Amerika yamaganye igitero cya FARDC muri Masisi nyuma yo kumenya abo cyahitanye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya drone cyagabwe mu gace ka Mushaki, Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 ritangaje ko cyahitanye abasivili benshi ndetse kigakomeretsa abandi.

Iki gitero cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa 8 Gicurasi 2026, kigabwa ku isoko rya Mushaki, aho abaturage benshi bari bahuriye mu bikorwa by’ubucuruzi no gushaka imibereho ya buri munsi.

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu bagera kuri 20, mu gihe abandi 57 bakomeretse, barimo abagore, abana n’abandi baturage b’abasivili.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko icyo gitero cyabaye hagati ya saa cyenda n’iminota 45 na saa kumi n’iminota 25 z’umugoroba, ashinja ihuriro ry’ingabo ziri ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa kuba ari ryo ryakigabye.

Yagize ati: “Imibare y’agateganyo igaragaza ko hapfuye abasivili nibura 20, abandi 57 barakomereka, barimo abagore, abana n’abandi banyantege nke. Iki gitero kigambiriwe ku basivili kigize ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.”

Kanyuka yasobanuye ko iki gitero gikurikira ibindi AFC/M23 ivuga ko byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2026.

Mu bice yavuzemo harimo Gakenke na Rugezi muri Minembwe, Kalenga muri Masisi ndetse na Lumbishi muri Kalehe, aho yavuze ko hose habaye ibitero byibasiye abasivili.

AFC/M23 yavuze kandi ko ku wa 7 Gicurasi 2026 saa saba n’iminota 20 z’amanywa, ingabo za Leta ya Kinshasa zarashe ibisasu i Kalenga muri Teritwari ya Masisi, bikaviramo abaturage bamwe gutakaza ubuzima abandi bagahunga ingo zabo.

Ku wa 4 Gicurasi 2026, iri huriro rivuga ko ibitero byagabwe mu gace ka Lumbishi no mu nkengero zako muri Teritwari ya Kalehe, mu gihe ku wa 3 Gicurasi 2026, Lumbishi, Rutare n’utundi duce tuhakikije twagabweho ibitero bikomeye.

Ku wa 2 Gicurasi 2026 na bwo, AFC/M23 yatangaje ko i Rugezi muri Minembwe hagabwe ibitero bya drone byahitanye abaturage benshi ndetse bigateza iyimurwa ry’abaturage ku bwinshi.

Iri huriro ryashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi gukomeza kurenga ku masezerano y’agahenge ndetse no kugaba ibitero ku baturage bo mu duce igenzura.

Ryagize riti: “Ntitwashobora gukomeza kurebera ibitero bigabwa ku baturage ndetse no ku birindiro byacu.”

AFC/M23 yongeye gushimangira ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abasivili, isaba abahuza n’abashyigikiye ibiganiro by’amahoro barimo Qatar, Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kwita kuri iki kibazo.

Ku wa 9 Gicurasi 2026, Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika byasohoye itangazo ryamagana icyo gitero cyo muri Mushaki ndetse n’ubwicanyi buri kuvugwa hafi y’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Byagize biti: “Amerika yamaganye igitero cyagabwe cya drone cyagabwe uyu munsi muri Mushaki, Kivu y’Amajyaruguru n’ubwicanyi buri gukorerwa hafi ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.”

Amerika yasabye impande zose ziri mu makimbirane koroherana no kubahiriza ibyo zemeye mu masezerano y’agahenge.

Yagize iti: “Impande zose zigomba gutanga agahenge ko mu rwego rwo hejuru, zigashyira mu bikorwa ibyo guhagarika imirwano ziyemeje, zikarinda abasivile kandi zigashyira imbere ibiganiro no gucubya umwuka mubi.”

Washington ariko ntiyahise yemeza ku mugaragaro ko ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ari zo zagabye icyo gitero, nubwo AFC/M23 ari yo yazishinje.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Amerika, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze uburyo yasabye “impande zose” guhagarika imirwano, bavuga ko bidahuye n’ibivugwa ku bitero bikomeje kugabwa mu duce tugenzurwa na AFC/M23.

Amashusho yashyizwe hanze na AFC/M23 yagaragaje abaturage benshi bakomerekejwe n’ibyo bitero barimo kuvurirwa mu mavuriro atandukanye, mu gihe hari n’amazu yasenywe n’iturika ry’ibisasu bya drone.

Ibitero bya drone n’imbunda ziremereye bikomeje kuvugwa mu bice bya Kivu zombi mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje gushakirwa ibisubizo hagati y’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui