Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze iminsi ashyirwa mu majwi nyuma yo kuburirwa irengero ku munsi nyir’izina w’ubukwe bwe, yongeye kuboneka ari muzima ndetse agarukana umugore bari bafite gahunda yo gushyingiranwa, ibintu byahise bihindura isura y’inkuru yari yarakwirakwiye mu baturage.
Uyu musore yari yaraburiwe irengero kuva mu rukerera rwo ku wa 2 Gicurasi 2026, umunsi wari uteganyijweho ubukwe bwe.
Abaturanyi n’abo mu muryango we bavuga ko byabateye impungenge zikomeye kuko byabaye mu gihe imyiteguro yose yari yararangiye, abashyitsi biteguye ndetse n’imodoka zari zageze aho zagombaga gutwara abari kumuherekeza.
Amakuru yari yakwirakwiye agaragaza ko ubukwe bw’uyu musore n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana bwari buteganyijwe kuba kuri uwo munsi, aho gusaba no gukwa byari kubera muri Regina Pacis Rambura mu Karere ka Nyabihu.
Ubutumire bwari bwaramaze no gusohoka, bituma benshi mu nshuti n’imiryango bari bamaze kwitegura urugendo.
Gusa ibintu byaje gufata indi ntera mu ijoro ribanziriza uwo munsi, aho imodoka zari zateguwe gutwara abari kumuherekeza zahageze ahagana saa Cyenda z’ijoro, ariko igihe cyo guhaguruka cyegereje batangiye kumuhamagara kuri telefone ntibyamukundira kuboneka.
Abari aho bavuga ko nyuma yo kumubura kuri telefone, bamwe bagiye no kureba aho yabaga mu Murenge wa Mwulire, Akagari ka Bishenyi, ariko basanga ntawe uhari.
Ibi byatumye inkuru yo kuburirwa irengero kwe ihita ikwira mu baturage, bamwe bakeka ko yaba yagize ikibazo gikomeye cyangwa hari abamushimuse.
Nyuma y’iminsi mike abaturage n’inzego z’ibanze bakurikirana ayo makuru, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere uyu musore yongeye kuboneka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rugengamanzi Steven, yemeje ayo makuru avuga ko uyu musore yagarutse iwe aho akodesha ari muzima kandi nta kibazo kidasanzwe afite.
Yagize ati: “Mukanya twabonye amakuru ko uwo musore wendaga gushaka muri weekend yatambutse wari wabuze, twamenye ko yaje mu rugo aho akodesha, yaje yizanye ni muzima nta muntu wamukubise cyangwa ngo amushimute.”
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’aho uyu musore agarukiye iwe, umukobwa bari barateganyije kubana na we yahise ahagera na we, azana ibikoresho n’ibintu byerekana ko gahunda yabo yo kubana itahagaze burundu nk’uko benshi bari bari kubitekereza.
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo kuhagera umugore yari gushaka na we yahise ahagera n’ibintu byose, ubu bari kumwe umugore yazanye n’abavandimwe be bamuherekeje.”
Aya makuru yatumye benshi bongera gutuza, cyane cyane abo mu miryango yombi ndetse n’abaturanyi bari bamaze iminsi bibaza icyaba cyarateye ibura ry’uyu musore ku munsi ukomeye nk’uwo.
Gitifu Rugengamanzi yavuze ko amakuru bafite kugeza ubu agaragaza ko uyu musore nta kibazo cyihariye afite, ndetse ko umugore yazanye ibintu bihagije ku buryo bombi biteguye gukomeza ubuzima bwo kubana nk’uko bari babutangiye mbere y’iri hungabana.
Nubwo ikibazo cyarangiye umusore agarutse amahoro, amakuru yatanzwe mbere agaragaza ko mbere gato y’uko ubukwe buba yari yabwiye umukobwa ko abona ubukwe bwabo “bwitambitswe n’abandi bantu”, bityo akaba yarafashe icyemezo cyo kwigendera kugira ngo ubukwe buhagarare.
Aya magambo yatumye benshi bibaza niba hari ibibazo byari byihishe inyuma y’iyi gahunda y’ubukwe, nubwo kugeza ubu nta bisobanuro birambuye biratangazwa ku bantu cyangwa imbogamizi uyu musore yavugaga.
Inkuru y’uyu musore yabanje gutera impungenge n’amatsiko menshi ku mbuga nkoranyambaga no mu batuye Rwamagana, aho benshi bibazaga uko umuntu ashobora kubura ku munsi w’ubukwe bwe kandi imyiteguro yose yararangiye.
Kongera kuboneka kwe ndetse no kugaruka akabana n’umugore we byatumye benshi bavuga ko nubwo habayeho ihungabana rikomeye, bishobora kuba byabaye isomo ku miryango itegura ubukwe, cyane cyane ku kamaro ko kuganira no gukemura ibibazo mbere y’umunsi nyir’izina.
Kuri ubu, amakuru ava mu muryango no ku buyobozi bw’ibanze agaragaza ko bombi bari kumwe kandi biteguye gukomeza urugendo rwo kubana, nyuma y’inkuru yari yahindutse urujijo mu muryango no mu baturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

