RDC: Perezida Tshisekedi yirukanye Jenerali wa FARDC nyuma y’Igitutu cya Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo gikomeye cyahinduye ubuyobozi bw’Intara ya Ituri, akuraho Lt. Gen Johnny Luboya Nkashama wari umaze imyaka itanu ayiyobora nka Guverineri wa Gisirikare, amusimbuza Général-Major Kasongo Mulumba Batoka Gaby.

Izi mpinduka zatangajwe ku mugaragaro kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Congo, RTNC, ku wa 5 Kamena 2026. Nubwo impamvu nyakuri z’iki cyemezo zitatangajwe ku buryo burambuye, amakuru yatanzwe n’inzego za Leta agaragaza ko Guverinoma yari yabwiye Inama Nkuru y’Igisirikare ko Ituri ikeneye Guverineri mushya byihuse kubera ibibazo bikomeye biri muri iyo ntara.

Uku gukurwa ku mirimo kwa Lt. Gen Luboya kwabaye nyuma y’amezi menshi yari amaze anengwa cyane n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Mu butumwa bwinshi yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yakunze gusaba ubuyobozi bwa Kinshasa gukuraho Lt. Gen Luboya, amushinja kuba yarabangamiraga ibikorwa bihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza RDC byo kurwanya umutwe wa ADF ndetse no kudakemura ikibazo cy’umutekano muke muri Ituri.

Mu mpera za 2025, Gen. Muhoozi yanditse ati: “Ndashaka ibintu bitatu byonyine muri RDC. Icya mbere, muhagarike kwica abantu banjye, Abahema n’Abatutsi. Icya kabiri, muvaneho Guverineri w’uburozi wa Ituri, Luboya.”

Mu bundi butumwa yanasabye Kinshasa gukora ibyo yise ibisabwa bitatu by’ibanze, agira ati: “Ndasaba RDC ibintu bitatu: (a) guhagarika kwica abantu banjye, Abahima-Tutsi, gukuraho Guverineri mubi cyane wa Ituri Luboya, (c) kutwishyura Ambasade yacu mwatwitse.”

Aya magambo yakomeje guteza impaka mu karere, bamwe bayabona nk’igitutu cya dipolomasi n’igisirikare cyashyirwaga kuri Kinshasa, mu gihe abandi bayafataga nk’uburyo bwo kugaragaza kutishimira imikorere y’ubuyobozi bwa Ituri.

Lt. Gen Luboya yari yaragizwe Guverineri wa Ituri muri Gicurasi 2021, ubwo Perezida Tshisekedi yashyiraga Intara ya Ituri n’iya Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe hagamijwe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yari yarazengereje abaturage.

Icyo gihe hari icyizere ko ubuyobozi bwa gisirikare bwari gufasha guhosha ibikorwa by’umutekano muke byari bimaze imyaka myinshi. Nyamara nyuma y’igihe, ikibazo cyakomeje kuba ingorabahizi, cyane cyane nyuma y’uko Uganda yohereje ingabo muri Ituri mu Ugushyingo 2021 kugira ngo zifatanye n’iza FARDC kurwanya umutwe wa ADF.

Aho ni ho umubano hagati ya Lt. Gen Luboya n’inzego zimwe za Uganda watangiye kuzamo agatotsi. Gen. Muhoozi yakomeje kumushinja kwitambika ibikorwa byo kurwanya ADF ndetse amushinja kuba afite uruhare mu bibazo by’umutekano byibasiye abaturage b’Abahema.

Mu gihe yari ahanganye n’igitutu gituruka hanze, Lt. Gen Luboya yanahuraga n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ituri. Umutwe wa CRP uyobowe na Thomas Lubanga wakajije ibikorwa byawo mu bice bitandukanye by’iyo ntara, aho warwanye kenshi n’ingabo za Leta ndetse ukigarurira uduce tumwe na tumwe mbere y’uko hari aho twongera kwisubizwa.

Luboya yakunze kuvuga ko CRP ifitanye imikoranire n’ihuriro AFC/M23, nubwo hari abatemeraga ibyo birego, bakavuga ko ari uburyo bwo gushaka ibisobanuro ku bibazo by’umutekano byari bikomeje kwiyongera muri Ituri.

Ubwo imirwano yari ikomeje gufata indi ntera, Lt. Gen Luboya yigeze gutabariza abasirikare ba FARDC, asaba ko bahembwa neza kandi bagahabwa ibikoresho n’imibereho bibafasha kurwana.

Muri Kamena 2025 yagize ati: “Ubu abasirikare bacu bari kurwanya CRP; umutwe wa Thomas Lubanga ukorana na M23. Abasirikare bacu bari gupfa, ariko niba umusirikare ahanganye n’umwanzi, akamenya ko abapfakazi batishyurwa, kubera iki se yakwitanga? Azavuga ati ‘Umunsi nzapfa, abana banjye na bo bazapfa’. Ibi bica intege abasirikare rwose.”

Aya magambo yagaragaje uburemere bw’ibibazo byari biri mu gisirikare cyari gishinzwe kurinda abaturage ba Ituri.

Gusa ikibazo cy’umutekano si cyo cyonyine cyari gihangayikishije abaturage. Mu mezi ashize, Ituri yongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola cyakwirakwiye mu buryo bwateye impungenge.

Amakuru y’ubuzima agaragaza ko kugeza ku wa 4 Kamena 2026, abantu 381 bari bamaze kwandura Ebola muri Ituri, muri bo 68 bakaba bari bamaze guhitanwa n’iyo ndwara. Abenshi mu banduye babarizwaga mu duce twa Mongbwalu, Rwampara na Bunia.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko uburyo icyorezo cyatangiye bukagaragara nyuma y’igihe kinini cyaratanze umwanya wo gukwirakwira cyane mbere y’uko gifatirwa ingamba zihamye.

Ni ikibazo cyatumye ubuyobozi bwa Lt. Gen Luboya bunengwa n’abatari bake, bavuga ko bwatinze gutahura ubukana bw’icyo cyorezo no gufata ingamba zikwiye mu maguru mashya.

Iherezo rya Lt. Gen Johnny Luboya ku buyobozi bwa Ituri risize ibibazo byinshi bitarakemuka. Umusimbura we, Général-Major Kasongo Mulumba Batoka Gaby, ageze ku nshingano mu gihe abaturage bahangayikishijwe n’umutekano muke, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage.

Abatuye Ituri n’abakurikirana ibibera muri RDC bose bahanze amaso uburyo ubuyobozi bushya buzashobora guhangana n’izi mbogamizi zikomeye, mu gihe intara ikomeje kuba imwe mu zihangayikishije cyane igihugu ndetse n’akarere kose ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Lt Gen Luboya yayoboraga Intara ya Ituri kuva muri Gicurasi 2021 ubwo hatangiraga ibihe bidasanzwe

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui