Coup d’Etat mu Burundi? Intambara mu nzego z’umutekano yongeye kubura nyuma yo kurekurwa kwa Bunyoni

Umwuka mubi n’amakimbirane ukomeje gufata intera mu nzego z’umutekano n’iza politiki mu Burundi muri uyu mwaka wa 2026, aho amakuru atandukanye agaragaza ko igisirikare cy’u Burundi (FDNB) kiri mu bihe bikomeye by’amacakubiri ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu.

Amakuru ava mu nzego zitandukanye agaragaza ko abasirikare bacitsemo ibice byinshi, aho hari abashyigikiye General Alain-Guillaume Bunyoni n’abandi bashyigikiye abari hafi y’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

Hari n’igice cy’abasirikare bivugwa ko cyegereye uwahoze ari umuvugizi w’igisirikare, Colonel Floribert Biyereke, uherutse gukurwa kuri uwo mwanya, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ukutumvikana gukomeye mu buyobozi bw’ingabo.

Kwirukanwa kwa Colonel Biyereke ku mwanya w’umuvugizi w’igisirikare, asimburwa na Brigadier General Gaspard Baratuza, byakurikiwe n’izindi mpinduka zikomeye zakozwe mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Izi mpinduka zirimo izabaye muri Guverinoma no mu nzego z’inteko ishinga amategeko, aho bamwe mu bayobozi bakuru bafunzwe cyangwa bagasimbuzwa mu buryo butunguranye.

Mu gusesengura ibiri kuba, bamwe mu basesenguzi bavuga ko izi mpinduka ziri mu rwego rwo kugerageza kugenzura igisirikare no kugabanya imbaraga z’amatsinda ashobora kuba afite ibitekerezo binyuranye n’ubutegetsi buriho.

Ikindi kintu gikomeje guteza umwuka mubi ni ikibazo cy’abasirikare banga koherezwa kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru avuga ko abasirikare benshi banze kujya muri iyo mirwano, bamwe bagafungwa bazira kutubahiriza amabwiriza. Hari imibare igaragaza ko abasirikare bagera kuri 272 bamaze gufungwa bazira uwo mwanzuro.

Bamwe mu basirikare bavuga ko batishimiye uko imishahara n’inyungu bagenerwa itabageraho uko bikwiye, cyane cyane abari ku rugamba muri RDC. Ibi byatumye bamwe mu basirikare bato n’abofisiye bagaragaza kutishimira uburyo bafatwa, bigatera umwuka mubi mu ngabo.

Ikibazo cya General Alain-Guillaume Bunyoni na cyo gikomeje kugira uruhare runini muri aya makimbirane. Nubwo yarekuwe by’agateganyo ku wa 11 Werurwe 2026 kugira ngo ajye kwivuza, aracyafite igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe mu 2024. Perezida Évariste Ndayishimiye yavuze ko “atazidegembya byuzuye kandi ko atazasubizwa imitungo ye,” amagambo yakiriwe nabi n’abamushyigikiye.

Kurekurwa kwa Bunyoni byafashwe nk’igerageza ryo kugabanya igitutu cyari cyiyongereye mu nzego z’umutekano, cyane cyane ku basirikare n’abapolisi bamubonaga nk’umuyobozi wabo ukomeye. Hari amakuru avuga ko bamwe mu bajenerali bo mu ishyaka CNDD-FDD begereye Perezida bamusaba ko Bunyoni yarekurwa kuko “yaba amaze kwishyura ibyaha bye.”

N’ubwo bimeze bityo, amakuru akomeza kugaragaza ko icyizere hagati y’abayobozi b’igisirikare n’ubutegetsi kiri hasi cyane. Perezida Ndayishimiye ubwe yigeze kugaragaza impungenge afite ku bamukikije, avuga ko hari abamugira inama mbi bashaka kumugusha mu mutego.

Hari n’ikibazo cy’amatora ateganyijwe mu 2027, aho bivugwa ko mu ishyaka riri ku butegetsi harimo amacakubiri hagati y’abashaka ko Ndayishimiye yakomeza kuyobora n’abifuza ko habaho impinduka mu buyobozi.

Ibi byose byiyongera ku makuru avuga ko hari abasirikare banze kujya muri Congo bihurije hamwe, hamwe n’abandi bashyigikiye Bunyoni, bigakomeza gutuma bamwe batangira kuvuga ko hashobora kubaho Coup d’État.

Abasesenguzi bagaragaza ko gufungwa kw’abasirikare benshi, impinduka zidasobanutse mu buyobozi, n’ukutizerana hagati y’inzego, bishobora kuba intandaro y’ibibazo bikomeye mu gihe kiri imbere.

Mu gihe ubutegetsi bukomeje kugerageza kugenzura ibi bibazo, haribazwa niba bushobora gukomeza guhangana n’uyu mwuka mubi uri mu gihugu, cyangwa niba ibintu bishobora gufata indi ntera iganisha ku ihungabana rikomeye rya politiki n’umutekano.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui