Umubano wa Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano n’umukunzi we uzwi nka Vava wageze ahakomeye nyuma y’aho bombi batangiriye kuvugana nabi ku mbuga nkoranyambaga, buri wese ashinja mugenzi we ibikorwa bikomeye birimo ihohotera, gukuramo inda, ubwambuzi ndetse no guterana ubwoba.
Ibi byatangiye gukwira cyane nyuma y’ikiganiro Vava yagiriye kuri TikTok mu kiganiro cy’imbona nkubone yagiranye n’uwitwa GodFather, aho yavuze ko Yampano yamugonze nkana, akamukubita ndetse akanamuruma izuru.
Mu byo yagaragaje harimo amafoto y’ibikomere byo ku zuru, amashusho y’ibipfuko byinshi ku mubiri ndetse n’andi mashusho agaragaza uyu muhanzi ari gukoresha ibiyobyabwenge.
Vava yavuze ko ibintu byafashe indi ntera tariki ya 24 Werurwe 2026 ubwo yari kumwe na Yampano mu modoka berekeza muri Sauna. Yavuze ko icyo gihe yabwiye uyu muhanzi ko atari akwiriye gukoresha telefone igihe atwaye imodoka, ibintu byamurakaje cyane.
Ati: “Yahagaze mu muhanda hagati, hatari no ku cyapa, hanyuma ahita ansohora mu modoka kubera ko nta kindi nari gukora ndasohoka hanyuma mfata moto. Nkimara kwambara ingofero ‘Casque’ narebye inyuma mbona yadukurikiye ngira ngo agiye kumbwira ngo nsubire mu modoka ariko mbona yongereye umuvuduko aratugonga.”
Aya magambo yakurikiwe n’amashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Vava afite ibikomere ndetse ari mu gahinda kenshi.
Nyuma y’ibi, Yampano nawe yahisemo kuvuga ku bibazo byaranze umubano wabo, ashimangira ko kuva yatangira gukundana na Vava ubuzima bwe bwahindutse bubi ndetse ko yatangiye gutandukanywa n’inshuti n’ababyeyi.
Ati: “Ibaze aho umuntu ageraho akwangisha ababyeyi, ibyo twarabirenze ndavuga ngo nimba udashaka ababyeyi iwacu, n’ubundi ababyeyi ntabwo ari bo banyubakira ni njya mbakumbura nzajya njya kubasura mu rugo.”
Uyu muhanzi yavuze ko ibintu byarushijeho kuzamba nyuma y’aho amashusho yabo bari mu bikorwa by’ubusambanyi agiriye hanze, ibintu yavuze ko byahinduye uburyo babanagamo.
Ati: “Ntabwo yongeye kunyubaha, mbese amashusho yayagize Urwitwazo rw’uburyo nkwiye kwitwara cyangwa akambwira ngo nihangira icyo nkora ko azamfungisha.”
Yampano yavuze ko nubwo amakimbirane yabo yari amaze igihe, batigeze barwana nk’uko biri kuvugwa, ahubwo ko Vava yakundaga kuvuga cyane igihe babaga batumvikanye.
Uyu muhanzi yavuze kandi ko ikibazo cyongeye gukomera nyuma y’aho avuye kuririmba mu kabari agakererwa gutaha no guhamagara umukunzi we.
Ati: “Nagiye ku kazi ko kuririmba ngezeyo mpura n’ibibazo bijyanye n’akazi bigera mu ma Saa Cyenda z’ijoro ntaramuhamugara ariko mu by’ukuri nta rundi rwango nari mbifitiye […]. Icyo gihe nahise ntaha ngera mu rugo nsanga afite uburakari bwinshi birangira mvuye mu rugo.”
Yavuze ko yahise ajya i Rebero ariko nyuma umuturanyi akamuhamagara amubwira ko hari ibikoresho byo mu nzu biri gukurwamo, ibintu yahise afata nk’ubujura.
Yampano yavuze ko mu byo abura harimo imitako yo mu nzu, intebe, ibitanda n’ibindi bikoresho by’agaciro.
Uyu muhanzi yanavuze ko yari yaratekereje kubana na Vava nk’umugore we, ariko ko ibyabaye byose byatumye abona ubuzima bwe buri kujya mu kaga.
Ati: “Vava akigera mu buzima bwanjye ubuzima bwanjye bwahise buba nk’akayunguruzo, buri kintu cyanjye cyose kijya ku gasozi, ubwambure bwanjye, amabanga, uburyo nkoramo, nkagenda ngasanga inshuti zanjye zifite amakuru ntazi.”
Yampano kandi yashinje Vava kuba yarakuyemo inda eshatu yari yaramuteye, ibintu yavuze ko byamusigiye ibikomere bikomeye ku mutima ndetse bikamuca intege mu rukundo rwabo.
Aya makimbirane akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashinja Yampano ihohotera rikorerwa abakobwa, abandi bakavuga ko ikibazo cy’aba bombi cyarenze urugero kubera gushyira ubuzima bwabo bwite ku karubanda.
Hari kandi abakomeje gusaba ko impande zombi zakwitabaza amategeko cyangwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza ku byo buri wese arega mugenzi we, cyane cyane ku birego by’ihohotera no kugongana nkana.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

