Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi miremire ya Minembwe, aho ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zari zatangaje ko zarashe indege nto itagira umupilote (drone) yifashishwaga n’umutwe wa M23, mu gikorwa cyabereye mu majyaruguru y’aka gace ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru atangwa n’igisirikare cya FARDC agaragaza ko iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, aho iyi drone yafashwe mbere y’uko igera ku ntego yayo.
Umuvugizi w’ingabo muri ako karere, Lt. Mbuyi Kalonji Reagan, yavuze ko iyo drone yari igamije kugaba igitero ku birindiro by’ingabo za FARDC biherereye ahitwa Kakenge.
Yagize ati: “Iyi drone yarashwe ikiri mu kirere mbere y’uko igera ku birindiro byacu. Twabashije kuyikumira no kuyisenya itaragira uwo igirira nabi.”
Uretse kurasa iyi drone, igisirikare cya Congo cyatangaje ko mu gitero cyakurikiyeho cyabaye nk’igisubizo (counterattack), cyafatiwemo umwe mu basirikare b’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare mu rwego rwa Sukola 2 rukorera mu majyepfo ya Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo hatatangajwe amazina cyangwa andi makuru arambuye kuri uwo musirikare wafashwe, FARDC yashimangiye ikinyoma cyayo ko iki ari ikimenyetso cy’uko hari uruhare rw’ingabo z’amahanga mu mirwano iri kubera muri ako gace.
Izi ngabo kandi zanenze bikomeye ibikorwa bya M23, zivuga ko binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Zasobanuye ko gukoresha indege zitagira abapilote mu gutera ibirindiro bya Leta ari ugukomeza gushotorana no kurenga ku byo impande zombi zari zarumvikanyeho.
Lt. Mbuyi Kalonji Reagan yongeyeho ko ingabo za FARDC zizakomeza kuba maso, zikarinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu.
Yagize ati: “Twiyemeje gukomeza kurinda abaturage no kurwanya igitero icyo ari cyo cyose cyaturuka ku mwanzi.”
Iyi mirwano ibaye mu gihe uturere twa Fizi, Uvira, Mwenga na Kabare dukomeje kuvugwamo imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye. Abaturage b’utwo duce bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo guhunga ingo zabo, kubura ibiribwa ndetse n’umutekano mucye.
Nubwo FARDC ivuga ko iri gutsinda ibitero by’umwanzi, impungenge zikomeje kwiyongera ku bijyanye n’uko iyi mirwano ishobora gukomeza gufata indi ntera, cyane cyane bitewe n’ikoranabuhanga rigezweho nk’izi drone rikomeje gukoreshwa ku rugamba.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Gicurasi 2026, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo z’huriro zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zakajije ibitero mu bice bituwe cyane n’abaturage mu ntara za Kivu y’Amajyepfo.
Iri tangazo rivuga ko mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Gicurasi, hagati ya saa yine z’ijoro na saa cyenda n’igice z’ijoro, agace ka Rugezi muri Minembwe yagabweho ibitero bikoresheje drones za kamikaze.
AFC/M23 ivuga kandi ko tariki 2 Gicurasi kuva saa yine za mu gitondo, ibyo bitero byakomereje mu duce twa Nyamugari, Kivoka, Rutare, Tushunguti, Kaboneke, Rubiri na Mutara, muri Teritwari ya Kalehe, aho bavuga ko hakoreshejwe drones z’intambara n’imbunda ziremereye.
Nk’uko iri huriro ribitangaza, ibyo bitero byateje impfu z’abaturage, kwangirika kw’ibintu byinshi ndetse no guhunga kw’abaturage benshi.
AFC/M23 yavuze ko ikomeje gushimangira ko izakomeza kurinda abaturage no kubacungira umutekano imbere y’ibyo yise “ibitero byica abaturage.”
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko ikoreshwa rya drone riri guhindura imiterere y’intambara muri aka karere, rikaba rishyira igitutu ku ngabo za Leta mu bijyanye no kwirwanaho no guhangana n’ibitero bitunguranye.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zose guhagarika imirwano no kubahiriza amasezerano y’amahoro, ku butaka ho ibintu bikomeje gufata indi ntera, aho buri ruhande rushaka kwerekana imbaraga zarwo.
Icyizere cy’amahoro kiracyari kure kuboneka mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe imirwano ikomeje gufata intera mu bice bitandukanye, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

