Guverinoma y’u Rwanda yasubije amagambo aherutse gutangazwa na Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, wavuze ko hari icyizere cy’uko ingabo z’u Rwanda zizaba zatangiye kuva mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitarenze hagati mu kwezi kwa Nyakanga, ishimangira ko ikomeje kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Washington ariko inenga Kinshasa gukomeza gukorana n’umutwe wa FDLR no kurenga ku nshingano zayo.
Ku wa 4 Kamena 2026, Marco Rubio yagejeje ijambo kuri Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, asobanura aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC rigeze.
Yagize ati: “Ku bijyanye na DRC n’u Rwanda, basinye amasezerano y’amahoro. Ikibabaje nuko atari kubahirizwa neza. Twagombaga gufata ibyemezo bimwe na bimwe byo kubafatira ibihano.”
Rubio yakomeje agaragaza ko Amerika ibona hari intambwe ziri guterwa ku ruhande rw’u Rwanda.
Yagize ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda, turi gutangira kubona ko amasezerano yubashywe mu buryo bugaragara. Ibintu biri kugenda bijya mbere, nubwo bitari kwihuta rwose, ariko twizeye ko kuvana ingabo z’u Rwanda mu karere bizashyirwa mu bikorwa hagati mu kwezi gutaha. Gusa, ikibazo cya M23 kiracyasaba gukemurwa.”
Aya magambo yahise akurikirwa n’itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryasohotse ku wa 5 Kamena 2026, risobanura uko Kigali ibona ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025.
U Rwanda rwashimiye uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo, ruvuga ko amasezerano ya Washington ari yo nzira ishobora gukemura imizi y’ayo makimbirane.
Icyakora rwibukije ko ayo masezerano atareba uruhande rumwe gusa, ahubwo ko asaba impande zombi kuyashyira mu bikorwa ku buryo bungana.
Mu itangazo ryarwo, rwagize ruti: “Ariko ni ngombwa kwibutsa ko ibikubiye mu mu masezerano ya Washington areba u Rwanda na RDC kandi asaba buri ruhande kuyubahiriza. Amasezerano ntabwo yashyirwa mu bikorwa na bamwe, cyangwa se ngo ibigomba kubahirizwa n’uruhande rumwe bitandukane n’ibigomba kubahirizwa n’urundi ruhande.”
Kigali yavuze ko amahoro arambye adashobora kuboneka mu gihe hakomeje kubaho uburyo bwo kurebera ibintu ku ruhande rumwe gusa.
Yagize iti: “U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje bikubiye mu masezerano. Ni mu gihe RDC iri mu mirwano, binyuze mu gufasha umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe n’abajenosideri umaze imyaka irenga 30 ukorera ku butaka bwa Congo, kandi uracyabangamiye umutekano w’u Rwanda.”
Iri tangazo ryagarutse kandi ku birego by’u Rwanda bivuga ko ingabo za RDC zikomeje gukoresha drones mu bitero bigabwa mu bice bituwe n’abaturage, ibintu rwamaganye ruvuga ko bidahuye n’intego y’amahoro impande zombi ziyemeje.
U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kubahiriza ibyo rwiyemeje, ndetse rugafatanya na Amerika, ibihugu byo mu karere n’abandi bafatanyabikorwa mu gushyigikira amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Amasezerano yasinyiwe i Washington ateganya ko ikibazo cy’umutekano kizakemurwa binyuze mu gusenya no guca intege umutwe wa FDLR, icyo gikorwa kikaba kigomba gukorwa n’inzego za Leta ya RDC. Nyuma y’aho, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge z’umutekano warwo. Harimo kandi ingingo zijyanye no gucyura impunzi no gufasha abaturage basubira mu byabo.
Uretse ibijyanye n’umutekano, ayo masezerano anagaragaza amahirwe y’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi. Harimo umushinga munini w’urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawati 206 z’amashanyarazi, rukazafasha abaturage barenga ibihumbi 300 kubona umuriro. Biteganyijwe ko uwo mushinga uzuzura mu mwaka wa 2030 utwaye asaga miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika.
Hari kandi gahunda yo guteza imbere urwego rw’amabuye y’agaciro, aho u Rwanda na RDC biteganya kujya mu bikorwa byo kuyatunganya no kongerera agaciro ibiyakomokaho aho kurangiriza ku kuyacukura gusa. Impande zombi ziteganya gushyiraho amategeko ahuriweho azafasha kurushaho kurinda ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro no gukurura ishoramari.
Amasezerano ya Washington anateganya ubufatanye mu gukura Gaz Méthane mu Kiyaga cya Kivu no kuyibyazamo amashanyarazi, umushinga ushobora kongera ubushobozi bw’ingufu zikenerwa n’ibihugu byombi ndetse ugatanga amahirwe mashya y’iterambere.
Mu gihe Amerika ikomeje gushyira ibihano ku bantu itekereza ko bafite uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, harimo abayobozi ba M23, aba FDLR, Corneille Nangaa, Gen. Sultani Makenga ndetse n’abandi banyuranye, Kigali yo ivuga ko ikibazo kidashobora gukemurwa hakoreshejwe ibihano gusa, ahubwo ko impande zose zigomba kubahiriza ibyo zasinye.
Nubwo Marco Rubio yavuze ko hari icyizere cy’uko ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zamaze kuva muri RDC hagati muri Nyakanga, Guverinoma y’u Rwanda yo yagiye ivuga ko nta ngabo zarwo ziri ku butaka bwa RDC.
Leta y’u Rwanda yashimangiye ko icy’ingenzi atari amagambo, ahubwo ko ari ukubahiriza ku mpande zombi ibikubiye mu masezerano ya Washington kugira ngo umuzi w’ikibazo cyamaze imyaka irenga mirongo itatu mu Burasirazuba bwa Congo ubashe gukemuka burundu.
Kigali yemeza ko amahirwe ari mu masezerano ya Washington ashobora guhindura amateka y’umubano hagati y’ibihugu byombi no kuzanira akarere amahoro arambye, ariko ikavuga ko ibyo bizagerwaho gusa igihe buri ruhande ruzubahiriza inshingano zarwo nta kubogama cyangwa kurebera ku ruhande rumwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

