Real Madrid yahinduye ibitekerezo byayo kuri Vinicius Jr waganirijwe n’umutoza Mikel Arteta wa Arsenal

Real Madrid iri gukora ibishoboka byose ngo igumane rutahizamu wayo Vinicius Jr, nyuma yo kongera agaciro k’amasezerano mashya yamugejejeho mu rwego rwo gukumira amakipe arimo Arsenal yifuza kumwegukana.

Uyu Munya-Brazil usigaje umwaka umwe gusa ku masezerano ye i Santiago Bernabeu, amaze igihe ari mu bakinnyi bakurikiranywe cyane ku isoko ry’igura n’igurisha. Kuba amasezerano ye yegereje kurangira byatumye amakipe menshi atangira gukurikirana uko ibiganiro hagati ye na Real Madrid bihagaze, ariko Arsenal ni yo yagaragaje ubushake bukomeye bwo kumwerekeza i Londres.

Mu mezi ashize, ibiganiro hagati ya Vinicius Jr n’ubuyobozi bwa Real Madrid ntibyagendaga neza kuko impande zombi zari zitumvikanaga ku mushahara.

Vinicius yasabaga umushahara uvugwa ko wari kugera kuri miliyoni 28 z’Ama-Euro ku mwaka, amafaranga yari menshi cyane ugereranyije n’ayo Real Madrid yari yiteguye gutanga.

Icyakora, ibintu byaje guhinduka ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwafataga icyemezo cyo kongera ibyo bwari bwamugejejeho, mu rwego rwo kugaragaza ko bukimubonamo umwe mu bakinnyi bubakiyeho umushinga w’igihe kirekire.

Ku wa Gatatu, habaye ibiganiro bikomeye byahuje abahagarariye Vinicius Jr, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya ruhago muri Real Madrid Jose Angel Sanchez ndetse n’umuyobozi ushinzwe gushaka abakinnyi Juni Calafat.

Aya masezerano mashya bivugwa ko agaragaza agaciro Real Madrid iha uyu mukinnyi, ndetse ashobora kuba intambwe ikomeye mu kumwumvisha kuguma muri Espagne.

Nubwo Real Madrid yongereye ibyo itanga, Arsenal ntabwo yari yareka gukurikirana uyu mukinnyi.

Amakuru agaragaza ko Umutoza Mikel Arteta ubwe yamaze kugirana ibiganiro na Vinicius Jr, amusobanurira umushinga mushya ushobora gutuma aba umwe mu bakinnyi b’ingenzi i Emirates Stadium.

Iyi kipe yo mu majyaruguru ya Londres yari yiteguye kumugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bose bayikinira, ikimenyetso cy’uko yari yiteguye gukora ishoramari rikomeye kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi.

Ariko uko Real Madrid ikomeje kongera amahirwe yo kumugumana, ni ko icyizere cya Arsenal cyo kurangiza iyi transfert kigenda kigabanuka.

Amaso yose ubu ahanzwe Vinicius Jr, kuko ari we ugomba gufata icyemezo ku masezerano mashya yagejejweho.

Naramuka ayemeye, amakuru yose amaze amezi menshi avugwa ku kuba ashobora kwerekeza muri Arsenal cyangwa andi makipe azahita ahagarara.

Naramuka atabyemeye, Real Madrid izisanga ifite amahitamo abiri atoroshye. Aya mbere ni ukumugurisha muri iri soko ry’igura n’igurisha kugira ngo ibone amafaranga mbere y’uko amasezerano ye arangira.

Aya kabiri ni ugutegereza kugeza umwaka utaha, ibintu bishobora gutuma agenda nta kiguzi cyishyuwe, bikaba igihombo gikomeye ku ikipe.

Hari kandi amakuru avuga ko naramuka yemeye kuguma muri Real Madrid azahabwa amafaranga y’inyongera y’ubudahemuka (loyalty bonus) abarirwa muri miliyoni icyenda z’Amapawundi, ibintu byatuma kuguma muri iyi kipe birushaho kumubera inyungu.

Umutoza mushya wa Real Madrid Jose Mourinho nawe yamaze kugaragaza ko Vinicius Jr ari umwe mu bakinnyi ashaka kugumana kugira ngo yubake ikipe izahangana ku bikombe byose.

Mu kiganiro Vinicius Jr yahaye Real Madrid TV, yagaragaje ko ubufatanye bwe n’umutoza mushya bwatangiye neza.

Yagize ati: “Byagenze neza cyane. Twamenyanye n’umutoza mushya ndetse n’abakinnyi bashya, kandi turi gukora imyitozo ikomeye.”

Yakomeje agaragaza icyo Mourinho amwifuzaho, agira ati: “Mourinho ashaka ko nkomeza kuba wa wundi nari ndiwe mu myaka yatambutse, nkiri umukinnyi unezerewe, nkiri umuntu usetsa kandi nkina umupira wanjye.”

Aya magambo agaragaza ko umutoza mushya ashaka kubaka ikipe ishingiye ku mbaraga n’ubuhanga bwa Vinicius Jr, ibintu bishobora kongera amahirwe yo gukomeza gukinira Real Madrid.

Mu gihe ibiganiro byo kugura Vinicius bikomeje gukurikiranwa, Arsenal na yo ntiyahagaritse ibikorwa byo kongera imbaraga mu ikipe.

Iyi kipe yamaze kumvikana na Newcastle United ku igurwa rya Bruno Guimaraes mu masezerano afite agaciro ka miliyoni 75 z’Amapawundi.

Uyu Munya-Brazil usanzwe akinana na Vinicius Jr mu ikipe y’igihugu ashobora kongera imbaraga hagati mu kibuga no gufasha Arteta gukomeza guhatanira ibikombe.

Mu mikino ya gicuti yo kwitegura umwaka w’imikino mushya, Arsenal yatangiye neza itsinda Girona ibitego 4-1.

Kai Havertz, Christos Tzolis, Max Dowman na Gabriel Jesus ni bo batsinze muri uwo mukino, berekana ko ubusatirizi bw’iyi kipe bukomeje gutanga icyizere.

Christos Tzolis ni we mukinnyi rukumbi wo mu kibuga Arsenal yari imaze gusinyisha, nyuma yo kuva muri Club Brugge ku masezerano afite agaciro ka miliyoni 34 z’Amapawundi. Ikipe kandi yongeye imbaraga mu izamu isinyisha Illan Meslier wageze i Emirates nyuma yo gutandukana na Leeds United.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui