Vinicius Jr yongeye kuba inkuru ikomeye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi nyuma y’igikorwa gitunguranye yakoze ku rubuga rwa Instagram. Uyu rutahizamu w’Umunya-Brésil yasibye ifoto ye y’umwirondoro ndetse n’amafoto yose yari yarigeze ashyira kuri uru rubuga, harimo n’amugaragazaga ari muri Real Madrid.
Hasigaye amashusho ya Reels gusa, menshi muri yo akaba ajyanye n’ubufatanye afite n’ibigo bitandukanye. Nubwo nta tangazo yasohoye risobanura impamvu y’icyo cyemezo, cyahise gituma abakunzi b’umupira batangira gutekereza ku hazaza he.
Iki gikorwa kibaye mu gihe Arsenal ikomeje kuvugwa nk’imwe mu makipe ashishikajwe cyane no kumusinyisha mbere y’uko shampiyona nshya ya Premier League itangira. Ikipe ya Mikel Arteta ishaka kongera imbaraga mu busatirizi kugira ngo irusheho guhangana mu rugamba rwo kongera guhatanira igikombe cya shampiyona.
Izi mpinduka ku mbuga nkoranyambaga zije nyuma y’inama yahuje abahagarariye Vinicius Jr n’ubuyobozi bwa Real Madrid baganira ku masezerano mashya.
Mu minsi yashize byavugwaga ko impande zombi zitari zirimo kumvikana neza ku ngingo zitandukanye, ibintu byatumaga hibazwa niba umukinnyi ashobora gutangira gutekereza ku yindi kipe.
Nyuma y’iyo nama, amakuru avuga ko Real Madrid yamaze gutanga amasezerano mashya arushijeho kuba meza kuri uyu mukinnyi w’imyaka 26. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba ayo masezerano azanyura Vinicius Jr n’abamuhagarariye.
Nta ruhande rwigeze rwerekana ko ibiganiro byarangiye, bityo ahazaza h’uyu mukinnyi hameje kuba ikibazo gitegerejweho ibisubizo.
Abafana batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye. Nyuma yo kubona konti ya Instagram ya Vinicius Jr nta mafoto akigaragaraho, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira gutanga ibitekerezo byabo.
Umwe yagize ati: “Instagram ya Vini jr, yasibye buri kimwe cyose. Hmmmm ibi birashishikaje.”
Undi nawe ati: “Konti ya Instagram ya Vini Jr yahanaguweho byose…. Intangiriro nshya muri Arsenal?”
Hari n’uwagize ati: “Vini Jr YAHANAGUYE rwose Real Madrid kuri Instagram ye. Ari gukina n’abafana be ibi byose ari ukugira ngo bongere bamusinyishe.”
Ni mu gihe undi yibazaga ati: “Vini Jr. ari gusiba amafoto ye ya Instagram… Ibi bishobora kuba bivuze itangazo ryo kongera amasezerano cyangwa kugenda kwe ava muri Real Madrid?”
Nubwo ibyo ari ibitekerezo by’abafana gusa, biragaragaza uburyo buri gikorwa gito cy’umukinnyi ukomeye nka Vinicius Jr gihita gihabwa ubusobanuro butandukanye.
Ese koko bishobora gusobanura ko agiye kuva muri Real Madrid? Kugeza ubu nta kimenyetso gifatika cyerekana ko gusiba ayo mafoto bifitanye isano no kuva muri iyi kipe.
Hari abasesenguzi bemeza ko bishobora kuba ari ugutunganya konti ye ya Instagram nk’uko ibyamamare byinshi bikora rimwe na rimwe.
Ariko nanone, kubera ko ibi bibaye mu gihe ibiganiro ku masezerano bishya bikomeje ndetse Arsenal ikomeje kuvugwa cyane nk’imwe mu makipe amwifuza, byatumye inkuru irushaho gukwirakwira ku isi yose.
Nubwo nta cyemezo kirafatwa ku bijyanye na Vinicius Jr, Arsenal ikomeje kugaragaza ko itarangije ibikorwa byayo ku isoko ry’igura n’igurisha.
Umutoza Mikel Arteta ashaka kubaka ikipe ishobora kongera guhatanira igikombe cya Premier League nyuma yo kwitegura neza umwaka mushya w’imikino.
Ibyo bituma buri makuru ajyanye na Vinicius Jr akurikiranwa cyane n’abafana ba Arsenal, bategereje kureba niba uyu Munya-Brésil ashobora kuba umwe mu bakinnyi bakomeye bazongerera imbaraga.
Ubwo yabazwaga ku makuru ahuza Arsenal na Vinicius Jr, Mikel Arteta ntiyigeze ayemeza cyangwa ngo ayahakane, ahubwo yagaragaje ko ikipe ye igikomeje gukora cyane ku isoko ry’igura n’igurisha.
Yagize ati: “Nibyo, turi abanyamwuga cyane, tugerageza kunoza no guteza imbere ikipe. Ibyo birasobanutse.”
Yakomeje agira ati: “Twiteze kugira abakinnyi mu byumweru bike biri imbere, birumvikana, kuko twifuza kuba beza nk’abandi bose.”
“Isoko ry’abakinnyi n’abo duhanganye, icyo dukora, ntabwo tuzigera twicara. Kandi dufite intego nyinshi mu byo dushaka gukora.”
Aya magambo yerekana ko Arsenal ishobora gukomeza gutungurana ku isoko ry’igura n’igurisha mbere y’uko shampiyona itangira.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

