Gen. Maj. Nkubito yahishuye uwari ukwiye kubazwa uwarashe indege ya Habyarimana

Amagambo akomeye yavugiwe mu ruhame n’abayobozi mu nzego z’umutekano akomeje gusubiza mu murongo impaka zimaze imyaka ku ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana n’uruhare rw’abari ku butegetsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byongeye kugarukwaho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Gisenyi rwa Commune Rouge mu Karere ka Rubavu, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bishwe mu buryo ndengakamere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Burengerazuba, Gen. Maj. Eugène Nkubito, yagarutse ku mateka akomeye yabanjirije Jenoside, ashimangira ko hari ibimenyetso bifatika byagaragazaga umugambi w’ikorwa ryayo, ndetse n’abari bafite uruhare rukomeye mu kuyitegura.

Yagize ati: “Igihe ibiganiro bya Arusha byari bikomeje, bagiye gusinya amasezerano y’amahoro, Col Théoneste Bagosora yivugiye ko arateza imperuka (Apocalypse). None ni gute wibaza umuntu warashe Habyarimana? Abo bavuga ngo ni nde wayirashe kuki ibyo bintu babyirengagiza? Kuki badashaka kubyumva? Kuki badashaka kubivuga?”

Aya magambo agaragaza uburyo bamwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihe batigeze bahisha umugambi wari utegerejwe gushyirwa mu bikorwa, ahubwo bakawutangaza mu ruhame. Nkubito yibukije ko amagambo nk’aya yavuzwe na Col Théoneste Bagosora atari ayo kwirengagizwa, kuko yari ahagarariye abandi bayobozi bahuje umugambi.

Yagize ati: “Col Bagosora akwiye kubibazwa kuko yarabyivugiye Arusha na Ngondore. Yarabivuze ahagarariye bagenzi be babyumva kimwe.”

Ibi bije mu gihe hakiri impaka ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye ku wa 6 Mata 1994, bamwe bagashaka kurihindura intandaro ya Jenoside, mu gihe amateka agaragaza ko umugambi wari warateguwe kuva kera.

Nkubito yagaragaje ko kugerageza guhuza Jenoside n’ihanurwa ry’iyo ndege ari uburyo bwo kuyobya ukuri no gupfobya Jenoside.

Yagize ati: “Abantu bafite ubujiji bwinshi bagerageza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanura ko aya mateka yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kandi bizwi neza ko yateguwe imyaka myinshi.”

Yongeyeho ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaramaze gutegura neza ibikorwa bya Jenoside, birimo gutoza Interahamwe no gutegura intwaro zari kuzifashishwa mu bwicanyi.

Ati: “Habyarimana na Kabuga imihoro baguraga yari iy’iki? Iyo adapfa yari gukora Jenoside ku buryo n’abarokotse batari kuboneka, twese yari kutwica, kuko yagendaga atuza Abatutsi bahungutse ahantu hadatuwe, yashakaga kutwica akarangiza. Bategura Jenoside bumvaga ko nta n’umwe uzarokoka, ku buryo umwana w’Umuhutu navuka azajya abaza uko Umututsi yasaga.”

Aya magambo agaragaza uburemere bw’umugambi wari waracuzwe, aho Jenoside itari igikorwa cyihuse cyatewe n’akababaro cyangwa impamvu z’ako kanya, ahubwo yari umugambi w’igihe kirekire wateguwe mu buryo bwimbitse.

Nubwo Jenoside yari ifite imbaraga nyinshi zashyizwe mu bikorwa, Nkubito yagaragaje ko ingabo za RPA zashoboye kuyihagarika, nubwo byari bigoye cyane.

Ati: “Kurokora Abatutsi barimo bicwa ntibyari byoroshye, ariko kubera ingabo za Habyarimana n’Interahamwe zakoze nabi, nta mbaraga bari bafite, kandi Perezida Paul Kagame yatumye ingabo za RPA zirwana zidacika intege.”

Nyuma yo guhagarika Jenoside, ingabo za RPA ntizahise zihagarara, ahubwo zakomeje urugendo rwo kubaka igihugu cyari cyarasenyutse burundu. Hafashwe ingamba zo kugarura umutekano, gufata abakoze ibyaha no kubashyikiriza ubutabera, ndetse no gucyura impunzi zari zaratatanye hirya no hino.

Nkubito yagaragaje ko uru rugendo rwari rutoroshye ariko rwagejeje u Rwanda ku rwego rwo kongera kwiyubaka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge rwabereyemo iki gikorwa rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 5.209 biciwe muri Gisenyi no mu nkengero zayo, rukaba ari kimwe mu bimenyetso bifatika by’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Kwibuka kuri uru rwego bikomeza gufasha Abanyarwanda n’Isi muri rusange gusobanukirwa ukuri kw’ibyabaye, no guhangana n’abagerageza kugoreka amateka cyangwa kuyahakana.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui