Polisi yatanze umuburo ukomeye ku bajya ahabaye impanuka aho gutabara abakomeretse bakabiba nyuma y’ibyabaye ku modoka yerekezaga i Kigali

Abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gukekwaho kwiba sima yari itwawe n’ikamyo yakoze impanuka, mu gihe Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abaturage bamwe bagaragaza imyitwarire yo kujya kwiba aho gutabara abakomeretse cyangwa gutanga ubutabazi bwihuse.

Iki kibazo kimaze igihe kigaragara ahantu hatandukanye mu gihugu, cyane cyane iyo habaye impanuka z’imodoka nini zitwara imizigo.

Akenshi usanga zimwe muri zo zipakiye ibinyobwa, ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi cyangwa ibindi bintu bifite agaciro, maze bamwe mu baturage bagahururira ibyo bicuruzwa aho kwita ku buzima bw’abakomeretse.

Ibi byongeye kugaragara mu rukerera rwo ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa SINO TRUCK yari ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu Ntara y’Amajyaruguru yerekeza mu Mujyi wa Kigali yakoraga impanuka mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove, Umudugudu wa Rutagara I.

Amakuru agaragaza ko umushoferi yageze muri ako gace akananirwa gukata neza ikamyo, bikarangira irenze umuhanda ikora impanuka ikomeye. Uwo mushoferi yakomeretse bikabije ahita ajyanwa mu Bitaro bya CHUK kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Mu gihe ubutabazi bwari bukenewe cyane, bamwe mu baturage bageze aho iyo mpanuka yabereye bahitamo kwinjira mu mifuka ya sima no kuyitwara, abandi batangira gushaka uko bayigurisha.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahise itangira ibikorwa byo gutabara no gushakisha abari bamaze kwiba iyo sima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana abo bakekwaho ubujura byatangiye ako kanya nyuma yo kumenya amakuru y’ibyabaye.

Yagize ati: “Mu bikorwa byo gufata abo bajura ndetse no kigaruza isima yibwe hamaze kugaruzwa imifuka 84 ya sima, hafatwa abakekwaho ubwo bujura 10 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanyinya iperereza n’ibikorwa byo gufata abandi rirakomeje, abamaze gufatwa barakorerwa amadosiye bashyikirizwe RIB.”

Polisi yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura bikomeje, mu gihe sima imwe yamaze kugaruzwa.

CIP Gahonzire yagaragaje ko imyitwarire yo kwiba ahabereye impanuka itajyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda ndetse ko ishobora gushyira ubuzima bw’abakomeretse mu kaga kubera gutinda kubona ubutabazi.

Yagize ati: “Abaturage baributswa gukomera ku muco uranga Abanyarwanda wo gutabara uri mu kaga.”

Yongeyeho ko kwiba ibintu biri mu modoka yakoze impanuka cyangwa kwambura abakomeretse ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ababikora bazakurikiranwa.

Polisi yanihanangirije amatsinda y’abajura amenyereye gutega imodoka zitwara imizigo, cyane cyane mu bice bizamuka cyangwa ahantu imodoka zigabanyiriza umuvuduko, bakazipakururaho imifuka n’ibindi bicuruzwa bakabyiba.

Abashinzwe umutekano bavuga ko ibikorwa nk’ibyo bizwi ndetse n’ababigiramo uruhare benshi bamaze kumenyekana, bityo ko ingamba zo kubafata no kubashyikiriza ubutabera zikomeje.

Polisi isoza ubutumwa bwayo yibutsa abaturage ko ubutabazi ari bwo bukwiye kuza mbere y’ibindi byose igihe habaye impanuka, ishimangira ko umuntu wese ugeze ahabereye impanuka akwiye gufasha abakomeretse cyangwa guhamagara inzego zibishinzwe aho gushorwa mu bikorwa by’ubujura.

Nk’uko Polisi yabitangaje, “Ntabwo ubujura bukiza ahubwo burakenya.”

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Abaturage babonye imodoka ikoze impanuka biba sima aho gutabara abakoze impanuka

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui