Amateka ya Manchester United ashobora kuba yaranditswe mu buryo butandukanye iyo Jose Mourinho aza gukomera ku masezerano yari yarumvikanyeho na Sir Alex Ferguson mu 2013, mbere y’uko uyu mutoza w’Umu-Portugal ahindura icyemezo akagaruka muri Chelsea.
Ibyo byongeye kugarukwaho muri documentaire nshya ya Netflix yibanda ku buzima n’umwuga wa Mourinho, aho Ferguson yasobanuye ikiganiro gikomeye yagiranye n’uyu mutoza nyuma yo kumumenyesha ko atazaba umusimbura we i Old Trafford.
Sir Alex Ferguson, wari umaze imyaka 27 atoza Manchester United, yari yarateguye kuva ku mwanya w’ubutoza bw’iyi kipe mu 2013.
Mourinho yari umwe mu bantu bari bafite amahirwe menshi yo kumusimbura, cyane cyane bitewe n’ubunararibonye yari amaze kugira ku rwego rwo hejuru ndetse n’uburyo yari amaze kugaragaza ko ashobora guhangana n’amakipe akomeye cyane ku mugabane w’u Burayi.
Ferguson yavuze ko yagiranye na Mourinho ibiganiro byihariye, aho yamusobanuriye neza icyo United yari itegereje ku musimbura we.
Mu kiganiro cyagaragaye muri documentaire, Ferguson yagize ati: “Yahawe akazi, yego. Naricaye ndamusobanurira uko ibintu bihagaze, kandi kuri njye nari nzi ko yemeye.”
Ariko ibintu byahise bihinduka mu gihe gito cyane.
Ferguson yakomeje avuga ko Mourinho yahise ahindura icyemezo cye, bituma gahunda yari iteganyijwe i Old Trafford idindira.
Muri icyo gihe, Mourinho yari ari mu nzira yo gutandukana na Real Madrid nyuma y’umwaka wa gatatu wari waranzwe n’ibibazo byinshi ndetse n’umwuka utari mwiza i Santiago Bernabéu.
Uyu mutoza w’Umu-Portugal yari amaze kubona ko akeneye aho yakongera kumva ko yubahwa kandi akundwa, nyuma y’ibihe bikomeye yari anyuzemo muri Espagne.
Mourinho ubwe yavuze ko kuba yari agiye kuva muri Real Madrid bitari bihagije kugira ngo ahite yemera kujya muri Manchester United. Yari akeneye gufata icyemezo cyari gihuye n’uko yiyumvaga muri icyo gihe.
Mourinho yavuze ati: “Nari nishimiye cyane kuba Manchester United yaranyifuzaga, kuko ari ikipe ifite igikundiro kidasanzwe.”
Yongeyeho ko nubwo Real Madrid ayifata nk’imwe mu makipe akomeye cyane ku isi, Manchester United nayo yari hafi yayo mu bijyanye n’ubunini n’amateka.
Ariko ikibazo kuri Mourinho icyo gihe cyari kirenze football gusa.
Mourinho yasobanuye ko nyuma y’ibyamubayeho muri Real Madrid, icyari cy’ingenzi kuri we atari ugushaka ikipe ikomeye gusa, ahubwo kwari ukubona ahantu yari kongera kugira umubano ukomeye n’abafana ndetse n’ubuyobozi.
Mourinho yasobanuye ati: “Nyuma ya Real Madrid, nari nkeneye kumva ko nkunzwe”
Ibyo byatumye Chelsea isubira ku isonga mu bitekerezo bye, nubwo yari asanzwe afite amateka avanze imbere y’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Mourinho yari yarigeze kugirana ibibazo na Roman Abramovich mu mpera z’igihe cye cya mbere yabaye muri Chelsea, ariko ibyo ntibyabujije ko agaruka I Stamford Bridge.
Iki cyemezo cyari gifite igiciro gikomeye: kwanga amahirwe yo gusimbura Ferguson muri Manchester United.
Nubwo Mourinho yari yafashe icyemezo cye, kumenyesha Ferguson ko atagikomereje urugendo rwe muri Manchester United ntabwo byari ibintu byoroshye.
Ferguson yavuze ko Mourinho yamuhamagaye nimugoroba, ndetse ko ikiganiro cyabo cyaranzwe n’amarangamutima menshi.
Ferguson yavuze ati: “Nimugoroba yarampamagaye kandi yari ari kurira.”
Mourinho ngo yamubwiye ati: “Alex, sinshoboye kubikora. Nemereye Chelsea kandi ntabwo nayitenguha.”
Ferguson yavuze ko yumvaga impamvu Mourinho yamuhaga, nubwo kuba yari yanze kuza muri Manchester United byamubabaje.
Ferguson yavuze ati: “Impamvu yampaye nashoboraga kuyumva. Ariko naratengushywe.”
Iyi nkuru igaragaza uburemere bw’umubano Mourinho yari afitanye na Ferguson ndetse n’uko icyemezo cyo kujya muro Chelsea kitari icy’umwanzuro wafashwe ku mpamvu z’amafaranga cyangwa umwanya gusa.
Nyuma yo kubura Mourinho, Manchester United yahisemo David Moyes nk’umutoza wagombaga gukomeza umurage wa Ferguson.
Icyakora, uwo mwanzuro ntiwatanze umusaruro wari witezwe. Moyes yamaze amezi hafi 10 gusa atoza United mbere y’uko asezererwa.
Nyuma ye, Louis van Gaal yahawe inshingano zo gusubiza Manchester United ku rwego rwo guhangana n’amakipe akomeye.
Van Gaal yashoboye gutwara FA Cup mu mwaka wa nyuma muri iyi kipe, ariko na we ntiyabashije gusubiza United ku rwego Ferguson yari yarayigejejeho.
Mourinho we yakomeje urugendo rwe muri Chelsea mbere yo kugera i Old Trafford nyuma y’imyaka itatu.
Mourinho yageze muri Manchester United mu 2016, nyuma y’uko ikipe yari imaze kunyura mu bihe bikomeye kuva Ferguson asezeye.
Nubwo ibintu bitari bikimeze nk’uko byari bimeze mu gihe cya Ferguson, Mourinho yahise agaragaza ko ashobora gutanga ibikombe.
Mu mwaka we wa mbere, yatwaye Europa League ndetse na League Cup, ibyo bikaba byaratumye abafana benshi bongera kugira icyizere ko United ishobora kongera kuba ikipe ihatanira ibikombe bikomeye.
Ariko uwo mwuka mwiza ntiwatinze.
Mu mwaka wa gatatu w’akazi ke muri Manchester United, umubano wa Mourinho n’ikipe warushijeho kuzamba.
Ibyavuye mu kibuga, amakimbirane n’abakinnyi ndetse n’umwuka mubi hagati y’umutoza n’ubuyobozi byatumye Mourinho asezererwa mu Kuboza 2018.
Abafana bamwe bakomeje kwibaza niba amateka ya Manchester United yari kuba atandukanye iyo Mourinho aza gufata umwanya wa Ferguson ako kanya, aho kuba yaraje nyuma y’imyaka itatu, ikipe imaze kunyura mu bihe bitoroshye ku bwa Moyes na Van Gaal.
Nta gisubizo cy’ukuri kuri icyo kibazo, ariko amateka agaragaza ko Mourinho yari afite amahirwe yo gutangira urugendo rwe muri United mu gihe ikipe yari ikiri hafi y’umurage wa Ferguson.
Nubwo nyuma yaje guhura n’ibibazo muri Manchester United, Mourinho yavuze ko aticuza kuba yarahisemo Chelsea mu 2013.
Ku bwe, icyemezo cyo kugaruka i Stamford Bridge cyari gishingiye ku mutima no ku byiyumvo yari afite muri icyo gihe.
Mourinho yavuze ati: “Kuba naratakaje amahirwe yo kuba umusimbura wa Sir Alex Ferguson byari ibintu bikomeye.”
Ariko yahise ashimangira ko ibyo atabyicuza kuko yari yafashe umwanzuro akurikije ibyo umutima we wamubwiraga.
Yifashishije igitekerezo cy’umufilozofe Friedrich Nietzsche, Mourinho yavuze ko iyo umuntu akoze ikintu kubera icyo akunda, bidakwiye gufatwa nk’ikosa.
Mourinho yasubiye muri Chelsea nyuma y’ibyumweru bibiri gusa nyuma y’uko hatangajwe ko azatandukana na Real Madrid ku bwumvikane bw’impande zombi.
Kugaruka kwe i Londres ntikwabaye kimwe n’igihe cye cya mbere, ariko yashoboye kongera gutwara Premier League ndetse na EFL Cup mu 2015.
Icyo gihe, umwanzuro wo kwanga Manchester United washoboraga kuba usa n’uwumvikana neza, kuko Mourinho yari yongeye gutwara igikombe cya Premier League.
Ariko uko imyaka yagiye ihita, inkuru ye na United yakomeje gutera kwibaza niba ibintu byari kuba bitandukanye iyo aza gusimbura Ferguson mu 2013.
Ikintu cy’ingenzi mu gusobanukirwa iyi nkuru ni uko Mourinho atageze Manchester United mu 2016 asanga ikipe imeze nk’iyo Ferguson yari yarasize.
Mu myaka yakurikiyeho, United yagize ibibazo mu miyoborere, mu guhitamo abakinnyi, mu mikorere y’abatoza ndetse no mu kubaka ikipe ishobora guhangana n’abahanganye na yo muri Premier League. Nubwo yashoboye gutwara ibikombe, ntiyabashije gusubiza United ku rwego rwo guhangana na Manchester City, Liverpool ndetse n’andi makipe yari amaze kubaka imishinga ikomeye.

