Umuhanzi Kidum ukomoka mu Burundi yaje kuneka mu Rwanda? Hamenyekanye ukuri ku gukorera inyungu za politiki kwe.

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Burundi, Nimbona Jean Pierre uzwi cyane nka Kidumu cyangwa Kibido Kibuganizo, yongeye kuvuga ku birego bimaze igihe bimuvugwaho n’abamwe mu Barundi bahungiye mu Rwanda, bavuga ko yaba ajya aneka amakuru yabo cyangwa agakorera inyungu za politiki hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC i Nairobi muri Kenya, Kidumu yahakanye ibyo birego yivuye inyuma, avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro byakomotse mu magambo y’abantu bavuga ibyo bishakiye.

Yagize ati: “Nakomeje kujya mu Rwanda kandi nta na rimwe bari bambuza kwinjirayo. Hari abantu bavuga ibintu mu kabare ngo urabona akunda kujyayo. Hari Abarundi bahungiyeyo babyemeye bakavuga ngo njyewe baranyohereza.”

Aya magambo ya Kidumu aje mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe urimo ibibazo bya politiki n’umutekano byatumye havuka amakenga hagati y’abaturage bo ku mpande zombi, ndetse bamwe bakajya bakeka abantu bazwi cyane baba bagirana imikoranire n’impande zitandukanye.

Kidumu yavuze ko ibyo birego atigeze abiha agaciro kuko azi uwo ari we n’icyo akora. Yavuze ko icyamuzanye mu mwuga w’ubuhanzi ari ugushimisha abantu no gukora ibikorwa bimuteza imbere, aho kwinjira mu bikorwa bya politiki cyangwa ubutasi.

Yagize ati: “Njyewe nakomeje gukomeza kuba uwo ndiwe. Ndirimba hano, hariya. Ni uko nkorera amafaranga.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zakunzwe cyane mu karere k’Ibiyaga Bigari yavuze ko adashobora kurebera abantu binyuze mu ndorerwamo y’ubwenegihugu gusa, kuko asanga abaturage b’ibihugu by’akarere bafite byinshi bahuriyeho kurusha ibyo batandukaniyeho.

Mu gusobanura uko abona abaturage b’u Rwanda n’u Burundi, yavuze amagambo agaragaza uburyo yumva ibihugu byombi bifitanye isano ya hafi.

Ati: “Njyewe iyo mbonye Umunyarwanda mubona ameze nk’Umurundi.”

Iyi mvugo ye isobanura uko abona ubuvandimwe n’isano iri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, nubwo muri iki gihe abayobozi b’ibyo bihugu bakomeje kutumvikana kuri bimwe mu bibazo bya politiki n’umutekano.

Kidumu yanagarutse ku bijyanye na politiki, avuga ko hari igihe yigeze kuyijyamo iwabo mu ntara ya Mwaro, ariko ko yamaze kuyivamo kandi ko atagifite inyungu cyangwa uruhare mu bikorwa bya politiki.

Ibi yabivuze mu gihe amazina y’abahanzi n’ibyamamare akunze kujya avugwa mu mpaka za politiki zo mu karere, cyane cyane iyo habaye ibibazo hagati y’ibihugu bifitanye amateka n’imibanire ya hafi nk’u Rwanda n’u Burundi.

Nubwo Kidumu ahakana ibimuvugwaho, amagambo ye agarutse mu gihe umubano wa Kigali na Gitega ukomeje kurangwa n’igitotsi n’ubwumvikane bucye, nubwo hari ibimenyetso byerekana ko impande zombi ziri gushaka inzira yo kongera kwegerana.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda. Icyo cyemezo cyagize ingaruka ku bucuruzi, urujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’imikoranire yari isanzwe ihuza abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka.

Nubwo imipaka ifunze, mu mezi ashize habaye inama zitandukanye zahuje intumwa z’ibihugu byombi ndetse n’inzego z’umutekano zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bimaze igihe bitera ubushyamirane.

Mu byo u Burundi bushinja u Rwanda harimo ibyo kuvuga ko rushyigikira umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega. U Burundi buvuga ko uwo mutwe uhabwa ubufasha butandukanye burimo intwaro n’inkunga, ibintu u Rwanda ndetse na RED-Tabara bakomeje guhakana.

Ikindi Gitega ishinja Kigali ni ukuba yarakomeje kwakira bamwe mu bantu bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza mu mwaka wa 2015, kandi ntibashyikirizwe ubutabera bw’u Burundi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, narwo rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kigali ivuga ko ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagiye zifatanya n’ingabo za FARDC, ariko hakabamo n’imikoranire n’abarwanyi ba FDLR.

U Rwanda kandi rwakunze kunenga amagambo ya Perezida Évariste Ndayishimiye, aho mu bihe bitandukanye yavuze ko u Rwanda rushobora kuba rufite imigambi yo gutera u Burundi, ibintu Kigali yakomeje kwamagana.

Nubwo impande zombi zikomeje guterana amagambo kuri ibyo bibazo, hari icyizere ko ibiganiro biri gukorwa bishobora gutanga umusaruro. Mu bihe bishize, abakuru b’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi bo mu Rwanda no mu Burundi bagiye bahurira mu nama zitandukanye zigamije kugabanya ubushyamirane no kongera kubaka icyizere.

Abayobozi b’u Rwanda na bo bakomeje kugaragaza ubushake bwo kongera kuzahura umubano. Perezida Paul Kagame hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, bagiye batangaza ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’u Burundi ndetse ko ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugira ngo ibihugu byombi byongere gukorana nk’ibihugu bisangiye amateka, umuco n’ubuvandimwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui