Abacuruzi bo mu isoko rya Kinama riherereye mu Mujyi wa Bujumbura bari mu gahinda gakomeye nyuma y’aho iri soko rifashwe n’inkongi y’umuriro rikangirika bikomeye, ibintu byatumye benshi bavuga ko basubijwe inyuma n’ibiza bikomeje kwibasira ubuzima bw’abaturage muri uwo mujyi.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2027, ahagana saa moya, aho abaturage bavuga ko yatangiriye mu gice cyacururizwagamo telefone n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo gukwira henshi mu isoko.
Mu gihe gito gusa, umuriro wari umaze gufata igice kinini cy’isoko, ugera no mu hantu hacururizwaga imyenda, amavuta yo kwisiga ndetse n’ibikoresho byo mu nzu, ibintu byatumye benshi batangira guhunga bagerageza kurokora duke bashoboye.
Ababonye aya makuba bavuga ko umuriro wari ukomeye cyane ku buryo kuwugenzura byabaye ikibazo gikomeye mbere y’uko imodoka zizimya umuriro z’Igipolisi zigera aho byabereye.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga umwotsi mwinshi n’ibishashi by’umuriro bizamuka mu kirere hagati mu mujyi, abaturage bamwe bakavuga ko bumvaga nta cyizere cyo kugira icyo barokora.
Umwe mu bacururizaga muri iri soko witwa Manirambona Jean Marie yavuze ko ibintu byinshi byahiye kubera ko ubutabazi bwahageze umuriro waramaze gukwira hose.
Yagize ati: “Umuriro wari mwinshi kandi nta washoboraga kuwinjiramo kuko wari ufite imbaraga nyinshi. Ibintu byose byahiye, nkanjye simfite uko nongera gutangira ubuzima bushya.”
Uyu mucuruzi yavuze ko atari ubwa mbere ahuye n’ibi byago, kuko no mu nkongi yahitanye isoko rya Kamenge yari yahasize byinshi.
Yavuze ko ibibazo bafite birenze ubushobozi bwabo, cyane cyane ku bantu benshi bari basanzwe bakoresha inguzanyo za banki mu bucuruzi bwabo.
Ati: “Birakwiye ko Leta yatugenera ubufasha bwo kuzahura ibikorwa byacu, kuko twasigaye iheruheru.”
Yakomeje asaba ko habaho koroherezwa mu kwishyura imyenda ya banki, kuko benshi mu bacuruzi badafite ikindi cyizere cyo kongera kwiyubaka nyuma y’iki gihombo.
Abayobozi b’isoko rya Kinama batangaje ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi ndetse no kubarura agaciro nyakuri k’ibyahiye.
Umuyobozi w’iryo soko yavuze ko hari abaturage benshi bagize ikibazo cy’ihungabana nyuma yo kubona aho bakuraga imibereho habaye umuyonga.
Yagize ati: “Gusa twabonye abantu baguye igihumure kubera ko ubuzima bwabo babukuraga aha. Haje abo muri Croix-Rouge babitaho.”
Mu gihe abaturage n’abacuruzi bari bagitegereje ibisubizo by’iperereza, Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura wageze ahabereye aya makuba yanze kugira byinshi atangaza ku cyateye umuriro.
Yavuze ko bategereje ibisobanuro birambuye bizatangwa na Polisi nyuma y’iperereza, ariko yemera ko igihombo cyatewe n’iyi nkongi ari kinini cyane.
Iri soko rya Kinama rije rikurikira andi masoko akomeye amaze gushya mu Mujyi wa Bujumbura no mu nkengero zawo mu myaka ishize.
Mu mpera za Mutarama 2026, isoko rya City Market rizwi nko kwa Siyoni na ryo ryafashwe n’inkongi rirashya, ibintu byakurikiye inkongi zari zaribasiye isoko rya Kamenge ndetse n’andi masoko yimukiyemo bamwe mu bahoze bakorera mu isoko rikuru rya Bujumbura.
Isoko rikuru rya Bujumbura ryahiye mu ntangiriro za 2013 mu nkongi ikomeye yasize ibihombo bikomeye cyane.
Icyo gihe, nk’uko byatangajwe n’abategetsi, ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 100 z’amarundi byarakongotse, abantu barenga 3,000 bahacururizaga babura ibikorwa byabo byose. Nubwo imyaka myinshi ishize, iri soko rikuru kugeza ubu ntirirabasha gusanwa.
Iyi nkongi nshya yabaye kandi hashize igihe gito hadutse indi mpanuka ikomeye i Bujumbura, aho ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare cya Musaga bwahiye bugaturika.
Ku wa 31 Werurwe 2026, abaturage benshi bo muri Bujumbura babyutse bumva urusaku rw’iturika rikomeye rwakomeje kumvikana hirya no hino mu mujyi, ibintu byateye ubwoba bwinshi.
Nyuma y’ibi, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Gen Gaspard Baratuza, yatangaje ko umuriro w’amashanyarazi ari wo watumye ububiko bw’intwaro bwo mu kigo cya gisirikare kizwi nka “base” gifatwa n’inkongi nubwo nyuma Perezida Ndayishimiye yaje kubitera utwatsi.
Yabwiye Reuters ati: “Impanuka ikomeye ishingiye ku muriro w’amashanyarazi yibasiye ububiko bw’intwaro muri Musaga niyo ntandaro yo guturika kuri kumvikana hirya no hino i Bujumbura.”
Na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mu Burundi yemeje ayo makuru ibinyujije ku rubuga rwa X, aho yagize iti: “Hari ibirimo guturika kubera umuriro wadutse mu kigo cya gisirikare i Bujumbura. Abari mu Mujyi wa Bujumbura mutekane ntihagire ibindi byago mutera, birimo birakurikiranwa.”
Ibi biza bikurikirana byatumye bamwe mu batuye Bujumbura batangira kwibaza ku mutekano w’ibikorwaremezo n’uburyo bwo gukumira inkongi z’umuriro zikomeje guteza igihombo gikomeye mu gihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




