RDC: Umutwe wa CRP watanze umuburo kuri FARDC kubera ubwicanyi bwayo nyuma y’ibyavugiwe i Kampala

Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugaragaramo ibibazo bikomeye by’umutekano, nubwo mu minsi ishize hari habaye ibiganiro by’amahoro byabereye i Kampala muri Uganda.

Umutwe wa Convention pour la Révolution Populaire (CRP) watangaje ko aho ibintu byari byitezwe kugana ku ituze, ahubwo byarushijeho gukomera mu makimbirane n’imirwano.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Pierre Anyolitho Ugwaru ku wa 1 Gicurasi 2026, CRP ivuga ko yitabiriye ibiganiro byabaye kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 25 Mata 2026, byari bigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano muke muri Ituri.

Uyu mutwe wavuze uti: “Muri ibyo biganiro, CRP yagaragaje ishusho yuzuye y’uko umutekano uhagaze muri Ituri, yemera gukomeza inzira y’ibiganiro kandi itanga inama n’ibisubizo bifatika byajyana n’umurongo ugaragaza uko amahoro yagaruka”.

Nubwo ibyo biganiro byari byitezweho umusaruro mwiza, CRP ivuga ko muri icyo gihe nyine, ingabo zayo zagabweho ibitero byinshi kandi byateguwe.

Yagize iti: “Muri icyo gihe kandi, habaye ibitero byinshi byateguwe kandi bihuriweho byagabwe ku basirikare bacu, cyane cyane ahitwa Iga Barrière, i Bule no mu gace ka Berunda, ndetse hanabayeho ifatwa ry’abantu benshi bakekwaho kuba bafitanye isano na CRP”.

CRP ivuga ko ibyo yabifashe nk’ibikorwa byo kubashotora, bituma nayo isubiza ishaka kwirwanaho.

Mu magambo yayo, yagize iti: “Ibi bikorwa byo kudushotora ku bushake byatumye abasirikare bacu bagaba igitero ku birindiro bya FARDC biherereye mu gace ka Pimbo, hagamijwe kubabuza gukomeza ibikorwa bya gisirikare bidahungabanya umutekano gusa ahubwo binatuma ibintu birushaho kuzamba”.

Icyateye impungenge kurushaho ni ibirego bikomeye CRP ishinja abayobozi ba gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro gukorera abasivili ibikorwa by’ubwicanyi. Uyu mutwe uvuga ko hari abantu bakomeye bashinjwa kuba inyuma y’ayo mahano.

Mu itangazo ryawo, CRP yavuze iti: “Igitangaje, bisabwe n’umuyobozi wa gisirikare w’intara ya Ituri, Liyetona Jenerali Johny Luboya N’Kashama, abantu bitwa Bassa Zukpa na Désiré Sengedu bateguye ubwicanyi bukabije bwakorewe abasivili mu bice bitandukanye”.

CRP yanatanze imibare y’abaguye muri ibyo bikorwa, igaragaza ubukana bwabyo.

Yagize iti: “Imibare y’agateganyo y’abo bishwe igera hafi kuri 48, abakomeretse barenga 200, abandi benshi bakaba baraburiwe irengero bahungiye mu mashyamba”.

Uyu mutwe wakomeje wamagana ayo mahano, usaba ko ababigizemo uruhare bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Mu magambo awo, wagize uti: “CRP yamagana byimazeyo ubu bwicanyi bushya bwakorewe abasivili kandi isaba ko abafatwa nk’ababugizemo uruhare, ari bo Liyetona Jenerali Johny Luboya N’Kashama, Bassa Zukpa na Désiré Sengedu, bafatwa byihuse bagashyikirizwa ubutabera”.

CRP yanasize itanze umuburo ukomeye, ivuga ko mu gihe nta gikozwe, ishobora gufata izindi ngamba.

Yagize iti: “Bitabaye ibyo, CRP izafata ibyemezo byose bikwiye hashingiwe ku ngaruka zizava muri iki kibazo”.

Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro byabereye i Kampala byari byatanze icyizere ko hashobora kuboneka umuti w’ibi bibazo.

Ariko uko ibintu bikomeje kugenda, haracyari impungenge ko amahoro atari hafi kugerwaho, mu gihe impande zirebwa n’ibi birego zitaragira icyo zibivugaho cyangwa ngo habeho iperereza ryigenga.

Abaturage bo muri Ituri bakomeje kuba mu bwoba bwinshi, bibaza niba hari igisubizo kirambye kizaboneka, mu gihe umutekano wabo ukomeje guhungabana umunsi ku wundi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui