Ibibazo biri kuzenguruka Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko umugambi we wo kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi uhagaritswe bitewe n’igitutu gikomeye cyaturutse mu nzego zitandukanye za ruhago ku Isi.
Amakuru aturuka mu bayobozi bakurikiranira hafi ibiri kubera muri FIFA avuga ko Infantino yahise atumiza inama yihutirwa mu mujyi wa Rabat muri Maroc agamije gushaka uburyo yakomeza kubona inkunga y’abamushyigikiye, mu gihe hari impungenge ko ashobora kugorwa no kongera gutorerwa kuyobora uru rwego.
Mu cyumweru gishize ni bwo hatangiye kuvugwa umugambi wari watunguye benshi wo gushyiraho sosiyete yari kwitwa FIFA Forward Enterprises (FFE) yari guhabwa uburenganzira ku bice bimwe by’ubucuruzi bw’Igikombe cy’Isi.
Uyu mugambi wahise utera umwuka mubi mu mashyirahamwe atandukanye ya ruhago, cyane cyane ayo ku migabane itandukanye, aho bamwe mu bayobozi banageze ku rwego rwo gutekereza amarushanwa mashya ashobora guhangana na FIFA mu rwego rwo kuyishyira ku gitutu.
Ubwo kutumvikana kwiyongeraga, Infantino yaje kwemera guhagarika uwo mushinga, ibintu benshi babonye nk’intambwe yo kwemera ko igitutu cyari kimaze kumurusha imbaraga.
Amakuru avuga ko Perezida wa FIFA yahamagaje bamwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego i Rabat kugira ngo baganire ku buryo bwo kugabanya ibibazo bikomeje kwibasira ubuyobozi bwe.
Icyakora, hari amakuru avuga ko mbere y’iyo nama habaye indi nama y’abayobozi bakuru ba FIFA yabaye Infantino adahari, aho hafi ya bose banenze bikomeye umugambi wo kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi.
Ibi byagaragaje ko n’imbere muri FIFA ubwayo hari abamaze gutakariza icyizere Perezida wayo.
Nubwo bamwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Infantino bakomeje gusaba amashyirahamwe 211 agize FIFA kumugaragariza inkunga ku mugaragaro, kugeza ubu bake ni bo babikoze.
Ikintu cyakuruye impaka kurushaho ni uko na Saudi Arabia, igihugu kizakira Igikombe cy’Isi cya 2034, kitigeze gitangaza ko gishyigikiye Perezida wa FIFA muri ibi bihe bikomeye.
Ibi byatumye hibazwa niba Infantino agifite ububasha n’icyizere nk’icyo yari afitiwe mu myaka yashize.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Jordan, Prince Ali bin Al Hussein, ni umwe mu bagaragaje kutishimira imikorere iri muri FIFA.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, yavuze ko Ishyirahamwe ryabo rimaze amezi ritegereje amafaranga abakinnyi baryo bakoreye mu Irushanwa rya Arab Cup ryabereye muri Qatar ariko kugeza ubu rikaba ritarayabona.
Yagize ati: “Twategereje amafaranga y’abakinnyi bacu kuva mu Ukuboza nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa Arab Cup muri Qatar, ariko kugeza ubu ntiturayahabwa, nyamara FIFA ikomeza kwirata miliyari ifite mu bubiko.”
Yakomeje avuga ko ikibazo atari amafaranga ahubwo ari uburyo ubuyobozi bwa FIFA bukora.
Yagize ati: “Mu mezi menshi FIFA yanze kudufasha ku bibazo byinshi. Nyuma twabwiwe ko gushyigikira Infantino byafasha Ishyirahamwe ryacu kubona ubufasha. Ibyo tubifata nk’iterabwoba kandi ntituzigera tubyemera.”
Aya magambo yakomeje kongera igitutu kuri Perezida wa FIFA, cyane cyane kubera ko Prince Ali ari umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye muri ruhago yo ku mugabane wa Aziya.
Undi watunguye benshi ni Arsene Wenger, uyobora ishami rya FIFA rishinzwe iterambere rya ruhago ku Isi.
Uyu wahoze atoza Arsenal yavuze ko atigeze amenyeshwa uwo mushinga mbere y’uko ugera mu itangazamakuru.
Mu gusobanura aho ahagaze yagize ati: “Ibyabaye muri FIFA bisaba ibisobanuro. Sinigeze ngira uruhare muri uyu mushinga kandi nawumenye nk’uko abandi bawumenye binyuze mu bitangazamakuru.”
Yakomeje ashimangira ko kuwuhagarika byari ngombwa. “Gukuraho uwo mushinga byari ngombwa rwose kandi nta kindi cyari gukorwa kuko nemera FIFA yigenga ikorera ruhago mu mucyo, ubunyangamugayo no kubazwa inshingano.”
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

