Inkubiri ya politiki n’umutekano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rishinje umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch (HRW) gukorera mu murongo wa Leta ya Kinshasa no gukoresha raporo zayo mu buryo bwa politiki bugamije guharabika uru rugamba ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe nyuma ya raporo HRW yasohoye tariki ya 14 Gicurasi 2026, ishinja abarwanyi ba AFC/M23 kwica abasivili, gufata abagore ku ngufu no gushimuta abaturage mu Mujyi wa Uvira hagati y’Ukuboza 2025 na Mutarama 2026.
Iyo raporo ivuga ko amakuru yayo yashingiye ku buhamya bw’abantu 120, bamwe bavugishijwe kuri telefone, barimo abo mu nzego za Leta ya RDC ndetse n’iy’u Burundi, cyane cyane abo mu gisirikare no mu nzego z’ubutasi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Gicurasi 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo HRW yatangaje bisa n’ibyanditswe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kuko ngo byuzuyemo amagambo n’ibirego bimaze igihe bikoreshwa mu gusebya iri huriro.
Yagize ati: “AFC/M23 iributsa Abanye-Congo n’abanyamahanga ko atari ubwa mbere HRW ibikoze. Amakuru adashidikanywaho yemeza ko Leta ya Tshisekedi imaze imyaka myinshi ikorana n’uyu muryango mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “Aho guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku Isi, bigaragara ko HRW yahisemo kwinjira mu bikorwa bya politiki bigamije guharabika AFC/M23 ku ruhando mpuzamahanga, ikoresheje uburyo bwose bushoboka.”
AFC/M23 yavuze ko HRW ikomeje guceceka ku byaha bikorerwa abaturage mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC, cyane cyane muri Beni, Ituri na Minembwe, aho umutwe wa ADF, CODECO ndetse n’imitwe ya Wazalendo bavuga ko ikorana na FARDC bakomeje gushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi n’ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Iri huriro kandi ryashinje HRW kwirengagiza ikibazo cy’imikoranire hagati y’ingabo za FARDC n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. AFC/M23 ivuga ko kuba uyu muryango mpuzamahanga udakunze kuvuga kuri iyo mikoranire bigaragaza kubogama gukomeye muri raporo zawo.
Nk’uko iri huriro ribivuga, abaturage benshi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri bakomeje gutanga ubuhamya bwerekana ibikorwa by’ubusahuzi, kwinjirira abaturage, kubambura amafaranga n’amatungo ndetse rimwe na rimwe no kubica bikorwa n’abasirikare ba FARDC n’imitwe bafatanya ku rugamba.
AFC/M23 kandi ivuga ko ibice igenzura byagaruwemo umutekano ugereranyije, bigatuma abaturage bongera gukora ubuhinzi, ubucuruzi no gukora ingendo nyuma y’imyaka myinshi y’umutekano muke.
Iri huriro ryashimangiye ko ikibazo nyamukuru cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo gishingiye ku kuba Leta ya Kinshasa yarananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane FDLR n’indi mitwe bavuga ko iteza urwango rushingiye ku moko ndetse igakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.
Mu gusoza itangazo ryaryo, AFC/M23 yavuze ko raporo z’imiryango mpuzamahanga zibogamye zikomeje gutuma abaturage n’amahanga batakariza icyizere amakuru atangazwa kuri Congo, cyane cyane igihe ibyo byegeranyo biceceka ku byaha bikorwa n’impande zishyigikiwe na Leta ya Kinshasa.
Mu gihe ibi birego byakomezaga gukaza umwuka wa politiki, i Bruxelles mu Bubiligi ho habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo n’Abanyamulenge baba muri icyo gihugu, bamagana ibitero bavuga ko bikorwa n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR n’ingabo z’u Burundi mu duce twa Minembwe no mu nkengero zaho.
Abigaragambyaga bari bafite amabendera ya RDC n’ibyapa byanditseho ubutumwa busaba ko ibikorwa bya gisirikare bihagarara, inzira zihuza Minembwe n’ibindi bice zigafungurwa ndetse n’imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo b’Abatutsi zigacika.
Mu ndirimbo baririmbaga, humvikanagamo amagambo agira ati: “Tshisekedi ni umwicanyi, Bitakwira ni umwicanyi, Ndayishimiye ni umwicanyi, Yakutumba ni umwicanyi, Mai Mai ni abicanyi, Wazalendo ni abicanyi, Wazalendo ni abajenosideri. Amahoro muri Minembwe, Tshisekedi hagarika drones.”
Muri abo bashinjwaga ibikorwa by’ubwicanyi harimo Perezida Félix Tshisekedi, Perezida Évariste Ndayishimiye, William Amuri Yakutumba ndetse na Justin Bitakwira.
Abitabiriye iyo myigaragambyo basabye amahanga n’imiryango mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga ku bibera mu Minembwe no mu bindi bice byo mu burasirazuba bwa Congo, bavuga ko abaturage benshi bakomeje kubaho mu bwoba n’umutekano muke.
Iyi myigaragambyo yabereye imbere y’inyubako z’inzego z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bruxelles, ikurikira indi iherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada, aho Abanyamulenge n’Abanye-Congo bakomeje gusaba ko ibitero byo muri Minembwe bihagarara ndetse hakaboneka igisubizo kirambye cy’amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo akomeza kuvuga ko imirwano ikomeje mu duce twa Kalingi, Bidegu, Kalongi na Mikenke. Hari kandi amakuru avuga ko indege z’intambara za FARDC zaturutse i Kalemie zagaragaye mu kirere cya Minembwe mu bikorwa bya gisirikare bikomeje guteza impungenge abaturage baho.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibi birego hagati ya AFC/M23, imiryango mpuzamahanga ndetse na Leta ya Kinshasa bishobora gukomeza kuzambya ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe abaturage bo bakomeje gusaba amahoro, ubutabera n’umutekano usesuye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

