Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’Umugore w’imyaka 36, wahaye abana be babiri umuti w’imbeba, na we arangije arawunywa, bose bahita bitaba Imana nyuma yuko umukobwa w’ikizungerezi amutwariye umugabo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2026, mu Mudugudu w’Akamatamo mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, bikaba Bikekwa ko uyu mugore yabitewe no gufuhira umugabo we wari usigaye afitanye umubano wihariye n’undi mukobwa.
Uyu mugore wiyahuye yari afite imyaka 36 wo mu Murenge wa Muhura, mu gihe abana be umwe w’umukobwa yari afite imyaka icyenda, undi w’umuhungu afite imyaka ine.
Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rudasingwa Michael, avuga ko Umugabo w’uwo mugore asanzwe ari umucuruzi mu isantere, umugore we yari amenyereye kumugemurira ibiryo bya nijoro.
Gitifu Rudasingwa Michael, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko batabajwe n’umugabo w’uyu mugore nyuma yo gusanga umugore we n’abana be babiri bapfuye.
Akomeza ati “Nijoro rero umugabo yabonye amasaha amuzaniraho ibiryo ageze atari yabizana bituma amuhamagara kuri telefone, undi ntiyitaba. Byaje kurangira atashye agezeyo asanga imirambo y’umugore we n’abana iri aho hasi ahita atangira gutabaza.’’
Gitifu Rudasingwa yakomeje avuga ko abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bagiyeyo muri iryo joro baza kubona urwandiko uwo mugore yasize yanditse.
Ni urwandiko amakuru avuga ko rugaragaza ko uwo mugabo we yari asigaye agirana umubano wihariye n’undi mukobwa w’ikizungerezi. Uyu mugore akaba yanditse ko ibi biri mu byamunaniye kwiyakira ahitamo kwiyahura we n’abana babo.
Umukobwa wavuzwe muri iyo baruwa ndetse n’umugabo wa nyakwigendera bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza kuri uwo mubano wihariye bari bafitanye nkuko Gitifu Rudasingwa yakomeje abivuga.
Uyu muyobozi yakebuye kandi imiryango ifitanye amakimbirane ayisaba kujya igana ubuyobozi bukabasha kuyifasha.
Ati “Ubutumwa dutanga ni ukugira inama imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera ubuyobozi bukabagira inama aho gufata icyemezo cyo kwiyahura no kwica abana ngo urahima uwo mwashakanye. Ni ibintu bibi cyane, niba warashakanye n’umuntu mukagirana ibibazo mwegere ubuyobozi tubafashe.’’
Ubwo twandikaga iyi nkuru, imirambo yabo bana ndetse n’umubyeyi wabo yajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ikorerwe isuzuma hamenyekane icyaba cyabambuye ubuzima mbere yo kubashyingura.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

