Ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera muri Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru mashya agaragaza ubukana bw’imirwano n’ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili, cyane cyane mu bice bya Minembwe na Kalehe bikomeje kwibasirwa n’ibitero bikaze.
Ijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Gicurasi 2026 ryabaye iry’icuraburindi ku baturage batuye mu gace ka Rugezi, gaherereye mu Minembwe, aho hagati ya saa yine z’ijoro na saa cyenda n’igice, habaye ibitero bikomeye byagabwe n’ingabo zishyigikiwe na Kinshasa.
Ibyo bitero byakozwe hifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drones, harimo n’izigenewe kwituritsa zizwi nka kamikaze, ibintu byateje ubwoba bukomeye, abaturage bagahunga mu kajagari, bamwe batabasha no kumenya aho bahungira.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika ry’ibisasu byaturutse mu kirere, bamwe bagahita bava mu byabo bihutira guhungira mu misozi no mu mashyamba, mu rwego rwo kwirwanaho no kurokoka.
Hari abavuga ko batunguwe n’ubu buryo bushya bw’intambara bukoresha ikoranabuhanga rihanitse, aho bavuga ko “batigeze babona ibintu nk’ibi bikorwa ku baturage basanzwe.”
Mu gitondo cyo ku wa 2 Gicurasi, guhera saa kumi, ubukana bw’ibi bitero bwakomeje kwiyongera, bugera no mu karere ka Kalehe.
Uduce twa Nyamugari, Kivoka, Rutare, Tushunguti, Kaboneke, Rubiri na Mutara twarashweho mu buryo butarobanura, hifashishijwe drones z’intambara n’intwaro ziremereye za rutura, ibintu byasize abaturage benshi mu gahinda n’ihungabana rikomeye.
Amakuru aturuka mu baturage n’ababibonye n’amaso agaragaza ko ingaruka z’ibi bitero ari ndende kandi zikomeye.
Haravugwa impfu z’abaturage benshi, nubwo imibare nyayo itaratangazwa ku mugaragaro, ndetse n’imitungo myinshi yarasenywe cyangwa igatwikwa. Inzu zasenyutse, amatungo arapfa, imirima irangirika, ibintu byatumye abaturage benshi bahinduka impunzi mu gihugu cyabo, bahunga bajya mu bice bibegereye bashaka aho bakinga umusaya.
Umwe mu baturage wavuganye n’abanyamakuru yagize ati: “Twabyutse twumva urusaku rw’ibisasu, abana barataka, abantu biruka, nta cyo twashoboye gutwara uretse ubuzima bwacu.”
Undi na we ati: “Ibi ntabwo ari intambara isanzwe, ni ugutera abaturage batagira kivurira, turasaba ko ibi byahagarara.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko uhangayikishijwe n’ibi bitero, ushimangira ko wiyemeje gukomeza kurinda no kurengera abaturage b’abasivili muri ibi bihe bikomeye by’imirwano.
Uwo mutwe wavuze ko ibikorwa byo kurinda abasivili bizakomeza nubwo intambara igikomeje gufata indi ntera.
Ibi bitero bikomeje kuza byiyongera ku bindi bikorwa bya gisirikare bimaze iminsi bivugwa mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara imaze gufata isura nshya irimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho nka drones, bigatuma ubukana bwayo bwiyongera ndetse n’ingaruka ku baturage zigakomeza kuba mbi kurushaho.
Ku rwego mpuzamahanga, ibi bikorwa bikomeje guteza impungenge, aho imiryango itandukanye ikomeje gusaba ko habaho ibiganiro byimbitse hagati y’impande zihanganye, hagashakwa ibisubizo birambye byagarura amahoro muri aka karere kamaze igihe kirekire karazahajwe n’intambara n’umutekano muke.
Abasesenguzi bemeza ko igihe kigeze ngo ikibazo ntigikemurwe binyuze mu nzira za gisirikare gusa, ahubwo ko hakenewe ubushake bwa politiki n’ubufatanye bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu gushakira hamwe umuti w’iki kibazo kimaze gufata intera igaragara, kigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

