga ko Amerika iri gutekereza kubajyana mu kigo cya gisirikare kiri mu Budage aho bashobora gukurikiranirwa byihariye.

Umuntu wa mbere wanduye ubu bwoko bwa Ebola ya Bundibugyo yapfuye muri Mata 2026, gusa amakuru ye aza kumenyekana nyuma, icyo gihe icyorezo cyari cyaramaze kugera no muri Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima ya RDC ivuga ko abantu 88 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, mu gihe ibikorwa byo kugenzura no gukumira bikomeje gukazwa mu karere kose ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui