Ibibazo bya dipolomasi mu Karere k’Ibiyaga Bigari byongeye gufata indi ntera nyuma y’aho Guverinoma y’u Burundi ihamagariye mu gihugu Ambasaderi wayo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’iminsi ibiri gusa agiriye uruzinduko rw’akazi ku cyicaro cy’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) i Paris.
Iki cyemezo cyatangajwe mu ibaruwa yo ku wa 3 Kamena 2026 yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Édouard Bizimana, yasabaga uyu mudipolomate gusubira i Bujumbura “vuba na bwangu” kugira ngo agezweho ubutumwa bwihutirwa bumureba.
Ibi byabaye nyuma y’aho ku wa 2 Kamena 2026 Njebarikanuye yari yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, aho yamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri uwo muryango.
Mu butumwa OIF yashyize ahagaragara nyuma y’iyo nama, yavuze ko Ambasaderi Spès-Caritas Njebarikanuye, usanzwe ari n’uhagarariye Perezida w’u Burundi mu Nama Ihoraho ya Francophonie (CPF), yashyikirije Louise Mushikiwabo impapuro zimwemerera gukora uwo murimo.
OIF yagize iti: “Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yakiriye Madamu Spès-Caritas Njebarikanuye, Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa akaba n’Uhagarariye Perezida w’Igihugu mu Nama Ihoraho ya Francophonie (CPF), aho yamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, abikora mu rurimi rwe kavukire.”
Uyu muryango kandi watangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo z’iterambere zifitiye inyungu abaturage b’u Burundi ndetse n’intego za Francophonie.
Mu itangazo ryawo, OIF yagize iti: “Byibanze ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku byihutirwa igihugu cy’u Burundi cyihaye ndetse na gahunda za Francophonie, cyane cyane mu nzego zo guteza imbere gusoma no kwandika no kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.”
Nubwo nta mpamvu yihariye yatangajwe ku ihamagazwa rya Njebarikanuye, iki cyemezo cyakurikiye inama yabereye i Paris cyahise gikurura ibitekerezo bitandukanye mu bakurikiranira hafi ibijyanye na dipolomasi yo mu karere.
Kuva mu myaka yashize, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi waranzwe n’ibihe by’amakimbirane ya politiki n’umutekano, aho ibihugu byombi byagiye bishinjanya ibikorwa byo guhungabanya umutekano wabyo.
Muri icyo gihe kandi, u Burundi bwakomeje gutsura umubano wa hafi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu na cyo kimaze igihe kitavuga rumwe n’u Rwanda ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi bamwe bemeza ko kwakirwa kwa Ambasaderi Njebarikanuye na Louise Mushikiwabo, umwe mu banyapolitiki b’Abanyarwanda bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, bishobora kuba byarateje impaka mu nzego zimwe z’ubuyobozi bw’u Burundi, nubwo nta rwego rwa Leta rwigeze rubitangazaho ibisobanuro.
Iri hamagazwa rije kandi mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku buyobozi bwa OIF bitangiye gufata indi ntera mbere y’amatora ateganyijwe mu mpera za 2026.
Louise Mushikiwabo, wayoboye OIF kuva mu 2019, aritegura kongera kwiyamamariza indi manda. Mu bazahangana na we harimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba, watanzwe nka kandida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu rwego rwa dipolomasi y’akarere, bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Francophonie bemeza ko aya matora ashobora kuzaba urubuga rwo kongera kugaragarizaho itandukaniro ry’imyumvire hagati y’ibihugu bimwe byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane hagati y’ibishyigikiye Mushikiwabo n’ibishyigikiye Juliana Amato Lumumba.
Mu gihe nta gisobanuro kirambuye kiratangazwa na Gitega ku mpamvu nyakuri y’ihamagazwa rya Njebarikanuye, iki cyemezo cyamaze gukurura amatsiko menshi mu banyapolitiki, abadipolomate ndetse n’abasesenguzi, bibaza niba ari ikibazo gisanzwe cy’akazi cyangwa niba hari ubutumwa bwa politiki n’ububanyi n’amahanga buri inyuma yacyo.
Icyakora, icyagaragaye ni uko iki gikorwa kibaye mu gihe Francophonie iri mu rugendo rwo kwitegura amatora y’ingenzi ashobora kugira uruhare mu kongera gushushanya imbaraga za dipolomasi mu bihugu biyigize, cyane cyane mu karere ka Afurika yo Hagati n’Ibiyaga Bigari.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

